'Twe, urubyiruko rw'abanyapalesitina, inzira ya politiki nta cyo yatumariye'

Ahavuye isanamu, Getty Images
- Umwanditsi, Yousef Eldin
- Igikorwa, Ishami ry'Isi rya BBC
Abanyapalestina bari munsi y'imyaka 30 ntabwo bigeze bagira amahirwe yo kwitabira amatora kandi benshi bavuga ko batizera ubuyobozi bwabo. Amakuru yihariye yagejejwe kuri BBC yerekana ko bagenda banga igitekerezo cyo gushyiraho leta ebyiri zibana mu mahoro mu gukemura amakimbirane hagati ya Isiraheli n'abanyapalesitina.
Uku ni ko Janna Tamimi, w'imyaka 17, yashubije abajijwe kuri iki kibazo: "Ibi bikunze kuvugwa ngo igisubizo gishingiye kuri leta ebyiri ni ibintu abo mu Burengerazuba bazanye batitaye ku kuntu ibintu mu by'ukuri bimeze. None se imipaka iri hehe?"
Janna avuga ko ari umwe mu banyamakuru bato bemewe ku isi. Ubwo yari afite imyaka irindwi, yatangiye gutira nyina terefone no gutara amakuru y'imyigaragambyo mu mujyi yavukiyemo wa Nabi Salah mu ntara ya Cisjordania Isiraheli yigaruriye.

Ati: "Nagiye ntangaza amakuru y'ibitero bya nijoro [by'ingabo za Isiraheli] n'ibitero byo ku manywa bibaho kenshi. Ntabwo mfata amashusho ya buri gitero, ariko ndagerageza uko nshoboye. Bisa n'ibitanyorohera kubera ishuri n'ibindi. Ariko buri gihe haba hari ikintu cyo gutaraho inkuru."
Kuva Janna yavuka nta matora rusange cyangwa aya perezida yari yaba mu ntara z'abanyapalesitina. Aheruka yabaye muri 2006, bivuze ko umuntu wese uri munsi y'imyaka 34 atigeze agira amahirwe yo gutora.
Icyakurikiyeho ni ugutakarizwa icyizere ku buyobozi bwa politiki bw'abanyapalesitina ndetse n'igabanuka mu gushyigikira igisubizo cyuko habaho leta ebyiri; amahame ashyigikiwe n'amahanga ashaka ko habaho leta yigenga y'abanyapalesitina ibanye mu mahoro na Isiraheli.
Ikigo cy'abanyapalesitina cy'ubushakashatsi ku miyoborere n'imyumvire gifite icyicaro mu ntara ya Cisjordania cyakurikiranye ukuntu imyumvire y'abaturage yagiye ihinduka mu myaka makumyabiri ishize maze gisangiza BBC uko cyasanze bimeze ku bari mu kigero cy'imyaka iri hagati ya 18 na 29.
Ibyo cyagezeho byerekana neza ko mu myaka icumi ishize abari muri iyi myaka bagiye bagabanya ukuntu bashyigikiye ubuyobozi bw'abanyapalesitina n'ukuntu bashyigikiye igisubizo cya leta ebyiri.
Umuyobozi w'icyo kigo, Dr Khalil Shikaki, abisobanura agira ati: "Uyu munsi, kubona urubyiruko rutishimye biterwa ahanini no kubona ubuyobozi bwa politiki buriho mu buryo budasobanutse. Dufite perezida umaze imyaka 14 ategeka ariko nta matora yabaye kugira ngo ubutegetsi bwe bugirirwe icyizere."
Muri icyo gihe kandi, gushyigikira guhangana na Isiraheli hakoreshejwe intwaro byariyongereye mu batarengeje imyaka 30, aho abarenga 56% bashyigikiye gusubira mu ntambara ntagatifu ya Intifada, cyangwa bakivumbagatanya barwanya Isiraheli, nk'uko ibipimo by'amajwi byo mu kwezi kwa gatatu bibyerekana.
Mu mwaka ushize, havutse imitwe myinshi y’abarwanyi mu mijyi ya Nablus na Jenin yo mu ntara ya Cisijordania, itemera inzego z’umutekano z’ubuyobozi bw'abanyapalesitina.
Izwi cyane muri iyo mitwe ni Lions' den na Jenin Brigades yagabye ibitero mu ntara ya Cisijordaniya ku ngabo za Isiraheli n'abanya Isiraheli bahatujwe.

Ahavuye isanamu, EPA-EFE
Ijoro rimwe twajyanye n'umutwe wa Jenin Brigades saa munani z'ijoro (02:00) igihe wari mu myitozo mu mihanda inyuranamo yo mu nkambi y'impunzi ya Jenin.
Buri murwanyi aba yitwaje imbunda ya M16 kandi yambaye umukara kuva ku mutwe kugeza ku mano mu gihe bagenda bucece ku murongo umwe. Imbunda zabo baba bazitunze imbere bacunga amayira n'ibisenge mu gihe bagenda bigira imbere.
Aba barwanyi ahanini ni abagabo bari mu kigero cy'imyaka ya za 20, bavuga ko ntaho bahuriye n'imitwe ikomeye yitwara gisirikare kandi bavuze ku mugaragaro ko badakorana n'amashyaka ya politiki yo mu ntara z'abanyapalesitina.
Umwe mu barwanyi, Mujahed w'imyaka 28, atubwira ko igisekuru cye kidahagarariwe n'ubuyobozi buriho.
Agira ati: "Urubyiruko rw'abanyapalesitina rwatakarije icyizere uburyo abanyapolitike bakoresha mu myaka 30 ishize."
None se ashyigikiye ko igisubizo (umuti) ari ibikorwa by'urugomo?
Avuga ku ngabo za Isiraheli, agira ati: "Aba bantu bigaruriye intara zacu baza hano buri munsi bakica ku manywa y'ihangu.
"Ururimi bumva gusa ni ururimi rw'ingufu."
Igipimo cy'umwuka wa politiki
Mu gihe nta matora rusange cyangwa aya perezida yabaye, amatora y'abanyeshuri muri za kaminuza afatwa nk'igipimo cy'ukuntu umwuka wa potitiki umeze. Kaminuza ya Birzeit mu ntara ya Cisjordania n'amatora mu banyeshuri bayo muri rusange bifatwa nk'igipimo cy'umwuka wa politiki mu ntara z'abanyapalesitina.
Muri iyi kaminuza kandi naho biraboneka ko imyumvire yahindutse. Umutwe w'abanyeshuri bo mu ishyaka rya Fatah, ryiganje mu butegetsi bw'abanyapalesitina ubundi usanzwe urusha amashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi agendera ku matwara akaze y'idini ya Isilamu harimo na mukeba waryo ariwe Hamas. Ariko ibi byarahindutse umwaka ushize.
Mustafa, uhagarariye abanyeshuri mu ishyaka riharanira demokarasi rivuga ko rigamije kubohora Palesitine na we wagaragaye mu matora y’abanyeshuri yo muri 2022, abisobanura agira ati: "Byari biteye ubwoba."
"Ubusanzwe, itandukaniro riri hagati ya Fatah n'umutwe wa Hamas ni intebe imwe cyangwa ebyiri. Kuri iyi nshuro ikinyuranyo cyari intebe 10 ku ruhande rwa Hamas."
Iyi ntsinzi itigeze ibaho kuri Hamas muri aya matora y'abanyeshuri ahanini ifatwa nko kwamagana ubuyobozi bw'abanyapalesitina, ibi bikaba byarongeye kuba mu kwezi gushize nubwo bwose ubwiganze bwagabanutse.
Mustafa akomeza agira ati: "Mu by'ukuri, haramutse habaye amatora rusange, byagenda nkuko byagenze muri kaminuza ya Birzeit, kubera ko abaturage barambiwe n'uburyo ubuyobozi bw'abanyapalesitina bukemura ibibazo, haba ibijyanye n'imfungwa za politiki, imisoro, ubwicanyi cyangwa kutareka abantu ngo bisanzure mu gutanga ibitekerezo".
'Ibabi ry'umutini'
Benshi bavuga ko nta jambo bafite kuri ejo hazaza h'intara z'abanyapalesitina, kuri bo ibi bizana ikibazo cyo kumenya uko biyumva.
Majd Nasrallah akora mu kigo cya Qattan Foundation. Ni ikigo kigenga cyita ku muco n'uburezi. Akorera mu mujyi wa Ramallah mu ntara ya Cisjordania ariko yavukiye mu mujyi uri mu majyaruguru ya Isiraheli.

Abanyapalesitina bagize 20% by'abaturage ba Isiraheli kandi kimwe na benshi mu gisekuru cye ahitamo kwiyita ko ava "muri 48" – amagambo asobanura abanyapalestina bagumye mu butaka bwahindutse Isiraheli igihe yashingwaga mu 1948. Kubera iyo mpamvu, we agasanga umuryango mugari w'abanyapalesitina utamwemera.
Majd akomeza agira ati: "Ntabwo abanyapalesitina banyemera mu ntara ya Cisjordania. Ntabwo nemerewe gutora mu matora y'abanyapalesitina. Ndetse n'amategeko ya Isiraheli avuga ko ntagombye kuba ndi hano [i Ramallah]."
Amategeko ya Isiraheli ntiyemerera abaturage bayo kujya mu turere tw'abanyapalesitina mu ntara ya Cisjordania kubera impamvu z'umutekano.
Kuba adafite rero ijambo mu nzira ya politiki y'abanyapalesitina, Majd nawe nta cyizere afitiye igisubizo cya leta ebyiri zibanye mu mahoro.
Agira ati: "Igisubizo cya leta ebyiri ni umurambo w'umushinga wa politiki usanzwe ukoreshwa nk'ibabi ry'umutini kugira ngo abanyapalesitina bakomeze gukandamizwa."
"Jyewe umbajije nakubwira ko ntaho bihuriye na leta. N'umwana w'imyaka itanu ashobora kureba ku ikarita akakubwira ko ibyo bidashobora gukora."

Ahavuye isanamu, Getty Images
Ejo hazaza h'igisubizo cyo gushyiraho leta ebyiri hari mu mazi abira niba igisekuru cyose bireba kibona ari ibintu bidashoboka.
Nabajije Majd icyo we abona cyakorwa.
Agira ati: "Nahereye kera mparanira ko haboneka igisubizo cyo gushyiraho 'leta imwe igendera kuri demokarasi' [ikubiyemo Isiraheli n'intara z'abanyapalesitina]. Nibura mu myaka icumi ishize, habayeho kugerageza kwerekana ko tutishimiye imiyoborere iriho ubu kubera ko yanizwe ijana ku ijana. Nshobora kuvuga mbivanye ku mutima ko atari igisekuru cyanjye gusa kidahagarariwe n'ubuyobozi bw'abanyapalesitina ko ahubwo butanahagarariye abanyapalesitina bose muri rusange."
Ubuyobozi bw'abanyapalesitina ntabwo bwigeze busubiza ku busabe bwa BBC bwo kugira icyo buvuga ku bibazo bivugwa muri iyi nkuru.










