Ibyibazwa k'uzazungura umutungo wa miliyari 6.5$ wa Berlusconi

Ahavuye isanamu, Marta Fascina/Instagram
- Umwanditsi, Sofia Bettiza
- Igikorwa, BBC News
Ubutaliyani burimo gusezeraho uwahoze ari minisitiri w’intebe Silvio Berlusconi mu birori bikwiye umugabo wagize amateka akomeye muri icyo gihugu.
Uyu mugabo wategetse Ubutaliyani bwa mbere nta bundi bunararibonye afite muri politike yaje kubaka uruganda runini rw’ibitangazamakuru bye, ndetse agira abagore n’abakobwa benshi bakundanye nawe.
Arkepiskopi wa Milan kuwa gatatu yayoboye umuhango wa leta wo kumusezeraho muri katedrali nkuru y’uwo mujyi.
Wari umunsi w’icyunamo mu Butaliyani.
Amabendera yose y’Ubutaliyani n’Ubumwe bw’Uburayi yarurukijwe kugeza hagati imbere y’inzu z’ubutegetsi n’izindi.

Ahavuye isanamu, Getty Images
Iki cyubahiro no gusezerwa gutya ntabwo bisanzwe ku muntu wahoze ari minisitiri w’intebe.
Umuhango wo gushyingurwa ku rwego rwa leta mu Butaliyani ubusanzwe ugenewe gusa abapapa ba Kiliziya Gatolika, intwari z’intambara, n’abaminisitiri bakiri mu mirimo.
Milan, umujyi uhuzwa cyane na Silvio Berlusconi, niho yavukiye kandi niho yatangiriye imibereho nk’umucuruzi w’ibikoresho bisukura mu nzu.
Za televiziyo za rutura zashyizwe mu mbuga ngari z’uyu mujyi kugira ngo abantu ibihumbi baje gusezera kuri Berlusconi babashe gukurikirana ibyo birori.
Izindi wasoma:
Kumuzungura
Gusa inyuma y’ibigaragara, inkuru nyayo y’uzamuzungura irimo gutangira.
Mu gihe cy’ubuzima bwe, Berlusconi yagwije umutungo munini uvuye mu itangazamakuru, inyubako, ishoramari, filimi n’imikino, hamwe n’ishyaka rya politike rikomeye ubu riri mu ihuriro ry’amashyaka ari ku butegetsi.
Yari umwe mu bagabo bakize cyane mu Butaliyani.
Forbes igereranya ko umutungo wa kompanyi ze wose hamwe ubarirwa kuri miliyari 6.5$.
Gusa ntabwo yigeze atangaza ku mugaragaro uzayobora ibikorwa byose by’umutungo we amaze gupfa, ndetse hari ibibazo bikomeye kuri ahazazah’ishyaka Forza Italia yashinze.

Ahavuye isanamu, Reuters
Berlusconi afite abana babiri ku mugore bashakanye bwa mbere n’abandi batatu kuwa kabiri. Bose bafite imigabane muri Fininvest, kompanyi ye igenga umutungo we.
Ahazaza h’inyungu ze z’ubucuruzi byitezwe ko hazagenwa n’uburyo yateganyije kugabanya mu bazungura be imigabane ye ingana na 61% muri Fininvest.
Ese yabahaye imigabane ingana, cyangwa minini ku bana babiri bakuru – Marina na Pier Silvio – basanzwe bafite imyanya yo hejuru mu bushabitsi bwa se kuva mu myaka ya 1990?
Indi mitungo y’agaciro ya Berlusconi nta gushidikanya ni inzu nyinshi zo mu bwoko bwa villa.
Bishobora kugorana kuziraga abana be mu buryo bungana.

Ahavuye isanamu, Getty Images
Villa San Martino ye iri i Arcore mu majyaruguru ya Milan, ni inzu y’agaciro kanini iri ku buso bwa 3,500 m2 yubatswe mu kinyejana cya 18.
Afite kandi izindi nzu ziri ku kiyaga Maggiore, i Roma, i Cannes, mu birwa bya Karayibe n’ahandi.
Ikirenga mu nzu z’agatangaza za Berlusconi ni Villa Certosa, inzu yaguze mu myaka ya 1970. Aha yahakiriye abategetsi bo ku isi batandukanye, kuva kuri Vladimir Putin kugera kuri George W. Bush.
Iyo ifite ibyumba 126 kandi iteye nka parike, irimo ikirunga kitari nyakuri kiruka amazuku.
Villa Certosa ibarirwa agaciro ka miliyoni 280$.
Umurunga w'umuryango

Ahavuye isanamu, Getty Images
Abantu ba hafi b’umuryango we bavuga ko Berlusconi ari “umurunga” wari ufatanyije umuryango we.
Ikibazo gikomeye kibazwa ni uko uyu muryango uzakomeza kunga ubumwe nyuma y’uko Berlusconi apfuye n’ingaruka kugenda kwe bizagira ku mari ye nini cyane.
Kugeza ubu nta mwiryane uravuka ku bijyanye n’uzamusimbura ku gasongero k’imitungo n’ishoramari rye.
Byitezwe ko umukobwa we w’imfura, Marina, w’imyaka 56, ari we ushobora gufata uwo mwanya, ubusanzwe afatwa nk’aho ari we wa hafi cyane kuri se mu bavandimwe be bandi bane.
Ahazaza h'ishyaka yashinze
Urupfu rwa Berlusconi kandi rushobora guteza ibibazo ku hazaza h’ishyaka rye yashinze kandi yari akuriye.
Ese Forza Italia izabasha kuramba idafite uyu wayihanze cyangwa izasenyuka mu mezi macye?
Berlusconi yari umutegetsi ukunzwe cyane, kandi bidatunguranye, ishyaka yashinze ryari ryubakiye mu by’ukuri ku wo ari we.
Uwari somambike we, uwahoze ari minisitiri w’ububanyi n’amahanga Antonio Tajani, yahakanye yeruye ko ahazaza h’iri shyaka hari mu kaga: Ati: “Nta n’uwabitekereza ko iri shyaka rizazimira”.
Ariko mu matora rusange yabaye muri Nzeri (9) ishize, Forza Italia yabonye amajwi 8% gusa.
Abataliyani benshi batoye iri shyaka babikoreye kuba badatezuka kuri Berlusconi, bishobora kugorana kubona uzamusimbura bakunda.

Ahavuye isanamu, Getty Images
Birashoboka cyane ko abo muri iri shyaka bazajya mu muryango wa Berlusconi mbere yo gufata icyemezo.
Ese abana be bakuru, Marina na Pier Silvio, bazifuza gukomeza gushora imari muri politike nka se, cyangwa se bazigumira mu bucuruzi gusa kugira ngo bagabanye ibyo batakaza?
Mu gihe bataha inkunga y’imari Forza Italia, iri shyaka nta mahirwe yo kubaho ryaba rigifite.
Berlusconi yashyiraga imari nini mu ishyaka rye, bivugwa ko yashyizemo arenga miliyoni 100$.
Hari impuha ko Marina ashobora kuzunga se nk’umukuru w’iri shyaka, ariko kugeza ubu biracyari impuha muri rubanda.
Marina asa n’aho ari we kuboko kutagaragara kuyoboye byose.
Umukunzi we
Ikindi kitarasobanuka ni iby’umukunzi we babanaga, Marta Fascina. Berlusconi yamurushaga imyaka 53.
Fascina ni umurwanashyaka wa Forza Italia kandi yavuze kenshi ko akunda cyane politike ndetse “yakuze yumva ibigwi bya Silvio Berlusconi”.
Bivugwa ko umwaka ushize umukobwa mukuru wa Berlusconi yaburijemo imigambi ye yo gushyingiranwa n’uyu mukobwa Fascina.
Nta masezerano, nta mahirwe Fascina afite mu irage, gusa hari ikibazo cy’umwanya we mu bikorwa byo gusezera uyu mutegetsi.

Ahavuye isanamu, Getty Images
Ikintu kimwe kizwi, ni uko Forza Italia nisenyuka bizaba ikibazo gikomeye ku ihuriro ry’amashyaka riri ku butegetsi bukuriwe na Minisitiri w’intebe Giorgia Meloni.
Hari icyuka cy’ikibazo cya politiki nyuma y’imihango ya leta yo gusezera Berlusconi yabaye kuwa gatatu.
Kugeza ubu, abana ba Berlusconi bagiye birinda kwigaragaza cyane.
Ariko urupfu rwe rushobora gutuma bava inyuma kugira ngo bafate ubutegetsi bw’imari nini cyane ya se.
Berlusconi yagiye agira ibibazo by’amagara mu gihe cyashize, birashoboka cyane ko we n’abana be ibi byose babitekerejeho.
Birashoboka ko babyinjiramo neza babiyobowemo n’umukuru muri bo, Marina, aho kubishwaniramo bikazamba.










