Icyamamare Faith Kipyegon agiye kubaka ibitaro by'ababyeyi aho yavukiye

Faith Kipyegon, yambaye umwambaro wo kwiruka w’amabara ya oranje n’icyatsi, yerekaana intoki ebyiri z’imbere azerekeje ku maso ye, amwenyura mu kwishimira intsinzi nyuma yo gutsinda irushanwa.

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Mu 2020 Faith Kipyegon yegukanye imidali itatu ya zahabu mu kwiruka metero 1500 mu marushanwa y'isi i Tokyo 2020

Nyuma yo gutsindira umudari cyangwa guhagarara hejuru kuri 'podium', abakinnyi bakunda kwibaza bati: "Igikurikira ni iki?"

Igihangange mu kwiruka intera iciriritse, Faith Kipyegon, wegukanye imidari ya zahabu gatatu mu mikino Olempike akaba n'umukinnyi wahize abandi ku isi inshuro eshanu muri metero 1,500 na 5,000, yahuye n'icyo kibazo inshuro nyinshi kurusha abandi bakinnyi bo ku rwego rwo hejuru.

Uyu Munyakenya w'imyaka 32 ubu arimo gushyira imbaraga zimwe mu bikorwa byo hanze y'ikibuga aho yatangaje imigambi yo kubaka ibitaro by'ababyeyi mu mujyi yavukiyemo wa Keringet mu burengerazuba bwa Kenya.

Abagore bahatuye byabaga ngombwa ko bagenda kilometero zigera kuri 35 kugira ngo babone serivisi z'ubuvuzi, bikagira ingaruka ku buzima bw'ababyeyi n'impinja.

Iki kizitwa 'Dare to Dream Maternity Ward' kizafasha ababyeyi kubyarira hafi kandi batekanye.

Kipyegon yagize ati: "Mu gihe nakuriraga i Keringet, ndetse n'uyu munsi, mbona ikintu kimbabaza umutima kenshi cyane.

"Mbona abagore bajya kubyara bafite ibyiringiro byinshi, by'ubuzima, byuzuye inzozi, ariko inshuro nyinshi bagataha nta cyo bafite."

Yongeyeho ati: "Si uko hari ikosa bakoze, ahubwo kubera ubuvuzi bari bakeneye bwari kure cyane, budahagije, cyangwa se butari ku rwego rukwiye.

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

"Benshi babyarira ahari ibikoresho bidakwiye, badafite ubufasha buhagije bw'abaganga, badafite icyubahiro cyangwa umutekano bihagije.

"Kandi igiciro cyabyo cyishyurwa n'ababyeyi, n'impinja, n'imiryango, bityo bikagira ingaruka ku hazaza hacu."

Kipyegon, ufite umwana w'umukobwa witwa Alyn wavutse mu 2018, yitabiriye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro imirimo yo kubaka iki kigo ku Cyumweru, ahanabaye irushanwa ry'abana ryo kwiruka.

Ivuriro 'Dare to Dream Maternity Ward' rizaterwa inkunga n'ikigo Nike gikorana na Kipyegon mu nkweto za siporo, nk'umushinga w'urwibutso nyuma y'uko uyu Munyakenya umwaka ushize ananiwe kugera ku ntego ye yo kuba umugore wa mbere mu mateka wirutse intera ya 'mile' imwe (1,6km) munsi y'iminota ine.

"Ni isezerano ku babyeyi, imiryango yo muri ako gace, n'igisekuru kizaza," ni ko Tanya Hvizdak, ushinzwe ibikorwa ku rwego mpuzamahanga, yavuze.

"Kuko iyo abagore babyariye mu mutekano no mu cyubahiro, imiryango yose ibakikije itera imbere."

Faith Kipyegon, yambaye umupira w’imbere w’umweru munsi y’imyambaro minini ya siporo y’umukara, arimo acukura ubutaka akoresheje igitiyo ari kumwe n’undi mugore. Undi mugore wa gatatu agaragara inyuma afata ifoto akoresheje telefone igendanwa.

Ahavuye isanamu, GSC

Insiguro y'isanamu, Kipyegon yatangije ku mugaragaro imirimo yo kubaka ibyo bitaro ku cyumweru