Goma: Hashyinguwe 'abantu 200' abategetsi bavuga ko bapfuye kubera M23

Ahavuye isanamu, Ministère des Droits Humains RDC
Kuri Stade de l'Unité mu mujyi wa Goma imbere y'amasanduku menshi y'umweru yashyizwe mu kibuga, habaye umuhango wo gusezera bwa nyuma abantu 200abategetsi bavuga ko bapfuye “kubera intambara bashoweho n’u Rwanda ruciye mu mutwe wa M23”.
Muri uyu muhango ntihavuzwe amazina y’abapfuye, uburyo bapfuyemo n’igihe bapfiriye, abategetsi bavuze muri rusange ko bapfuye “kubera kuvanwa mu byabo n’intambara y’u Rwanda rwihishe muri M23”.
Aliance Fleuve Congo (AFC) ifite umutwe wa M23 yasohoye itangazo ivuga ko uyu ari “umuhango w’ikinyoma” wateguwe na Kinshasa wo gushyingura impunzi “zafashwe bunyago” na leta, “zirimo kwicwa n’abakorana nayo, FDLR, Wazalendo mu nkambi z’impunzi no mu mujyi wa Goma”.
U Rwanda ruhakana gufasha umutwe wa M23, kandi ntacyo ruravuga kuri ibi birego bijyanye n'abashyinguwe uyu munsi.
Umwe mu badepite ku rwego rw’igihugu yavuze ko “mu myaka ibiri ishize hapfuye abantu barenga 3,000 mu mpunzi zavuye mu byazo” kubera imirwano ya M23 n’ingabo za leta.
BBC ntiyashoboye kugenzura mu buryo bwigenga ibivugwa n’abategetsi ku mibare y’abapfuye muri icyo gihe n’abashyinguwe uyu munsi.
Général-major Peter Cirimwami umukuru w’intara ya Kivu ya Ruguru yashinje u Rwanda na M23 kuba inyuma y’imfu z’impunzi zabaye mbere “n’aba dusezeraho uyu munsi”.
Avuga ko ibyo biba “imbere yo guceceka k’umuryango mpuzamahanga”.
Minisitiri w’uburenganzira bwa muntu Chantal Chambu Mwavita wari umushyitsi mukuru, yavuze ko iyo “ni imibiri y’abazize ubushotoranyi bw’abaturanyi bacu”.
Yihanganishije “ababuze ababo”, ababwira ati: “Turashaka ko mumenya ko igihugu cyose gisangiye akababaro namwe, kandi ko ubuzima bwabo butazibagirana.”

Ahavuye isanamu, ACP
Muri uyu muhango ariko abategetsi ntibasubije ibibazo byibajijwe ubwo basohoraga itangazo mu mpera z’icyumweru ko uyu munsi hashyingurwa abantu 200 - inkuru isa n’iyatunguranye kuko nta bwicanyi bw’abantu benshi icya rimwe buherutse kumvikana mu ntambara iri mu burasirazuba bwa DR Congo.
Imyirondoro y’abapfuye, igihe bapfiriye, n’uburyo bapfuyemo ni bimwe mu bibazo bamwe bacyibaza.
Mu itangazo ryayo, AFC ivuga ko abarwanyi bayo -M23 - “ntibashobora kwica abasivile b’inzirakarengane, kandi ntibigeze bagera mu nkambi z’impunzi cyangwa i Goma” aho ivuga ko hagenzurwa n’ingabo za leta.
Mu gushinja Kinshasa, AFC ivuga ko ubutegetsi bwa Kinshasa “bwayobewe icyo bukoresha imirambo imaze kuba myinshi y’abanyagihugu bacu bishwe n’ihuriro ry’ingabo zayo”.
Muri uyu muhango, abaturage bahawe umwanya wo kuririra abari bagiye gushyingurwa uyu munsi, batangaga ubutumwa ko barambiwe “guhora twicwa” kandi bavuga ko banyotewe amahoro.
Minisitiri Chantal Chambu yabijeje ko leta irimo gukora ibishoboka byose, ati: “Buri munsi, buri mwanya, tuba dushaka igisubizo, kandi mbijeje ko turimo kubikoraho.”
Nyuma y’uyu muhango, amasanduku y’abapfuye yari ari kuri Stade de l'Unité yashyizweho indabo maze bajya gushyingurwa mu irimbi ryashyizwe hanze gato y’umujyi wa Goma mu majyaruguru ahitwa Kibati muri teritwari ya Nyiragongo, aha muri uyu mwaka hashyinguwe n’abandi bapfuye kubera iyi ntambara.













