Tour du Rwanda: Intsinzi ya Ethan Vernon ku munsi ugira kabiri

Ahavuye isanamu, Tour du Rwanda
Umwongereza Ethan Vernon akomeje kuyobora isiganwa nyuma yo kwegukana n’agace ka kabiri karyo kasorejwe i Gisagara.
Ethan Vernon ukinira ikipe ya Soudal Quick-Step yo mu Bubiligi yakoresheje amasaha 3, iminota 21 n’amasegonda 30 mu gusiganwa ku ntera y’ibirometero 132,9 kuva mu mujyi wa Kigali kugera mu karere ka Gisagara mu majyepfo y’u Rwanda.
Ibyo bihe yakoresheje kandi ni nabyo bibarirwa abamukurikiye bagera kuri 45 ,bivuze ko yabarushije kurenga umurongo wa nyuma.
Vernon, w'imyaka 22, yegukanye agace ka mbere k’iri siganwa ka Kigali-Rwamagana kakinwe ku munsi w’ejo. Uyu ni umukinnyi umaze kumenyera cyane gukina amarushanwa akomeye ku rwego rwa mbere ku isi azwi nka World tour.
Abakinnyi b’Abanyarwanda kugeza ubu baracyari mu bihe byiza –Muhoza Eric ukinira ikipe ya Bike Aid, Niyonkuru Samuel na Manizabayo Eric b’ikipe y’u Rwanda bose bakoresheje ibihe bingana n’iby’uwambere yakoresheje.

Ahavuye isanamu, Tour du Rwanda
Ku rutonde rwa rusange aho bamaze gusiganwa ibirometero 248.5 Ethan Vernon niwe uruyoboye amaze gukoresha ibihe bingana n’amasaha 6, iminota 7 n’amasegonda 22 akaba akiri kumwe kuri ibyo bihe n’abandi 45. Abo bose barusha kabuhariwe mu magare Chris Froom uza ku mwanya wa 46, n’amasegonda 8 inyuma yabo.
Chris Froom w’imyaka 37 y’amavuko yatsinze inshuro 4 irushanwa rya mbere rikomeye ku isi rya Tour de France, asa n’ukina byo kwishimisha aho akinira ikipe ya Israel Premier Tech.
Ku munsi w’ejo aho bukera hazakinwa agace ka gatatu k’isiganwa kagizwe n’imisozi n’amakorosi akomeye -abasiganwa bazahaguruka i Huye mu majyepfo berekeza i Musanze mu majyaruguru y’u Rwanda, urugendo rufite intera y‘ibirometero 199.5.

Ahavuye isanamu, Tour du Rwanda










