Inkuru y'Umunye-Congo ubura intambwe imwe ngo abe Umutagatifu kubera kwanga ruswa

Floribert Bwana Chui

Ahavuye isanamu, AP

    • Umwanditsi, Didier Bikorimana
    • Igikorwa, BBC News Gahuzamiryango

Iminsi ibiri nyuma yuko ashimutiwe mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo muri Nyakanga (7) mu 2007, umurambo wuzuye amaraso kandi wakomerekejwe cyane wa Floribert Bwana Chui Bin Kositi wasanzwe wajugunywe ku karubanda.

Iyicwa ry'uyu mukozi wo kuri gasutamo wari ufite imyaka 26, BBC yarisobanuriwe ko ryari "inkeke yo mu buryo bwa mafiya [bw'igico cy'abagizi ba nabi]".

Uyu munyagatolika wakundaga gusenga yari yaranze kugamburuzwa n'igitutu ngo yemere kurya ruswa yo kwemerera umuceri utujuje ubuziranenge kwinjira mu gihugu. Byacyekwaga, nubwo nta bantu batawe muri yombi, ko abari bari inyuma y'uwo muhate wabangamiwe wo kwinjiza uwo muceri ari bo bategetse ko yicwa.

Ibikorwa bya Floribert, ahantu ruswa yari yarabaye akamenyero, byatewe n'ukwemera kwe.

Kiliziya Gatolika yabonye ko urwo rupfu rwe rwatewe no kutemera guhara (kureka) indangagaciro ze za gikirisitu ku bw'amafaranga, nuko mu mwaka ushize imugira Uwahowe Imana, ibyo bikaba bijyanye n'igikorwa cyo kumwigaho ngo imugire umutagatifu.

Muri Kiliziya Gatolika, umutagatifu aba ari intangarugero y'ubuzima bwa gikirisitu ndetse aba ari umuntu ufatwa nk'intwari y'ukwemera binyuze mu bikorwa bye bidasanzwe bya gitwari.

Ubu – nyuma yo kugirwa "Umuhire" mu muhango wabereye i Roma mu kwezi gushize kwa Kamena (6) – harabura intambwe imwe ngo agere kuri urwo rwego.

Kugirwa umutagatifu, cyangwa "canonisation", ni urugendo rurerure, rimwe na rimwe rushobora kumara imyaka za mirongo cyangwa ibinyejana, rukabamo kugaragaza ibimenyetso birambuye ndetse no kujya impaka. Gutera intambwe kwa Floribert yerekeza kuri urwo rwego, muri rusange byarihuse.

Umuhango wo kumugira umuhire i Roma wari umwanya w’ibyishimo kuri Kiliziya Gatolika ya Congo

Ahavuye isanamu, AP

Insiguro y'isanamu, Umuhango wo kumugira umuhire i Roma wari umwanya w'ibyishimo kuri Kiliziya Gatolika ya Congo
Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Uyu wavukiye mu mujyi wa Goma mu mwaka wa 1981, yari imfura mu muryango w'abana 12 barimo abo basangiye ababyeyi bombi n'abo basangiye umubyeyi umwe, nkuko bikubiye mu nyandiko ku buzima bwe yanditswe n'umuryango w'abihayimana bo mu muryango we, ivuga ko yavukiye mu "muryango ukize" – se yari umukozi wa banki naho nyina yari umupolisi ukora ku mupaka.

Uyu wahoranaga amatsiko yo gusobanukirwa isi n'uburyo ikora, ikiganiro yari yitabiriye nk'umunyeshuri wa kaminuza wigaga mu ishami ry'amategeko cyatanzwe na padiri w'Umutaliyani ni cyo cyahinduye inzira y'ubuzima bwe.

Padiri Francesco Tedeschi ni bwo yari akimara kuvuga ijambo mu nama y'abanyeshuri bo mu karere yaberaga mu cyumba cy'inama ('auditorium') cyo mu mujyi utwikiriwe n'ibiti wa Butare, mu majyepfo y'u Rwanda, ubwo Floribert yamwegeraga mu 2001.

Abo banyeshuri bari bateranye ngo bungurane ibitekerezo ku kuntu ubuzima bumeze mu karere k'ibiyaga bigari.

Padiri yari yabagejejeho ijambo mu izina ry'umuryango wa Sant'Egidio, ugizwe n'abalayiki n'abihayimana wiyemeje gukora ibikorwa bijyanye n'imibereho myiza y'abaturage. Padiri Tedeschi yashishikarije abo banyeshuri kuyoboka iyogezabutumwa.

Padiri yabwiye BBC ati: "Iryo jambo ryakoze cyane kuri Floribert hamwe n'izindi nshuti ze bari bazanye bavuye i Goma."

"Yashakaga gutangiza umuryango wa Sant'Egidio i Goma. [Yari] umusore wuzuye umunezero wifuzaga kuba ingirakamaro ku isi, wifuzaga guhindura ibyo yabonaga bimukikije bitagenda."

Floribert "yashengurwaga cyane" n'ubuzima bw'abana bo mu muhanda (banazwi nka mayibobo) ndetse yageragezaga kugira icyo abakorera. Mu mikoro ye bwite, yajyaga yita kuri bamwe muri bo akabafasha kujya mu ishuri cyangwa akabafasha kwigira.

Uwo mujyi icyo gihe – cyo kimwe n'ubu – wari warashegeshwe n'intambara mu karere, ndetse nubwo uri mu gace gakungahaye ku mabuye y'agaciro, abantu benshi bagorwaga no kubona amaramuko.

Abagize korali gatolika barimo kuririmba mu misa yo kwizihiza kugirwa Umuhire kwa Floribert. Bambaye amakanzu y'umweru, barimo kuririmba ndetse barimo kureba iburyo bw'iyi foto.

Ahavuye isanamu, Reuters

Insiguro y'isanamu, Korali yo mu idini gatolika irimo kuririmba

"Ariko icyankozeho", ni ko Padiri Tedeschi avuga, "ni ukuntu Floribert yari umuntu witaga cyane ku buzima bw'abandi ndetse by'umwihariko akibaza ibibazo byinshi kugira ngo asobanukirwe imizi y'ubucyene, ibyago by'abantu... Rero agakunda kuganira, mu rwego rwo guhangana n'ibi bibazo."

Ibya Floribert byarenze imipaka ya Congo. I Kigali, mu murwa mukuru w'u Rwanda, mu ntera ya kilometero zigera ku 100 mu burasirazuba bwa Goma, Bernard Musana Segatagara, na we wo mu muryango wa Sant'Egidio, aramwibuka.

Agira ati: "Guhindura Afurika no kubaka amahoro byari inzozi dusangiye ubwo twabonaga itsinda rikomeza kwaguka rishingiye ku bucuti. Ntekereza ko kuba mu karere karangwamo ubushyamirane byatumaga ubucuti bwacu buba ubwihariye kurushaho."

Nyuma yo kurangiza kaminuza mu mwaka wa 2006, Floribert yabonye akazi nk'umukozi wa gasutamo ku mupaka wa Congo, uri hafi y'i Goma.

Floribert yari yarabonye ko abantu bari barimo kugerageza kwinjiza mu gihugu mu buryo bwa magendu ibiribwa by'ibanze birimo n'umuceri wari uvuye mu Rwanda, wabaga umaze igihe kirekire wararengeje igihe wandikiwe cyo kuribwa nta byago uteje ku buzima.

Nyuma yo gusaba ibipimo by'uwo muceri wari urimo kuza mu gihugu, yategetse ko ibiribwa byose biteje ibyago ku buzima bikwiye kumenwa.

Padiri Tedeschi agira ati: "Mu ntangiriro ibyo byatumye abakora magendu bagerageza kumuha ruswa, na nyuma bamushyira ku nkeke. Kandi buri gihe Floribert yarabyangaga."

"Yanze ashingiye mu mahame ye ya gikirisitu. Hari igihe yabajije umuganga – umubikira wakoraga i Goma, wari inshuti – kugira ngo ashobore gusobanukirwa neza akaga uyu muceri wajyaga guteza ku baturage b'abasivile.

"Ndetse ibyo ni byo byatumye atekereza [ati]: 'Rero jyewe nk'umukirisitu, sinshobora kwemera ko aba bantu bajya mu byago byo gupfa kubera ibi biribwa by'uburozi ari ukubera ruswa gusa.'"

Ku bw'uyu Padiri, ibi ni byo byagaragaje "ubudahemuka" bwe "ku ivanjili, ku ndangagaciro za gikirisitu z'urukundo kuri mugenzi wawe [n'] ubutabera".

Abarwanyi b'inyeshyamba baragaragara ku burinzi ku mihanda ya Goma nyuma ya misa nini kuri katedrali mu ntangiriro z'uku kwezi mu guhimbaza kugirwa umuhire kwa Kositi

Ahavuye isanamu, Reuters

Insiguro y'isanamu, Abarwanyi b'inyeshyamba baragaragara ku burinzi ku mihanda ya Goma nyuma ya misa nini kuri katedrali mu ntangiriro z'uku kwezi mu guhimbaza kugirwa umuhire kwa Kositi

Umunyamategeko w'Umunye-Congo Jean Jacques Bakinahe ni umwe mu bari abakuru ba Sant'Egidio i Goma muri icyo gihe, akaba yaraniganye na Floribert mu ishami ry'amategeko kuri Kaminuza ya Goma.

Yabwiye shene ya televiziyo ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda ko Floribert "yakurikiye byimbitse ivanjili y'amahoro... [ibyo] rwose byamufashije kwanga yivuye inyuma icyo gikorwa cya ruswa".

Ariko Padiri Tedeschi asanga ibyo ari na byo byamukururiye urupfu.

Yemeza ko abakora ubucuruzi bwa magendu "bashakaga gutanga ubutumwa... Kwari ukuburira, [yari] inkeke yo mu buryo bwa mafiya, mu by'ukuri itarashoboye gutuma [abantu] bibagirwa ubu buhamya bw'urukundo n'ubutabera Floribert yaduhaye". Nubwo Padiri yemera ko bishobora kuba byarashoboye gutera ubwoba abandi bakozi ba gasutamo.

Ubwo uwari Papa, Francis, yasuraga DRC muri Gashyantare (2) mu mwaka wa 2023, yaganirije urubyiruko ku kibuga kinini cy'umupira w'amaguru cyo mu murwa mukuru Kinshasa, arushishikariza gukurikiza urugero rwa Floribert.

Yagize ati: "Niba umuntu aguhaye ruswa, cyangwa akakwizeza indonke hamwe n'amafaranga menshi, ntugwe muri uwo mutego. Ntushukwe! Ntushaye mu isayo y'ikibi!"

Ndetse nyuma yuko uwamusimbuye, Papa Léon XIV, ayoboye umuhango wo kumugira Umuhire wabaye muri Kamena (6) uyu mwaka, yatangaje ku rubuga nkoranyambaga X ko ubuzima bwa Floribert bwagaragaje ukuntu "urubyiruko rushobora kuba umusemburo w'amahoro", bisobanuye ko umusanzu warwo ushobora kwiyongera kurushaho.

Ubu, nyuma y'uwo muhango, Floribert afite ijambo "Umuhire" ribanziriza izina rye ariko ntibizwi neza igihe bizafata kugira ngo ashobore kwitwa umutagatifu.

Ikigomba kubaho mu gihe kiri imbere ni uko igitangaza gicyeneye kwitirirwa amasengesho yo kwiyambaza Floribert. Padiri Tedeschi avuga ko abantu bahanze amaso ibimenyetso by'igitangaza akenshi kiba gifitanye isano no gukira indwara.

Hagati aho, ubuzima bwa Floribert buzakomeza kubera urugero abakirisitu gatolika.