Nigeria: Bishe umugore bamutwitse kubera 'gutuka Muhammad'

Umuriro urimo kugurumana

Ahavuye isanamu, Getty Images

    • Umwanditsi, Chris Ewokor
    • Igikorwa, BBC News i Abuja muri Nigeria

Umugore yiciwe mu majyaruguru ya Nigeria, amakuru avuga ko ari nyuma yuko avuze amagambo yafashwe ko atuka intumwa y'Imana Muhammad.

Iyicwa rye ryongeye kubyutsa umujinya mwinshi ku kwihanira muri icyo gihugu bikozwe n'udutsiko tw'abantu.

Polisi ya Nigeria yavuze ko uwo mugore, watangajwe ko yari umucuruzi w'ibiribwa witwa Amaye, ku mugoroba wo ku wa gatandatu yatewe n'agatsiko k'abantu karamutwika mu gace ka Kasuwan-Garba, muri leta ya Niger, imwe mu zigize Nigeria.

Amakuru yo mu bitangazamakuru byaho avuga ko byatangiye ubwo umuguzi yatebyaga akamubwira ko yifuza ko yamubera umugore, ashingiye ku mugenzo wa kisilamu. Igisubizo bivugwa ko yamuhaye cyafashwe ko gitukana na bamwe mu bahatuye.

Mu bushyamirane bwakurikiyeho, uwo mugore yajyanwe ku muyobozi w'akarere k'aho, wamushyikirije abategetsi.

Ariko ibintu byafashe indi ntera mu buryo bwihuse ndetse, mbere yuko abashinzwe umutekano bashobora kugira icyo babikoraho, agatsiko k'abantu karushije imbaraga abashinzwe umutekano, nuko karamwica.

Umuvugizi wa polisi Wasiu Abiodun yemeje ibyabaye, yamagana icyo yise "ubutabera bwo mu ishyamba". Yavuze ko iperereza ririmo kuba ndetse yasezeranyije ko ababikoze bazagezwa mu bucamanza.

Ubwicanyi nk'ubwo si ikintu kidasanzwe mu majyaruguru ya Nigeria, aho gutuka Imana - cyangwa intumwa yayo - byemerwa ko ari icyaha gihanwa n'itegeko rya Sharia muri leta 12 mu zigize Nigeria.

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, irimo na Human Rights Watch, imaze igihe inenga ubu bwicanyi butemewe n'amategeko, iburira ko burenga ku nzira iboneye yo gutanga ubutabera ndetse ko buhonyora uburenganzira bw'ibanze.

Nubwo itegekonshinga rya Nigeria rishyigikira umudendezo w'amadini, iki gihugu cyo muri Afurika y'uburengerazuba kiracyacitsemo ibice cyane ku bijyanye n'ukwemera n'ubutabera.

Urukiko rw'Ikirenga rwa Nigeria rwanzuye ko ibirego byo gutuka Imana bigomba kugaragazwa mu rukiko - ko bitagomba gucyemurwa n'urugomo rw'udutsiko.

Ibi bishya byabaye biributsa urukurikirane rw'ibindi bitero bisa na cyo.

Mu mwaka wa 2022, umunyeshuri witwa Deborah Samuel yarakubiswe atwikwa ari muzima muri leta ya Sokoto mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Nigeria, nyuma yo gushinjwa kuvuga amagambo atuka Imana.

No mu mwaka wa 2023, umubazi w'amatungo wanacuruzaga inyama, witwa Usman Buda, yishwe atewe amabuye muri iyo leta n'ubundi ku mpamvu nk'izo.

Abategetsi bagiye bakomeza gushishikariza abantu kugira ituze, ariko abanenga ubutegetsi bavuga ko hadakorwa ibihagije mu gukumira urugomo rukorwa n'udutsiko.