Uwitwaje intwaro yinjiye mu kabyiniro k'aba-gay ararasa yica benshi

IKu cyumweru imbere y'iyo nzu y'imyidagaduro hari abantu bari mu gahinda

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Ku cyumweru imbere y'iyo nzu y'imyidagaduro hari abantu bari mu gahinda

Abantu bagera kuri batanu bishwe naho 25 barakomereka ubwo umuntu witwaje intwaro yarasaga mu nzu y’imyidagaduro y’abahuza ibitsina babisangiye muri leta ya Colorado muri Amerika.

Ukekwa afunzwe na polisi kandi arimo kuvurwa ibikomere. Abantu babiri “b’intwari” ni bo babashije guhagarika uyu warasaga, nk’uko polisi ibivuga.

Club Q, yo mu mujyi wa Colorado Springs, yanditse kuri Facebook ko “ibabajwe bikomeye n’igitero kidafite impamvu” ku bantu bayo.

Perezida Joe Biden wa Amerika yavuze ko Abanyamerika “batakwihanganira urwango”. 

Kuwa gatandatu mbere gato ya saa sita z’ijoro ku isaha yaho, ni bwo polisi yatabajwe ko hari umuntu urimo kurasa abantu mu nzu y’urubyiniro. 

Ukekwa bamusanze muri iyo club. Bivugwa ko yarashishije imbunda ndende.

Polisi ntivuga icyateye uyu muntu kurasa abantu ariko ivuga ko iperereza rizamenya niba ari igitero cy’urwango, cyangwa niba hari abandi bakigizemo uruhare.

Ku cyumweru kandi abantu bashyize indabo aho ubu bwicanyi bwabereye

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Ku cyumweru kandi abantu bashyize indabo aho ubu bwicanyi bwabereye

Umukuru wa polisi muri ako gace, Adrian Vasquez, yashimiye abantu babiri bari muri iyo nzu y’imyidagaduro babashije guhagarika uyu warasaga. 

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Yabwiye abanyamakuru ati: “Ibimenyetso by’ibanze byerekana ko ukekwa yinjiye muri Club Q agahita atangira kurasa abarimo agakomeza imbere. 

“Mu gihe yari imbere muri club, nibura abantu babiri baramurwanyije babasha guhagarika ko akomeza kwica no gukomeretsa abandi. Dukwiye kubashima cyane.” 

Club Q nayo kuri Facebook yatangaje ko ishima “gutabara kwihuse kw’abakiriya b’intwari barwanyije uwitwaje intwaro bagahagarika igitero cy’urwango”.

Muri iyo club harimo habera ibirori byo kubyina kandi ku cyumweru nijoro hari hateganyijwe ibirori byo kwizihiza umunsi wo kuzirikana abahinduye ibitsina byabo, ‘Transgender Day’. 

Joshua Thurman, w’imyaka 34, wari muri club mu gihe uwo yarasaga, avuga ko yari azi ko amasasu ari kumva ari mu muziki ariko nyuma ajya kwihisha, nk’uko yabibwiye ikinyamakuru Colorado Sun.

Yagize ati: “Ubwo nagarukaga nasanze imirambo hasi, ibirahure byamenetse, abantu barira.”

Yongeraho ati: “Nta kintu cyabujije uwo mugabo kuza kuturasa. Kuki ibi byabaye? Kuki? Kuki abantu bagomba kwicwa?”

Club Q

Ahavuye isanamu, GOOGLE STREET VIEW

Insiguro y'isanamu, Club Q

Thurman, uba hafi y’iyi nzu y’urubyiniro, avuga ko azi umuntu umwe mu bishwe.

Uwafashwe agafungwa byatangajwe ko yitwa Anderson Lee Aldrich w’imyaka 22. 

Guverineri wa leta ya Colorado, nawe usanzwe ahuza ibitsina n’abo babisangiye, yashimye “ubutwari bw’abantu babiri bahagaritse uwarasaga, bakarokora ubuzima”.

Yanditse kuri Facebook ko leta akuriye yifatanyije n’umuryango w’aba-LGBTQ n’undi wese uri mu kababaro. 

Mu itangazo, Perezida Joe Biden wa Amerika yavuze ko ahantu hakwiye kuba hatekanye “ho kwishimira no kwemerwa ntihakwiye guhinduka ah’iterabwoba n’urugomo”. 

Yongeraho ati: “Nyamara biraba kenshi. Tugomba kuvanaho ubusumbane bugira uruhare mu rugomo rukorerwa aba LGBTQI+.” 

Mu 2016, abantu 49 barishwe abarenga 50 barakomereka mu kurasa kwabereye kuri club y’abaryamana n’abo bahuje ibitsina yitwa Pulse muri Orlando muri leta ya Florida. Icyo gihe ni ko kwica abantu n’imbunda kwaruse ukundi mu mateka ya Amerika.