Amafoto n'ibyo wamenya ku bukwe bw'Igikomangoma Hussein cya Jordanie na Rajwa Al Saif

Rajwa n'umugabo we Hussein bamaze gushyingirwa

Ahavuye isanamu, Reuters

Insiguro y'isanamu, Rajwa n'umugabo we Hussein bamaze gushyingirwa

Ku nshuro ya mbere mu myaka hafi 30 ishize, uzaba Umwami wa Yordaniya yashyingiwe mu bukwe bw’agatangaza mu muhango wabaye tariki 01 Kamena. Ariko ibirori byo kwizihiza ubu bukwe bimaze hafi icyumweru biba muri iki gihugu.

Abami, abamikazi, n’ibikomangoma batandukanye bo ku isi bari batumiwe, hatumiwe kandi na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda wari kumwe n’umugore we.

Igikomangoma Hussein w’imyaka 28 – umuhungu mukuru w’Umwami Abdullah II n’Umwamikazi Rania – yarongoye Rajwa Khaled bin Musaed w’imyaka 29, umukobwa wo muri Arabia Saoudite.

Umuryango wa cyami wo muri Jordan/Jordanie, uzwi nka Hashemites, wategetse iki gihugu kuva mu 1921 – mbere nka ba emirs ubwo hitwaga Emirate of Transjordan hakolonijwe n’Ubwongereza na nyuma nk’abami bamaze kubona ubwigenge mu 1946.

Amateka yabo avuga ko aba-Hashemites bakomoka mu nzu ya Hashem yategetse umurwa wa Macca kuva mu kinyejana cya 10, kandi Umwami Abdullah II akomoka ku ntumwa y’Imana Muhammad.

Ni ibiki bizwi ku gikomangoma Hussein?

Rajwa Al Saif n'umugabo we, igikomangoma Hashem bin Abdullah

Ahavuye isanamu, Reuters

Igikomangoma Hussein afite ipeti rya kapiteni mu ngabo za Jordanie, kandi yize mu ishuri rya Royal Military Academy Sandhurst ryo mu Bwongereza ndetse na Georgetown University y’i Washington, DC.

Mu 2015, Hussein yabaye umuntu ukiri muto wa mbere uyoboye inama y’umutekano ya ONU yigaga uko urubyiruko rwahangana n’ubuhezanguni n’iterabwoba. Mu 2017 yafashe ijambo mu nama rusange ya ONU ndetse akunda guherekeza se mu ngendo za diplomasiya.

Hussein ubusanzwe ntabwo yari we ukurikiraho mu baragwa ingoma, ahubwo mu 2004 Umwami Abdullah yambuye uwo mwanya umuvandimwe we Igikomangoma Hamzah – wari uwa kabiri ku ngoma.

Mu 2001 Hamzah yari yatangaje video avuga ko afungiye mu nzu kubera kwamagana ruswa mu bategetsi ba Jordanie.

Ikinyamakuru Time Magazine kivuga ko umwaka ushize ubwami bwa Jordan bwasohoye ibaruwa buvuga ko ari iya Hamzah asaba imbabazi Umwami. Hamzah ni gacye cyane yabonetse muri rubanda kuva yagirana ibibazo na mukuru we.

Rajwa Al Saif, Igikomangoma Hussein n'Umwami wa Jordan Abdullah II, mu ntangiriro y'umuhango

Ahavuye isanamu, Reuters

Rajwa Al-Saif we ni nde?

Rajwa, umukobwa wo muri Arabia Saoudite, ni umwubatsi unategura imbata z'inyubako (architect), akaba umuhererezi w’umucuruzi wo muri Arabia Saoudite witwa Khalid bin Musaed.

Rajwa nawe afite ibisanira n’umuryango w’abami muri Arabia Saoudite biciye ku muryango wa nyina. Nyina wa Rajwa ni mubyara w’Igikomangoma Mohammed Bin Salman cya Saudi Arabia.

Yize muri Syracuse University i New York no muri Fashion Institute of Design and Merchandising i Los Angeles. Yakoze muri kompanyi y’ubwubatsi i Los Angeles mbere yo gusubira i Riyadh, umurwa mukuru wa Arabia Saoudite, nk’uko ikinyamakuru Time Magazine kibivuga.

We na Hussein batangaje urukundo rwabo muri Kanama(8) ishize, gusa si byinshi bizwi ku hantu bahuriye.

Ibirori by'ubukwe bimaze iminsi

Umugeni n'umukwe bambikana impeta

Ahavuye isanamu, Reuters

Muri iki cyumweru urubyiruko ibihumbi muri Jordanie rwitabiriye igitaramo rutura cyiswe “Twishimiye Hussein”, muri 'stade' nkuru yo mu murwa mukuru Amman, igitaramo cyarimo abahanzi benshi bakomeye b’Abarabu.

Mu ijoro ry’umunsi ubanziriza ubukwe nyirizina, tariki 31 Gicurasi, abagabo barenga 4,000 batumiwe bitabiriye ibirori ibwami bijyanye n’umuco w’aba Hashemite iyo bafite ubukwe. Abo barimo abategetsi bakuru bose ba Jordan, abacuruzi bakomeye, abasirikare, n’abahagarariye imiryango yigenga muri icyo gihugu.

Ubukwe nyirizina bwa Kisilamu bwabaye ejo tariki 01 Kamena mu ngoro ya cyami ya Zahran Palace guhera saa kumi z’umugoroba ku isaha yaho, aho umugeni n’umukwe basinye amasezerano yo kubana bahagarariwe na ba se. Basomye kandi imirongo ya Korowani ijyanye n’umubano, maze bambikana impeta, imbere y’abatumirwa b’intoranywa bagera ku 100 gusa.

Umugeni n'umukwe bava mu ngoro nyuma yuko umuhango w'ubukwe urangiye

Ahavuye isanamu, Reuters

Ni bande bitabiriye uwo muhango?

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Uwo muhango nyirizina w’ubukwe watumye abami, abamikazi n’ibikomangoma bo ku isi bajya muri iki gihugu.

Mu bitabiriye harimo Umwami Sultan Abdullah wa Malaysia, abahoze ari Umwami Juan Carlos I n’Umwamikazi Sofía ba Espagne, Umwami n’Umwamikazi b’Ubuholandi, Igikomangoma n’igikomangomakazi Mary ba Denmark, Igikomangomakazi Victoria cya Sweden, Igikomangoma Sébastien cya Luxembourg, Igikomangoma William n’umugore we Kate b’Ubwongereza, Igikomangoma Takamado n’umukobwa we bo mu Buyapani, hari kandi Jill Biden, umugore wa Perezida Biden wa Amerika, n'umukobwa wabo Ashley Biden.

Hari kandi Sheikh Khaled bin Mohamed, Igikomangoma cya Abu Dhabi, wari uhagarariye UAE, Igikomangoma cya Oman, Igikomangoma Mishal cya Kuwait, Perezida wa Iraq, n’abategetsi bo muri Pakistan, Misiri, Liban n’ahandi, nk’uko bivugwa na Time Magazine.

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda n’umugore we Jeannette Kagame nabo bari mu bitabiriye ubu bukwe, Jordanie n’u Rwanda mu ntangiriro z’uyu mwaka byagiranye amasezerano atandukanye yo gukorana, abategetsi b’ibi bihugu bumvikanye kandi gufata ingamba zo gukuraho gusaba 'visa' ku baturage b’ibihugu byombi.

Perezida Kagame n'umugore we Jeannette batumiwe muri ubu bukwe

Ahavuye isanamu, Village Urugwiro

Insiguro y'isanamu, Perezida Kagame n'umugore we Jeannette batumiwe muri ubu bukwe
Abami, abamikazi, ibikomangoma n'abategetsi bamwe b'ibihugu bose hamwe bagera ku 100 nibo bitabiriye umuhango nyirizina w'ubukwe

Ahavuye isanamu, Village Urugwiro

Insiguro y'isanamu, Abami, abamikazi, ibikomangoma n'abategetsi bamwe b'ibihugu bose hamwe bagera ku 100 ni bo bitabiriye umuhango nyirizina w'ubukwe mu ngoro y'ibwami
Umwami wa Jordanie n'Umwamikazi baramutsa Jill Biden n'umukobwa we Ashley Biden

Ahavuye isanamu, Reuters

Insiguro y'isanamu, Umwami wa Jordanie n'Umwamikazi baramutsa Jill Biden n'umukobwa we Ashley Biden
Abantu bari ku mihanda mu murwa mukuru Amman bishimira ubu bukwe

Ahavuye isanamu, Reuters

Insiguro y'isanamu, Abantu bari ku mihanda mu murwa mukuru Amman bishimira ubu bukwe
Crown Prince Hussein and Miss Rajwa Al Saif moments before the ceremony starts

Ahavuye isanamu, Reuters

Amafoto akoreshwa bitangiwe uruhushya.