Kwambuka Alps ku maguru mu kugerageza kugera mu Bwongereza

- Umwanditsi, Mark Lowen
- Igikorwa, Umunyamakuru wa BBC i Roma, ari ku mupaka w'Ubutaliyani n'Ubufaransa
Mu karere k'imisozi ya Alps mu Butaliyani, umurongo w'abanya Sudani n'abanya Afuganistani bari guhinduranya sandali n'inkweto zo kuzamuka imisozi bakanasimbuza kambambiri inkweto zikomeye, bitegura, nk'uko babyizera, urugendo rwabo rw'ubwisanzure.
150 bageze hano uyu munsi, mu nkambi iri mu mujyi unogeye ijisho wa Oulx igenzurwa n'abakorerabushake bahatuye. Baraha abimukira amakoti yabonetse ku mfashanyo mu kubafasha kunyura mu bukonje bw'imisozi mu rugendo rukomeye rubategereje imbere.
N'ubwo bageze hano, bageze mu Butaliyani baturutse muri Afurika no mu Burasirazuba bwo Hagati, aba bimukira biganjemo urubyiruko rw'abasore barashaka gukomeza berekeza mu Bufaransa no hakurya. Abimukira barenga ibihumbi 130 binjiye mu Butaliyani muri uyu mwaka, umubare wikubye hafi kabiri uwo muri 2021, nyuma y'ubwiyongere bw'abaje mu bwato bagera ku cyirwa cya Lampedusa mu majyepfo y'Ubutaliyani.
Umubare w'aberekeza mu majyaruguru y'umupaka n'Ubufaransa wikubye kabiri mu mezi macye ashize. Ariko abategetsi b'Ubufaransa bari guta muri yombi bakanasubiza inyuma abimukira badafite ibyangombwa, nyuma yo gusubizaho amagenzura ku mupaka wabwo n'Ubutaliyani, ibintu byahagaritse amabwiriza agenga urujya n'uruza rudakumiriwe mu kizwi nka 'Schengen free movement'.
Urukiko rw'Uburayi ruherutse kwanzura ko uko kubasubizayo gutandukanye n'itegeko ry'umuryango w'ubumwe bw'ibihugu by'Uburayi, EU, kandi ko abimukira batabwa muri yombi bagombye gufatirwa icyemezo cyo gusubizwa inyuma binyuze mu buryo bwemewe, rwongeraho ko kubasubiza inyuma ku ngufu byagombye kuba "uburyo bwa nyuma".

Umwe muri abo bari kugerageza gukora urugendo bajya mu Bufaransa ni Omar, ukomoka muri Nijeriya, wamaze amezi menshi muri Libiya mbere yo kwishyura abantu bambutsa abimukira mu buryo butemewe n'amategeko, amafaranga angana n'amadolari 800 kugira ngo bakore uru rugendo rwuzuye amakuba bambuka inyanja ya Mediterane bajya i Lampedusa.
Avuye aho, yajyanwe mu nkambi ebyiri ziri ahandi mu Butaliyani, mbere y'uko agerageza, nk'uko abivuga, kuvayo akagenda n'amaguru yerekeza ku mupaka w'Ubufaransa. Ubu rero intego ye ni ukugera mu Bwongereza. "Ndashaka kugira ubuzima bwiza no kwigayo", uko ni ko ambwira ikirenge cye kiriho ibipfuko kubera igikomere yagiriye mu nyanja.
Nabajije niba yarabonye amashusho cyangwa niba yarumvise inkuru z'abimukira bahunga ubukene bangirwa ubuhungiro mu Bufaransa cyangwa mu Bwongereza bakanasubizwa inyuma. Avuga ko abizi, ariko kabone n'ubwo yahura n'urwo rwandiko, azongera agerageze.
Yongeraho ati: "Ninsubira muri Nijeriya, ababyeyi banjye bazashavura cyane, kubera ko indoto zabo zizaba zitabaye ukuri."
Bamwe bananirwa hakiri kare. Turi kureba uburyo imodoka ya polisi y'Ubutaliyani itwara umwimukira wo mu Misiri imusubiza inyuma mu nkambi, nyuma yo gufatwa atarambuka.
Ariko ubugenzuzi kuri uru ruhande rw'umupaka bukorwa gacye, aho umukorerabushake Elena ambwira ko yabonye biba nk'inshuro ebyiri cyangwa eshatu gusa mu mezi ashize ahamaze.
Ndabaza nti none se polisi y'Ubutaliyani yaba ifunga amaso ikabyirengagiza?
"Bazi neza icyo dukora hano, bazi neza icyo aba abantu bashaka hano, ubwo rero urebye ni nk'umukino," ni ko Elena avuga. "Barabizi, ariko bigira nkaho batabizi."

Namubajije niba atabona ko bamwe bashobora kubona akazi ke nk'agashishikariza abimukira batanyuze mu mategeko. Mu cyumweru gishize gusa, Minisitiri w'Intebe w'Ubutaliyani, Giorgia Meloni, yanenze guverinoma y'Ubudage kubera gutera inkunga imiryango ifasha abimukira mu Butaliyani, avuga ko "babatera kuza".
Elena ati: "Ntacyo bimbwiye." "Iyo ubonye umuntu ukeneye ikintu, kandi uzi ibyago biri mu misozi, ushobora kwemera ko abantu bagenda gutya? Iyi ni inshingano y'Uburayi bwose."
Nyuma y'urugendo ruto muri bisi (bus) mu mujyi wa Claviere, abimukira bageze ku mupaka. Ariko, mu gutinya polisi, benshi baririnda guca ku muhanda werekeza ahambukirwa hemewe n'amategeko. Ahubwo, baratatanira mu ishyamba, bihisha bategereza kwambukira mu misozi, aho amaso abareba atagera. Imisozi irimo ibihu, n'ibipimo by'ubukonje bizamuka bwangu, inzira zirimo ibibuye zamaze kwisasira benshi.

Abandi bashakira izindi nzira, mu rugendo rw'amasaha ane mu majyepfo y'umujyi wa Ventimiglia uri ku cyambu, hafi ya Nice.
Aha, abimukira bari hanze ya stasiyo, bagerageza amahirwe yabo bajya muri gari ya moshi yambuka umupaka. Ariko ubugenzuzi bwo mu Bufaransa burashimitse; duherekeza polisi y'Ubufaransa ihagarika buri gari ya moshi iva mu Butaliyani, polisi ikabaza abagenzi ibyangombwa ndetse ikanagenzura mu bwiherero no mu bubiko bw'imizigo.
Mu gice kimwe cya gari ya moshi, bacye mu banya Afurika bafashwe nta byangombwa, basohowe berekezwa ku mupaka w'Ubutaliyani, aho byanze bikunze bazongera bakagerageza.
Ubwiyongere bw'abimukira bagera hano buri kurakaza 'Mayor' wa Ventimiglia, Flavio di Muro, wo mu ishyaka ry'ubuhezanguni rya Lega. Anenga cyane Ubufaransa bwahagaritse uburyo bwa Schengen kuri uyu mupaka, ibintu byateye ubugenzuzi no gusubizayo abimukira.
Agira ati: "EU ntiri gukora." "Buri gihugu kiri gushyiraho imibare ntarengwa yacyo y'abimukira kandi Ubutaliyani ni bwo bwikorera uwo mutwaro bwonyine. Nashyize abarinzi bitwaje intwaro mu irimbi kubera ko abimukira binjiragayo gucira ku mva, kuzinyaraho no kwangiza ubwiherero.
"Twageze ku mubare ntarengwa wacu. Dushobora kuzahinduka Lampedusa yo mu majyaruguru."
Ku mupaka wa Claviere, ibipimo by'ubukonje biri kuzamuka cyane mu gihe ibihe by'ubukonje byegereje. Mu ijoro, amatsinda y'abimukira yishyira hamwe mu rusengero, bamwe bakatsa umuriro kugira ngo bibafashe mu masaha y'ijoro mbere yo kugerageza kwambuka bajya mu misozi batamenyekanye.
Abakozi b'umuryango utabara imbabare wa Croix-Rouge, baza gutanga ibiryo n'amazi, umwe arambwira ukuntu hari umwimukira batahuye ukeneye ko intoki ze zicibwa kubera kwangirika kw'imitsi n'uruhu biterwa n'ubukonje bukomeye, bizwi nka 'frostbite'.
Muri ayo mashyamba yo muri Alps na gari ya moshi zo muri Ventimiglia, undi muhanda ujya mu Burayi uri kuhaboneka. Kandi icyo abategetsi no mu Burayi bakora cyose, umuhate w'abimukira biyemeje kwambuka ku buryo bukomeye, usa n'udashobora guhagarikwa.










