Igico cyiraye mu kibuga cy'indege cyo mu Burusiya gishakisha Abayahudi

Ifoto yakuwe muri videwo yafashwe ku kibuga cy'indege cya Makhachkala

Ahavuye isanamu, Reuters

    • Umwanditsi, Oliver Slow & Laurence Peter
    • Igikorwa, BBC News

Israel yashishikarije Uburusiya kurinda "abaturage bayo bose n'Abayahudi bose" nyuma yuko igico kinini cy'abantu, banyuzagamo bagatera hejuru mu ntero z'urwango ku Bayahudi, biraye mu kibuga cy'indege cy'i Dagestan.

Videwo yatangajwe ku mbuga nkoranyambaga yerekanye imbaga y'abantu barakaye biruka mu kibuga cy'indege cyo mu mujyi wa Makhachkala, amakuru avuga ko bashakaga abantu bahageze bavuye i Tel Aviv muri Israel.

Bamwe muri iyo mbaga birukiye ku nzira inyuramo indege, bazenguruka indege.

Ikigo Rosaviatsia cy'Uburusiya gishinzwe ingendo zo mu ndege cyavuze ko nyuma ibintu byasubiye mu buryo.

Abategetsi bafunze icyo kibuga cy'indege kuva ku cyumweru nijoro. Ku wa mbere, ikigo Rosaviatsia cyavuze ko icyo kibuga kizafungurwa mu buryo bw'ibanze ku wa kabiri.

Icyo kigo cyongeyeho ko indege zivuye muri Israel zerekeza muri Caucase y'amajyaruguru "zizoherezwa mu yindi mijyi mu buryo bw'agateganyo", ariko nta yandi makuru cyatanze kuri ibi.

Ibiro ntaramakuru bitandukanye byo mu Burusiya, bisubiramo amagambo ya minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu yaho, byatangaje ko abantu 60 bacyekwa ko bari bari muri icyo gico batawe muri yombi.

Za videwo zerekanye abantu babarirwa mu magana birara mu muryango w'ikibuga cy'indege, bamwe bazunguza amabendera ya Palestine ndetse batera hejuru ngo "Allahu Akbar", amagambo y'Icyarabu avuze ngo "Imana ni yo nkuru".

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Mbere yaho, ibitangazamakuru byaho byatangaje ko bamwe mu bigaragambya bari barimo bahagarika imodoka hanze y'ikibuga cy'indege cya Makhachkala, basaba abazirimo kubereka ibyangombwa, mu ishakisha ririmo akajagari ry'abafite inzandiko z'inzira (passports) za Israel.

Minisiteri y'ubuzima ya Dagestan yavuze ko abantu 20 bakomeretse, barimo n'abapolisi. Bamwe muri bo bakomeretse cyane ndetse babiri ni indembe.

Ibiro bya minisitiri w'intebe wa Israel byavuze ko Uburusiya bugomba gufata icyemezo gihamye cyo kurwanya gushishikariza abantu urugomo rwibasira Abayahudi n'Abanya-Israel.

Dagestan ni repubulika yo mu Burusiya ahanini ituwe n'abayisilamu iri mu karere ka Caucase y'amajyaruguru, ituwe n'abantu miliyoni 3.1 ku mpera y'uburengerazuba bw'inyanja izwi nka Caspian Sea. Guverinoma yaho yavuze ko hatangijwe dosiye yo mu rwego mpanabyaha ijyanye n'imvururu z'abaturage.

Mu butumwa bwo ku rubuga X, Adrienne Watson, umuvugizi w'akanama k'umutekano w'igihugu mu biro bya Perezida w'Amerika, yavuze ko "Leta Zunze Ubumwe [z'Amerika] zamaganye bikomeye imyigaragambyo y'urwango ku Bayahudi y'i Dagestan".

Yagize ati: "Amerika yifatanyije mu buryo budasubirwaho n'Abayahudi bose muri iki gihe turimo kubona ukwiyongera kwinshi ku isi kw'urwango rwibasira Abayahudi. Nta rwitwazo na rumwe cyangwa igisobanuro cy'urwango rwibasira Abayahudi."

Guverinoma ya Dagestan yashyigikiye Gaza, ariko isaba abaturage gukomeza gutuza no kutitabira imyigaragambyo nk'iyo. Henshi mu mahanga habaye imyigaragambyo yo kwamagana imisha ry'ibisasu rya Israel muri Gaza.

Mu butumwa bwo ku rubuga Telegram, Sergei Melikov, Guverineri wa Dagestan, yamaganye icyo gitero cyakozwe n'igico cy'abantu ku kibuga cy'indege.

Yanditse ati: "Nta cyubahiro kiri mu guhohotera abanyamahanga, usaka imifuka yabo ushakishamo inzandiko z'inzira!" Yamaganye "ibitero ku bagore bafite abana".

Yavuze ko ibikorwa by'icyo gico, ari "ugusogota mu mugongo" Abanya-Dagestan bakunda igihugu, barimo n'abari kurwana muri Ukraine mu ngabo z'Uburusiya.

Yanditse ati: "Ibyabereye ku kibuga cy'indege cyacu biteye uburakari bwinshi kandi bikwiye gusuzumwa mu buryo bukwiye n'inzego zishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry'amategeko. Ibi bizakorwa."

Minisiteri y'ububanyi n'amahanga ya Israel yavuze ko ambasaderi wa Israel i Moscow (Moscou) arimo gukorana n'abategetsi b'Uburusiya, yongeraho ko Israel "ifata mu buryo bukomeye amagerageza yo kugirira nabi abaturage ba Israel n'Abayahudi aho bari hose".

Mu itangazo, iyo minisiteri y'ububanyi n'amahanga yagize iti: "Israel yiteze ko abategetsi b'Uburusiya bashinzwe kugenzura iyubahirizwa ry'amategeko babungabunga Abanya-Israel bose n'Abayahudi, abo ari bo bose, no gukora igikorwa gikomeye ku bateje imvururu no kwibasira kutagenzuwe kurimo gukorerwa Abayahudi n'Abanya-Israel."

Ikarita

Ku wa gatandatu, imbaga y'abantu mu mujyi wa Khasavyurt muri Dagestan bateraniye hanze ya hoteli aho bacyekaga ko hari Abanya-Israel bahari.

Abigaragambya bateye amabuye ku madirishya ndetse bashyira icyapa ku muryango cyanditseho: "Kwinjira birabujijwe cyane ku Banya-Israel... (Abayahudi)."

Nyuma yaho, amakuru avuga ko polisi yaretse bamwe muri bo binjira muri iyo hoteli kugira ngo bashobore kwibonera ubwabo ko nta Banya-Israel bari bahari.

Dagestan si cyo gihugu cyonyine cyo muri Caucase y'amajyaruguru kirimo guhangana n'imvururu.

Ikigo cy'Abayahudi cyo muri repubulika ya Kabardino-Balkaria, imwe mu zigize Uburusiya, cyaratwitswe mu mpera y'icyumweru gishize.

Akhmed Dudayev, minisitiri ushinzwe gutangaza amakuru muri Chechnya, yingingiye abaturage "kudakurikiza urugero rw'abashotoranyi".

Yanditse kuri Telegram ati: "Ntidushobora kwemera uku gushishikariza urwango rushingiye ku bwoko! Komeza kuba maso kandi ntiwemere kuyobywa!"