Ingagi zivura ubwazo zishobora kuba zifite amabanga yageza ku buvumbuzi bw'imiti mishya

Ingagi irimo kurya ikimera

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Ingagi zo mu bwoko bwa 'western lowland gorillas' zitageze ku 150,000 zisigaye gusa mu gasozi muri Afurika yo hagati no muri Afurika y'uburengerazuba
    • Umwanditsi, Helen Briggs
    • Igikorwa, Umunyamakuru wa BBC ku bidukikije

Abahanga muri siyanse bavuga ko ingagi zivura ubwazo zishobora kuba zifite ibintu bishobora gufasha kugera ku buvumbuzi bw'imiti mu gihe kiri imbere.

Abashakashatsi bo muri Gabon bize ku bimera ingagi zo mu gasozi zirya – ndetse bikoreshwa n'abavuzi gakondo bavura abantu muri icyo gihugu – basangamo ibimera bine byifitemo ubushobozi bwo kuvura.

Ubushakashatsi butandukanye bwakorewe muri laboratwari (laboratoire) bwahishuye ko ibyo bimera byifitemo igipimo cyo hejuru cy'ibirinda uturemangingo kwangirika (bizwi nka 'antioxidants') n'igipimo cyo hejuru cy'ibyica udukoko ('antimicrobials').

Kimwe muri ibyo bimera cyagaragaje ko gitanga icyizere cyo kurwanya udukoko dukaze cyane tudapfa kwicwa n'imiti ibonetse yose.

Ingagi irimo kurya uruti rw'igiti

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Ingagi zo muri ubu bwoko ziba mu mashyamba y'inzitane, zikarya uruti rw'ibiti, imigano ikiri mito, n'imbuto (ivyama mu Kirundi)

Ingagi hamwe n'inguge muri rusange zizwiho kwivura ubwazo mu guhitamo ibimera byifitemo ubushobozi bwo kuvura.

Inguge yo mu bwoko bwa 'orangutan' yakomeretse iherutswe kugarukwaho mu bitangazamakuru kubera gukoresha umutobe w'ibyatsi yari yakanjakanje ikawukoresha mu kwivura igikomere cyo munsi y'ijisho ryayo ry'iburyo.

Muri ubu bushakashatsi bushya, abahanga mu bimera bakoze urutonde rw'ibimera biribwa n'ingagi zo muri Gabon ziri mu byago byo gushiraho ku isi (zizwi nka 'western lowland gorillas'), zo muri pariki y'igihugu ya Gabon yitwa Moukalaba-Doudou.

Bahisemo ibiti bine bishobora kuba ingirakamaro, bashingiye ku biganiro bagiranye n'abavuzi gakondo baho: ibyo biti bine (mu mazina yo muri siyanse) ni Ceiba pentandra, Myrianthus arboreus, Milicia excelsa na Ficus.

Igishishwa cy'ibyo biti – gikoreshwa mu buvuzi gakondo mu kuvura indwara zitandukanye zirimo nko kuribwa mu nda hamwe n'ubugumba – kirimo ibinyabutabire byifitemo ubushobozi bwo kuvura, nk'ikinyabutabire cya phenol na flavonoid.

Amashyamba yo muri Gabon

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Gabon ni kimwe mu bihugu birimo urusobe rwinshi cyane rw'ibinyabuzima ku isi, rurimo ikigega kinini cyane cy'ibimera bitarakoreshwa ndetse bishobora kuba byifitemo ubushobozi bwo kuvura

Ibyo bimera uko ari bine byagaragaje igikorwa cyo kurwanya udukoko, nibura ku bwoko bumwe bw'agakoko kananira imiti myinshi kitwa E. coli.

By'umwihariko, igiti cyitwa Ceiba pentandra (kinazwi nka 'fromager tree') cyagaragaje "igikorwa gitangaje" ku moko yose y'udukoko cyasuzumiweho, nkuko abo bahanga muri siyanse babivuga.

Dr Joanna Setchell, umuhanga mu by'imibereho y'abantu (anthropologist) wigisha kuri Kaminuza ya Durham mu Bwongereza, wakoranye n'abahanga muri siyanse bo muri Gabon kuri ubu bushakashatsi, yagize ati:

"Ibi byumvikanisha ko ingagi zihinduye [zateye intambwe] ku kurya ibimera bizifitiye akamaro, ndetse bigaragaza icyuho kinini cyane [kiri] mu bumenyi bwacu ku mashyamba y'inzitane yo muri Afurika yo hagati."

Igiti cya Ceiba pentandra

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Iki giti kizwi nka 'fromager tree' (muri siyanse cyitwa Ceiba pentandra) gikoreshwa n'abavuzi gakondo bo muri Gabon mu kuvura indwara zitandukanye z'abantu

Gabon ifite amashyamba manini cyane atarakoreshwa (ataravogerwa), abamo inzovu, inguge n'ingagi, n'ibimera byinshi abahanga muri siyanse batazi.

Ubushimusi n'indwara byatumye umubare munini cyane w'ingagi zikunze kuba ahantu h'isi ngufi ('western lowland gorillas') zikendera (ziri hafi gushiraho) mu gasozi.

Ziri mu cyiciro cy'inyamaswa ziri mu kaga gakomeye ko gushiraho, ku rutonde ruzwi nk'urutukura rw'umuryango mpuzamahanga wo kubungabunga ibidukikije.

Ubu bushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru cy'ubushakashatsi muri siyanse cya PLOS ONE.