Videwo igaragaza Umunyamerika n'Umunya-Israel bashimuswe ari bazima muri Gaza

Ahavuye isanamu, HOSTAGE VIDEO
- Umwanditsi, Anna Foster
- Igikorwa, BBC News i Yeruzalemu
Hamas yatangaje videwo igaragaza gihamya ya mbere yuko abandi babiri mu bo yashimuse bakiri bazima aho bari muri Gaza.
Muri videwo itagaragaza itariki, yafashwe abayirimo bashyizwe ku gahato, Omri Miran, w'imyaka 46, avuga ko amaze iminsi 202 ashimuswe, naho Keith Siegel, w'imyaka 64, akomoza ku kiruhuko cy'Abayahudi cyo muri iki cyumweru, byumvikanisha ko izo videwo zafashwe vuba aha.
Bombi bafashwe ubwo Hamas yagabaga ibitero muri Israel byiciwemo abantu byo ku itariki ya 7 Ukwakira (10) mu 2023.
Muri iyo videwo bavugiramo bashyizwe ku gahato, yasohowe n'ishami rya gisirikare rya Hamas, Siegel na Miran bashishikarije leta ya Israel kwemera amasezerano na Hamas y'agahenge no kurekura abashimuswe.
Umunya-Israel Miran yumvikana avuga ati: "Maze iminsi 202 ndi hano narashimuswe na Hamas. Uko ibintu bimeze hano ni bibi, biragoye kandi hari ibisasu byinshi."
Mu gusubiza kuri iyo videwo, imiryango yabo yavuze ko izakomeza kurwanirira ko barekurwa.
Iyo miryango yanashishikarije leta ya Israel gutuma habaho andi masezerano yo kurekura abashimuswe.
Iyi videwo itangajwe mu gihe Hamas yavuze ko irimo kwiga ku cyifuzo gishya cy'agahenge cya Israel. Amakuru avuga ko umuhuza Misiri yari yohereje intumwa muri Israel zo gutuma habaho kuzahura ibiganiro bimaze igihe bidatera intambwe.
Ku wa gatandatu, Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Israel yavuze ko amasezerano nk'ayo yaba arimo kurekura abashimuswe basigaye, ashobora guhagarika igitero cyo ku butaka Israel iteganya kugaba mu mujyi wa Rafah wo mu majyepfo ya Gaza.
Umunyamerika Siegel yashimuswe hamwe n'umugore we Aviva, nubwo umugore we yarekuwe mu Gushyingo (11) mu mwaka ushize mu gihe cy'agahenge k'igihe gito.
Mu itangazo yasohoye ryo mu buryo bwa videwo, Aviva, umugore wa Keith Siegel, yagize ati: "Keith, ndagukunda, tuzarwana [tuzahatana] kugeza ugarutse."
Mbere yaho muri uku kwezi, Aviva yabwiye BBC ukuntu we n'umugabo we hari igihe ababashimuse bari babasize mu muhora wo munsi y'ubutaka, ubwo bakomezaga kugenda bavanwa ahantu hamwe bimurirwa ahandi. Icyo gihe ubwo yaganiraga na BBC, yavuze ko atari azi niba Keith akiri muzima.
Umukobwa we Ilan yagize ati: "Kubona papa wanjye uyu munsi byashimangiye gusa kuri twebwe twese ukuntu tugomba kugera ku masezerano vuba cyane hashoboka no kuzana buri muntu wese mu rugo.
"Ndasaba ko abategetsi b'iki gihugu bareba iyi videwo bakareba ukuntu papa wabo arimo gutakamba asaba ubufasha."
Undi mukobwa we, Shir, yagize ati: "Niba warebye iyi videwo, wabonye ko papa wanjye abizi ko twese buri cyumweru tujya mu myigaragambyo tukamurwanirira n'abandi bose bashimuswe."
Umuryango w'abafite ababo bashimuswe na Hamas muri icyo gitero cyo mu mwaka ushize, wavuze ko iyi videwo yindi ari "ikimenyetso gisobanutse cyane cyuko leta ya Israel igomba gukora buri kintu cyose ikemera amasezerano yo gutuma abashimuswe bose bagaruka".
Ibi bikurikiye indi videwo igaragaza abashimuswe bakiri bazima Hamas yasohoye muri iki cyumweru, igaragaza Umunya-Israel unafite ubwenegihugu bw'Amerika, Hersh Goldberg-Polin, w'imyaka 23, imugaragaza igice cyo guhera imbere y'inkokora y'ukuboko kw'ibumoso cyaravuyeho.
Icyo gice cyaciwe n'igisasu ubwo Hamas yagabaga igitero mu majyepfo ya Israel ku itariki ya 7 Ukwakira.
Ibitero bya Hamas byo kuri iyo tariki byishe abantu hafi 1,200, ndetse Hamas yashimuse abandi bantu 250. Minisiteri y'ubuzima ya Gaza igenzurwa na Hamas ivuga ko igitero cya Israel cyo kwihorera muri Gaza kimaze kwica Abanye-Palestine barenga 34,000.
Amasezerano yagezweho mu Gushyingo mu mwaka ushize yatumye Hamas irekura abantu 105 mu bo yashimuse – abo yarekuye bari biganjemo abagore n'abana – na yo ihabwa agahenge k'icyumweru ndetse Israel inarekura Abanye-Palestine 240 bari bafungiwe muri gereza zo muri Israel.
Byemezwa ko abashimuswe 133 bakiri muri Gaza, muri bo abagera hafi kuri 30 byibazwa ko bapfuye.













