Rwanda: Imvo n'Imvano ku mpaka niba kuboneza urubyaro byahera ku bakobwa b'imyaka 15

Rwanda: Imvo n'Imvano ku mpaka niba kuboneza urubyaro byahera ku bakobwa b'imyaka 15

Imvo n’Imvano y’uyu munsi tariki 3/12/2022 yibanze ku mpaka niba bikwiye ko mu rwego rwo kurwanya ikibazo cy’abakobwa baterwa inda bakiri bato mu Rwanda, itegeko rigenga kuboneza urubyaro ryahindurwa rigatanga uburenganzira ku bakobwa bafite guhera ku myaka 15 gukoresha imiti iboneza imbyaro.

Minisiteri ifite uburinganire mu nshingano, muri uyu mwaka yavuze ko inda ziterwa abangavu zazamutseho 23% zivuye ku 19,701 mu 2020 zikagera ku 23,000 mu mwaka wa 2021.

Hakorwa iki kugira ngo iyo mibare igabanuke cyangwa icyo kibazo kirangire?

Hari abadepite babona ko imwe mu nzira yo kurwanya icyo kibazo ari uguha abangavu bari mu kigero cyo guhera ku myaka 15 uburenganzira bwo gukoresha imiti mboneza-rubyaro. Nubwo umushinga w’itegeko bari bateguye watewe utwatsi n’inama nshingamategeko y’u Rwanda, impaka ziracyari zose.

Ese abashyigikiye icyo gitekerezo bashingiye kuki? Ese abatarishyigikiye bashingiye kuki? Ese ni uwuhe muti ukwiye mu kurwanya ikibazo cy’abakobwa baterwa inda bataragera ku myaka 18?

Ibusubizo biri muri iyi Imvo n’Imvano, mwateguriwe kandi mugezwaho nanjye Yves Bucyana.