Ibyo wamenya ku munyamakuru Jean Maurice Uwera wagizwe umuvugizi wungirije wa leta y'u Rwanda

Jean Maurice Uwera yambaye indorerwamo, ikoti ririmo uturongo tw'ikigina, imbere harimo umupira w'icyatsi kibisi. Ku ikoti hometseho indangururamajwi nto yo kuvugiramo. Inyuma ye hari 'screen' nini iriho amabara y'ubururu, umweru n'umuhondo. Ibiyiriho ntibisomeka.

Ahavuye isanamu, Jean Maurice Uwera / Facebook

    • Umwanditsi, Didier Bikorimana
    • Igikorwa, BBC News Gahuzamiryango

Perezida w'u Rwanda Paul Kagame yagize umunyamakuru Jean Maurice Uwera umuvugizi wungirije wa leta y'u Rwanda, nyuma y'amezi umunani nta muntu uri muri uwo mwanya.

Uwera yashyizweho mu nama y'abaminisitiri yabaye ku mugoroba wo ku wa gatatu iyobowe na Perezida Kagame, yanashyize mu myanya abandi bategetsi barimo n'abo muri minisiteri y'uburezi na komisiyo y'amatora.

Uwera, w'imyaka 44 akaba na se w'abana batatu, ubu yungirije umuvugizi wa leta y'u Rwanda Yolande Makolo.

Asimbuye umunyamategeko Alain Mukuralinda wapfuye mu ntangiriro ya Mata (4) mu mwaka wa 2025, azize guhagarara kw'umutima, nkuko ibiro by'ubuvugizi bwa leta y'u Rwanda byabitangaje icyo gihe.

Birashoboka ko Uwera azumvikana avugira leta y'u Rwanda cyane cyane mu bitangazamakuru bikoresha Ikinyarwanda, bijyanye n'uko byari bimeze ku wo asimbuye.

Uwera yatangaje ku rubuga nkoranyambaga X ko ashimira Perezida Kagame "ku cyizere" yamugiriye. Yongeyeho ati: "Ndabizeza gutanga umusanzu wanjye mu guharanira icyateza imbere Abanyarwanda no gushyira umuturage ku isonga."

Uyu muvugizi mushya wungirije wa leta y'u Rwanda yize itangazamakuru n'inozamubano (communication) mu ishuri rikuru rya Kiliziya Gatolika rya 'Institut Catholique de Kabgayi' (ICK), riri rwagati mu gihugu, abona impamyabumenyi ya 'bachelor's degree' cyangwa 'licence'.

Yahoze atangaza amakuru kuri Radiyo na Televiziyo by'u Rwanda, ahava yerekeza kuri Radiyo SK FM – ikorera i Kigali igiye kumara hafi umwaka umwe itangiye – aho yari umwe mu bayobozi bakuru bayo.

Uwera ni mukuru wa Jay Polly wari umuhanzi ukomeye mu Rwanda mu njyana ya 'hip hop', wapfuye bitunguranye mu mwaka wa 2021.

Uyu wavukiye i Gikondo mu mujyi wa Kigali ni imfura mu muryango w'abana babiri.

Ubutumwa iyo radiyo yakoreraga yatangaje ku rubuga nkoranyambaga X buvuga ko Uwera ari "umuhanga mu iyamamazabikorwa" ufite uburambe bw'imyaka 14 mu itangazamakuru kandi ko asobanukiwe "politiki n'imibanire y'ibihugu".

Makolo yifurije Uwera "ishya n'ihirwe mu nshingano nshya". Mu butumwa yatangaje kuri X yongeyeho ati: "Tuguhaye ikaze kandi twishimiye gukorana nawe" mu biro by'ubuvugizi bwa leta.

Yasubije ati: "Murakoze cyane. Nishimiye gufatanya namwe."