Abimukira barenga 20 bapfiriye muri Mediterane nyuma yuko amato abirindutse

Ahavuye isanamu, Getty Images
- Umwanditsi, Fiona Nimoni
- Igikorwa, BBC
Abimukira nibura 27 bapfuye nyuma yuko amato abiri abirindutse mu mazi ubwo yageragezaga kwambuka inyanja ya Mediterane avuye muri Libya yerekeza mu Butaliyani.
Abantu bagera kuri 60 barokotse batabawe bakurwa mu nyanja hafi y'ikirwa cya Lampedusa, mu gihe abandi bakomeje gushakishwa.
Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) rivuga ko kugeza ubu muri uyu mwaka abantu barenga 700 bapfuye bagerageza kwambuka Mediterane yo hagati.
Minisitiri w'intebe w'Ubutaliyani Giorgia Meloni yihanganishije "byimazeyo" abo byabayeho. Umuvugizi wa UNHCR yavuze ko hari "agahinda kenshi" kubera ibyabaye.
Flavio Di Giacomo, umuvugizi w'umuryango mpuzamahanga wa ONU wita ku bimukira (IOM), yavuze ko abantu barenga 90 ari bo bari bari muri ayo mato abiri mbere yuko abirinduka.
Umugore w'Umunya-Somalia wari uri muri bumwe muri ayo mato yabwiye ikinyamakuru La Repubblica gisohoka buri munsi cy'i Roma ibyamubayeho biteye ubwoba, by'ukuntu yabuze umwana we w'uruhinja w'umukobwa w'umwaka umwe hamwe n'umugabo we.
Yagize ati: "Mu buryo butunguranye hadutse akaduruvayo.
"Sinongeye kubabona ukundi, umwana wanjye w'umukobwa yancitse, bombi nababuze."
Icyatumye ayo mato abiri abirinduka ntikiremezwa.
Ariko abarokotse bavuganye n'ikinyamakuru La Repubblica bumvikanishije ko igihe ubwato bwa mbere bwabirindukaga, abari baburimo byabaye ngombwa ko burira mu bwato bwa kabiri, na bwo buhita bubirinduka.
Umwe yabwiye icyo kinyamakuru ati: "Twari twatangiye urugendo turi mu mato abiri, ariko bumwe bwabirindutse, rero twese twuriye muri bumwe muri bwo. Ariko ubwo bundi na bwo bwahise butangira kwinjiramo amazi."
Mu itangazo yasohoye, Minisitiri w'intebe Meloni yagize ati: "Iyo ibyago nk'iby'uyu munsi [ejo ku wa kane] bibaye, abantu babarirwa muri za mirongo bagapfira mu mazi ya Mediterane, akababaro kenshi n'impuhwe bituzamo twese.
"Ndetse twisanga dutekereza cyane ku kwikunda kutagira ubumuntu abacuruza abantu bakoramo izi ngendo ziteje akaga."

Ikirwa cya Lampedusa kirimo ikigo cyakirirwamo abimukira, akenshi kiba cyuzuyemo uburyo bw'imibereho bugoye. Buri mwaka cyakira abimukira babarirwa mu bihumbi za mirongo barokotse inzira akenshi iba iteje akaga yo kwambuka Mediterane berekeza i Burayi.
Abakora urwo rugendo akenshi bagenda mu mato atitabwaho neza kandi aba atwaye abantu benshi barenze ubushobozi bwayo.
Umuryango IOM uvuga ko abantu nibura 25,000 baburiwe irengero cyangwa bapfuye bagerageza kwambuka muri Mediterane yo hagati guhera mu mwaka wa 2014.










