M23 ishinja FARDC gukomeza kugaba ibitero irenze ku byo bemeranyije

Ahavuye isanamu, AFP via Getty Images
- Umwanditsi, Didier Bikorimana
- Igikorwa, BBC News Gahuzamiryango
Umutwe w'inyeshyamba wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo washinje ingabo z'icyo gihugu (FARDC) gukomeza kugaba ibitero mu bice bituwemo mu bucucike, mu gikorwa cy'"agasuzuguro k'ubwiyemezi" ku mahame yo kurangiza intambara impande zombi zashyizeho umukono mu kwezi gushize.
Nta cyo FARDC yahise isubiza ku busabe bwa BBC News Gahuzamiryango bwo kugira icyo ivuga kuri ibi birego bishya bya M23, ariko yakomeje gushinja M23 ko ari yo ahubwo iyigabaho ibitero mu ntara ya Kivu ya Ruguru na Kivu y'Epfo, mu gushaka uburyo bwo gukomeza intambara.
Mu itangazo umuvugizi wa M23 Lawrence Kanyuka yatangaje ku rubuga nkoranyambaga X ku wa kabiri, yashinje FARDC gukomeza kugaba ibitero ikoresheje indege nto z'intambara zitajyamo umupilote zihita zisenyukira aho zoherejwe (kamikaze drones) n'intwaro za rutura.
M23 yavuze ko FARDC ibikora ifatanyije na leta y'u Burundi, kandi ko ibyo bikorwa ari "ihonyorwa rigaragara ry'agahenge" bikaba ari n'"ibyaha byo mu ntambara n'ibyaha byibasira inyokomuntu".
Nta cyo leta y'u Burundi yahise itangaza ku mugaragaro kuri ibi birego bya M23.
Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yagiye ishinja ingabo za leta ya Congo n'imitwe yitwaje intwaro irimo na M23 gukora ubwicanyi ku basivile.
Kanyuka yongeyeho ko FARDC n'imitwe yitwaje intwaro ifatanyije na yo bakomeje kohereza abasirikare n'intwaro za rutura mu bice bitandukanye byo mu ntara ya Kivu y'Epfo.
M23 itangaje ibi mu gihe itariki ntarengwa ya 17 y'uku kwezi kwa Kanama (8) impande zombi zari zihaye yo kuba zashyize umukono ku masezerano y'amahoro irangiye atagezweho, buri ruhande rushinja urundi kutubahiriza ibikubiye muri ayo mahame.
Ku wa mbere umuvugizi wa M23 yabwiye BBC News Gahuzamiryango ko nubwo uwo mutwe ufite ubushake bwo gusubira mu biganiro by'i Doha, udashobora gusubirayo uruhande rwa leta rutayubahirije mu buryo bwuzuye. Umuvugizi wa FARDC yabwiye BBC ko ibivugwa na M23 bidahwitse.
Nta tariki yatangajwe y'igihe ibiganiro bizasubukurirwa. Amakuru avuga ko Qatar yahaye impande zombi umushinga w'amasezerano y'amahoro.
Urubuga rw'amakuru Actualité.cd rwo muri DRC rwasubiyemo amagambo ya Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'Ububiligi Maxime Prévot, wagiriye uruzinduko muri icyo gihugu ku wa kabiri, avuga ko Perezida Félix Tshisekedi yamubwiye ko atanyuzwe n'uwo mushinga w'amasezerano y'amahoro.
Ayo mahame, akubiye mu ngingo nkuru zirindwi, impande zombi zayashyizeho umukono i Doha muri Qatar ku itariki ya 19 Nyakanga (7) uyu mwaka.
Isinywa ryayo ryari ryashimwe n'ibihugu byinshi birimo n'Amerika n'umuhuza Qatar. Umuryango w'Ubumwe bw'Afurika wavuze ko yari "intambwe ikomeye itewe mu bikorwa bikomeje byo kugera ku mahoro arambye, umutekano n'ituze mu burasirazuba bwa DRC no mu karere k'ibiyaga bigari muri rusange".
Mu byo impande zombi ziyemeje muri ayo mahame harimo "agahenge gahoraho", hirindwa ibitero byo mu kirere, ku butaka cyangwa mu mazi cyangwa ikindi gikorwa cyose cyo kudurumbanya, no kureka itangazwa ry'icengezamatwara ry'urwango cyangwa rikangurira gukora urugomo.
Zanemeye ko "isubizwaho ryuzuye ry'ubutegetsi bwa Leta ku butaka bwose bw'igihugu ni inkingi y'ibanze y'amasezerano y'amahoro", nubwo nyuma gato y'isinywa ryayo hagaragaye kutavuga rumwe kuri iyo ngingo.

Intambara hagati ya M23 na FARDC yongeye kubura kuva mu mpera y'umwaka wa 2021 mu burasirazuba bwa DRC, bukungahaye ku mabuye y'agaciro ndetse bubarizwamo imitwe myinshi yitwaje intwaro, ukomeye cyane ukaba ari uwa M23.
Ubu ugenzura ibice byinshi byo mu burasirazuba bwa DRC, birimo n'imijyi ya Goma na Bukavu.
U Rwanda rushinjwa n'ibihugu byinshi byo mu burengerazuba bw'isi birimo n'Amerika hamwe n'Umuryango w'Abibumbye gufasha M23 mu kuyiha ibikoresho n'abasirikare, ikirego u Rwanda ruhakana.
Ibi biganiro by'i Doha biri mu rwego rw'amasezerano y'amahoro hagati y'u Rwanda na DRC yasinywe ku itariki ya 27 Kamena (6), i Washington muri Amerika, yo kurangiza intambara imaze imyaka hafi 30 ihagarara ikongera ikubura mu burasirazuba bwa DRC.
Ayo masezerano y'amahoro ba minisitiri b'ububanyi n'amahanga b'ibihugu byombi bashyizeho umukono muri Kamena, ashingiye ahanini ku ngingo zijyanye no guhagarika imirwano no kutavogera ubusugire bw'ibihugu byombi, guhagarika/kuvana (ingabo) mu bikorwa (ingingo ireba u Rwanda), no kurandura umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw'u Rwanda ukorera muri DRC.






