Lil Poppa: Uyu muraperi ukiri muto 'wapfuye yirashe' yatumye nanone hibazwa ku bibazo byo mu mutwe mu rubyiruko

Lil Poppa yabonekaga nk'umusore ufite impano ikomeye, bamwe bamubonaga nka Lil Wayne, Travis Scott cyangwa T-Pain bakiri bato.

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Lil Poppa yabonekaga nk'umusore ufite impano ikomeye, bamwe bamubonaga nka Lil Wayne, Travis Scott cyangwa T-Pain bakiri bato.
Igihe co gusoma: iminota 2

Polisi muri leta ya Georgia muri Amerika yemeje ko Janarious Mykel Wheeler wari uzwi cyane ku izina ry'ubuhanzi rya Lil Poppa yapfuye yirashe mu mutwe, nk'uko bivugwa n'ibinyamakuru byaho.

Lil Poppa wari ufite imyaka 25 yirashe yicaye mu modoka wenyine imbere ya 'manager' we, nyuma y'uko yari amugezeho amaze gukora impanuka ariko akabasha kuzana iyo modoka akagera kuri 'manager' we ngo amufashe.

TMZ isubiramo Bruce Hedley ukuriye igipolisi mu gace ka Hapeville avuga ko Poppa yari mu modoka yakoze impanuka wenyine maze agahurira na 'manager' we imbere ya Hilton Hotel, bakavugana yicaye mu modoka maze agakurayo imbunda nto akirasa mu musaya.

Ibyo yavuganye na 'manager' we ntabwo bizwi. Poppa yajyanywe kwa muganga aho hafi aho byemerejwe ko yapfuye. Hari ku wa gatatu mu gitondo.

Urupfu rwe rwongeye guteza impaka n'ibibazo ku buzima bwo mu mutwe mu rubyiruko hamwe n'ikibazo cyo gutunga imbunda muri Amerika.

Poppa yandikaga kandi akaririmba ku mibanire y'abantu, ubuzima bwo mu mutwe n'urukundo. Yapfuye nyuma y'uko mu cyumweru gishize asohoye indirimbo yise "Out Of Town Bae".

Umwana watangiye aririmbira mu nsengero

Poppa yabonekaga nk'umusore ufite impano ikomeye, bamwe bamubonaga nka Lil Wayne, Travis Scott cyangwa T-Pain bakiri bato.

Poppa yavukiye mu mujyi wa Jacksonville muri leta ya Florida, yatangiye muzika ya rap aririmbira mu nsengero hamwe n'itsinda ry'abana b'inshuti ze hamwe na mukuru we.

Ku myaka 12 gusa yubatse aga-studio mu cyumba cye atangira gutunganya indirimbo ze yifashishije laptop ye na 'microphone'.

Lil Poppa

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Lil Poppa ari ku rubyiniro aririmba

Mu 2018 nibwo indirimbo ye 'Purple Hearts' yatumye amenyekana aho yagize miliyoni nyinshi z'abayirebye kuri YouTube.

Gusa indirimbo ze 'Love&War', 'Mind Over Matter' na 'Happy Tears' ni zo zatumye amenyekana kurushaho kuko zakunzwe cyane n'urubyiruko.

Spotify ivuga ko Poppa yatangiye gusohora indirimbo mu 2017 afite imyaka 17.

Kugeza vuba aha yari afite abantu 600,000 bumva muzika ye ku kwezi kuri Spotify n'abantu hafi miliyoni bamukurikira kuri Instagram.