Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Rwanda: Imvo n'imvano kw’igabanuka ry’ abakristu mu madini ya gikristu
Mu kiganiro cyacu tariki ya 20 z’ukwezi kwa 5 umwaka 2023, turagaruka ku ibarura rusange riheruka kuba umwaka ushize wa 2022. Muri iki kiganiro ariko turareba bimwe mubyo ryagaragaje ku mibare y’abayoboke mu madini atandukanye cyane cyane ay’abakristu. Iryo barura ryerekana ko n’ubwo muri rusange umubare w’abakristu ugenda wiyongera, ariko byumwihariko kiliziya gatolika yatakaje abagera kuri 4% . Abakristu Gatolika ubu barabarirwa kuri 40% by’abakristu bose mu Rwanda bavuye kuri 44% bo mu ibarura ryo muri 2012. Gusa ikomeza kuza ku isonga ku madini afite abayoboke benshi .Ni mu gihe umubare w’abatagira idini babarizwamo wiyongereye ukava kuri 0.2 ukagera kuri 3% .
Mu madini ya gikristu muri rusange, abakristu bagabanutseho 1%.
Hari abahuza kugabanuka kw’abakristu gatolika na jenoside, aho abatari bake baguye mu nsengero bari bahungiyemo hirya no hino mu gihugu. Bamwe mu baganiriye na BBC bavuga ko bavuye muri Gatolika kubera ibyo baboneye mu nsengero mu gihe cya jenoside. Abandi bakavuga ko n’ubwo ibyo bahaboneye byabahungabanyije ariko bitahindura ukwemera kwabo-
Muri kiliziya Gatolika , bo basanga Gahunda zisana mitima ziri guhindura byinshi, ko ahubwo iryo gabanuka ry’abakristu ryashakirwa ahandi.
Ikigo cy’igihugu cy’Ibarurishamibare ntikigeze kigaragaza impamvu abatagira amadini biyongera, cyangwa se impamvu hari abata amadini yabo burundu cyangwa bakajya mu yandi madini. Ni mu gihe abashakashatsi bo bavuga ko kugabanuka kw’abakristu gushobora guterwa n’impamvu zitandukanye zirimo n’ibihe by’amahoro.
Ikiganiro cyo kuri uyu wa gatandatu mwagiteguriwe kandi murakigezwaho na Yves Bucyana.