Ambasaderi w’u Rwanda i London yarabeshywe akora ikiganiro anenga umugambi w’Ubwongereza

Ahavuye isanamu, Rwanda Gov
Ambasaderi w’u Rwanda i London mu Bwongereza, Johnston Busingye, yabeshywe ko arimo kuganira n’abantu bashaka gushora imari mu Rwanda abatangariza ibitandukanye birimo ko abona leta y’Ubwongereza “nta kabuza yibeshya” ku mugambi wo kohereza abimukira mu Rwanda.
Ikigo cy’ubuhirimbanyi bwa politike kitwa Led By Donkeys kitavuga rumwe n'ishyaka riri ku butegetsi mu Bwongereza nicyo cyateguye iyi nkuru cyise ‘icukumbura’.
Cyaciye kuri kompanyi ya Chelgate nayo yo mu Bwongereza yigeze gukorana na leta y’u Rwanda mu kuyifasha kubaka isura nziza mu mahanga, Led By Donkeys ivuga ko yabeshye Terence Fane-Saunders umukuru wa Chelgate ko hari umushoramari wo muri Aziya y’amajyepfo ashyira uburasirazuba ushaka gushora imari mu Rwanda. Maze Fane-Saunders abategurira guhura na Johnston Busingye kugira ngo abasobanurire neza u Rwanda mbere yo kujya gushora yo imari.
Mu guhura n’uwo mushoramari kwabaye mu kwezi kwa munani i London, Busingye yafashwe amajwi n’amashusho atabizi hakoreshejwe camera ihishe, aganira yisanzuye abona ko ari mu kiganiro bwite, ku ngingo zirimo umugambi w’Ubwongereza wo kohereza abimukira mu Rwanda, no kuri Paul Rusesabagina.
Ubuvugizi bwa leta y’u Rwanda bwasohoye itangazo rivuga ko hashize umwaka urenga irangije amasezerano yo gukorana na kompanyi ya Fane-Saunders bityo “ibyo yavuze bikwiye kwirengagizwa kuko nta buremere bifite”.
Iryo tangazo rivuga ko ambasaderi w'u Rwanda i Londres “agira uruhare rukomeye mu gusigasira umubano uhamye n’Ubwongereza” mu bice byinshi “harimo n’iby’abinjira n’abasohoka”.
Rusesabagina yongeye “indege ye nanone yagwa i Kigali”
Johnston Busingye, wahoze ari minisitiri w’ubutabera w’u Rwanda, muri icyo kiganiro muri rusange ashyigikiye umugambi w’Ubwongereza wo kohereza abimukira mu gihugu cye, ariko avuga ko bukwiye gukemura impamvu nyamukuru zitera icyo kibazo.
Muri Kamena(6) urukiko rw’Ubujurire mu Bwongereza rwanzuye ko umugambi wo kohereza abimukura mu Rwanda unyuranyije n’amategeko, leta yaho yarajuriye mu rukiko rw’ikirenga, iburanisha rizaba muri uku kwezi.
Mu kiganiro n’umunyamakuru, azi ko arimo kuganira n’umushoramari, Busingye yabajijwe icyo yabwira leta y’Ubwongereza kuri uriya mugambi wayo, n’icyo yavuga kuri Suella Braverman minisitiri ushinzwe ubutegetsi mu Bwongereza usa n'ukuriye uyu mugambi ubu, arabanza abaza uwo baganiraga ati: “Urashaka ko kumbwira icyo ntekereza? Nta muntu uzabibwira?”, bombi baraseka... nuko arasubiza ati: “Bagakoze neza kurushaho...”
Ati: “Bakwiye kugira umugambi w’igihe kirekire utuma abantu badashyira ubuzima bwabo mu kaga baza mu Bwongereza. Kuko ntabwo ubu abantu baza hano kuko mu gihugu cyabo hari intambara. Hoya, baza hano kuko nta cyizere bagifite. Baza hano kuko nta ejo hazaza bafite.”

Ahavuye isanamu, Rwanda in UK
Yavuze ko ari ukwibeshya kuba Ubwongereza bwafatwa nk’igihugu cy’ikigiraneza, “nk’igihugu cy’ubuhungiro, nk’igihugu cy’impuhwe”. Ati: “Bagize abacakara miliyoni z’abantu mu myaka 400. Bashenye Ubuhinde, bashenye Ubushinwa, bashenye Africa”.
Muri icyo kiganiro yavuze ko Rusesabagina atashimuswe ahubwo yisanze yerekeje aho atari agiye.
Rusesabagina wari wakatiwe gufungwa imyaka 25 mu Rwanda yarekuwe muri Werurwe(3) uyu mwaka nyuma y’igitutu cya leta ya Amerika n’uruhare rwa Qatar. Yafashwe mu buryo butavugwaho rumwe, leta ya Amerika n’ibihugu by’Iburayi bivuga ko yashimuswe, leta y’u Rwanda ikavuga ko yafashwe kuko yashakishwaga n’ubucamanza.
Busingye wari minisitiri w’ubutabera icyo gihe afatwa, yasobanuye mu binyamakuru uko Rusesabagina yashutswe akajya mu ndege azi ko igiye i Burundi ikamugeza i Kigali agafungwa, yashinjwe iterabwoba kuko yari umwe mu bakuriye ishyaka MRCD ryari rifite umutwe w’inyeshyamba wa FLN wagabye ibitero ku Rwanda.
Busingye, muri iki kiganiro azi ko arimo kuganira n’umushoramari, yabajijwe niba Rusesabagina “yakongera”, ati: “ Simbizi…gusa indege ye nanone yagwa i Kigali.”
Ni iki bavuze kuri icyo kiganiro?
Itangazo ry’ubuvugizi bwa leta y’u Rwanda rivuga ko muri iri cukumbura rya Led by Donkeys “harimo byinshi bitari byo”, kandi ko “nta kintu gishimishije” mu gukomeza kwemera ko abantu bishora mu nyanja bajya Iburayi, “ariyo mpamvu u Rwanda rutewe ishema no gufatanya na leta y’Ubwongereza gutanga igisubizo”.
Johnston Busingye yavuze ko ibyo yavuze ku “gisubizo cy’igihe gito ku kibazo cy’abimukira bireba n’ibihugu byose byo mu gice cy’amajyaruguru y’isi”, nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru Observer cyo mu Bwongereza.
Fane-Saunders ukuriye ikigo Chelgate cyahuje Busingye n’abo baganiriye, yavuze ko ubu adakorera leta y’u Rwanda, ko ibyo yabivuze “mu kiganiro bwite kandi mu buryo budakomeje” kandi ko gufata amajwi n’amashusho bitari byatangiwe uburenganzira, nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru Guardian.













