Imvo n'imvano-Rwanda: Semafara warokotse jenoside afite imyaka 3 afite ikigo giciye miliyoni 10 z'amadolari
Mwaramukanye amahoro mwese muteze amatwi Imvo n'Imvano yo kuri uyu wa gatandatu tariki 12 z'ukwa 4 mu 2025.
Turacyari muri rwa ruhererekane rw'ibiganiro nagiye gukora i Kigali mu Rwanda.
Mu gihe mu Rwanda ubu bari mu cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 31 jenoside yakorewe mu Rwanda mu 1994, uyu munsi ikiganiro cyacu kiraganiriza umucikacumu wabuze ababyeyi be na bamwe mu bavandimwe be muri icyo gihe, maze ajya kurererwa mu miryango, imufata nabi kuburyo yaragiye no kuhaburira ubuzima maze ahitamo kujya kuba mu kigo cy'impfubyi cyitwa Hameau des Jeune Saint Kizito Musha.
Niwe bucura mu bana 16 ise yarafite ku bagore 2.
Mu bahungu 11 ise yabyaye, niwe wenyine wasigaye. Abandi 10 bose bishwe muri jenoside. Yewe nawe avuga ko yapfuye amasaha 2 aza kuzanzamuka.
Mu bantu 50 bishe, ngo niwe wenyine wavuyemo. Ibyo kandi ngo yabibwiwe n'uwabishe. Aho hari i Rwamagana aho bavuka. Icyo gihe yarafite imyaka 3. Yamaze imyaka 8 mu kigo cy'impfubyi, ku myaka 11 yavuye i Rwamagana aza gushaka imibereho i Kigali ku murwa mukuru.
Joseph Semafara, ubu yabaye rwiyemezamirimo ufite ikigo Solvit Africa gifite agaciro ka miliyoni 10 z'amadolari y'Amerika.
Niwe watangije ikigo cya Solvit Afrika, gikora ibikorwa by'uburezi ariko bahimbira abantu akazi no kugatanga. Yatangiye ajya mu bihugu bitandukanye gushaka abashoramari bazana ibigo bigatanga akazi cyane cyane ku rubyiruko rwo mu Rwanda. Yashoboye kuzana ibigo byo mu Buyapani, muri Canada, muri Amerika no mu Burayi.
Kuva aho atangirije iki kigo mu 2017 bamaze kwigisha abanyeshuri bagera ku bihumbi 5.
Baravuga ko 80 kw'ijana by'abo bigishije babona akazi. Ikigo bigishirizamo abantu kiri ku Kimihurura gishobora kwakira abanyeshuri bagera ku gihumbi. Bafata abanyeshuri barangije muri Kaminuza, bakabigisha nubwo badatanga impamyabushobozi, bakabigishiriza ubuntu, noneho bakabashakira akazi.
Yatangiye wenyine none amaze kugira abakozi 21 mu Rwanda na 2 muri Amerika.
Ubu rero Joseph Semafara amaze no gutangiza Solvit Afrika muri Amerika. Afite n'amasomo atanga muri Amerika, muri Kaminuza ya Lehigh University. Amaze kubona ibikombe ku rwego mpuzamahanga hamwe n'ibindi bihembo bigera kuri bitandatu
Joseph Semafara kandi afite n'ikigo gifasha cyitwa SOMA Foundation Rwanda. Amaze no kwandika igitabo hari n'ikindi kigiye gusohoka vuba.
Ese ibi byose yabigezeho ate ? Yashoboye kubigeraho ate se kandi yarakuriye mu bikomere byo kubura umuryango no kurererwa mu kigo cy'impfubyi ? Aratubwira uko gushaka kugumana umurage wa se aribyo byatumye agera kubyo afite ubu.
Iki kiganiro mwagiteguriwe kandi murakigezwaho na Felin Gakwaya.












