Abakozi ba leta y'Ubwongereza batanze ikirego mu rukiko ku kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro

Abantu bari barimo kwambuka umuhora wa 'English Channel' mu bwato butoya, aha hari ku itariki ya 6 Werurwe (3) uyu mwaka

Ahavuye isanamu, EPA

Insiguro y'isanamu, Leta y'Ubwongereza ivuga ko gahunda ijyanye n'u Rwanda igamije guca intege abambukira mu Bwongereza mu mato matoya
    • Umwanditsi, Dominic Casciani
    • Igikorwa, Umunyamakuru wa BBC ku bibazo by'imbere mu Bwongereza no ku bucamanza

Ishyirahamwe riharanira inyungu (syndicat) z'abakozi ba leta bo ku rwego rwo hejuru mu Bwongereza ryatanze ikirego kitari bwigere kibaho gitanzwe n'abakozi nk'aba, kuri gahunda y'abaminisitiri yo kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro.

Iryo shyirahamwe rizwi nka FDA (mu mpine y'Icyongereza) ryavuze ko ryinjiye muri iyi dosiye kubera ubwoba ko kohereza mu Rwanda bamwe mu basaba ubuhungiro bishobora guhatira aba bakozi kurenga ku mategeko.

Bijyanye n'itegeko rishya, abaminisitiri bashobora kwirengagiza urukiko rw'Uburayi rw'uburenganzira bwa muntu, bagategeka aba bakozi gutegura ingendo z'indege zijyanye mu Rwanda abo basaba ubuhungiro birukanwe mu Bwongereza.

Iryo shyirahamwe rirashaka ko Urukiko Rukuru rwanzura niba iyo ngingo yateza aba bakozi ba leta ibibazo byo mu rwego rw'amategeko.

FDA ifite ubwoba ko aba bakozi ihagarariye bashobora kwisanga bari mu gihirahiro kibashyira hagati y'abacamanza n'abaminisitiri, ndetse ko amabwiriza yo guhonyora amategeko mpuzamahanga yaba anyuranyije n'amabwiriza agenga akazi kabo.

Leta y'Ubwongereza yavuze ko inama yagiriwe na Darren Tierney, ukuriye imikorere myiza muri leta, ivuga ko amabwiriza agenga akazi k'abo bakozi atazahonyorwa.

Mu ibaruwa yatangajwe ku rubuga rwa internet rwa leta y'Ubwongereza, Tierney yanditse ati: "Mu gushyira mu ngiro icyemezo, abakozi ba leta [icyo gihe] baba barimo gukora mu buryo bwubahirije amabwiriza agenga akazi k'abakozi ba leta, harimo n'inshingano yo kutabangamira ishyirwa mu bikorwa rya za gahunda igihe ibyemezo byamaze gufatwa.

"Baba barimo gukora mu buryo bukurikije itegeko, iryo rikaba ari itegeko ryemejwe n'inteko ishingamategeko ari na ryo abaminisitiri by'umwihariko bemeye ndetse bakemeza ko rizashingirwaho."

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Gahunda yo kohereza mu Rwanda bamwe mu basaba ubuhungiro ni inkingi ikomeye y'ibyo Minisitiri w'intebe w'Ubwongereza Rishi Sunak yasezeranyije byo guhagarika abimukira bambukira mu Bwongereza mu mato matoya ateje ibyago, banyuze mu muhora uzwi nka 'English Channel'.

Iryo tegeko rizwi nka 'Safety of Rwanda Act' rirusha ububasha icyemezo cy'Urukiko rw'Ikirenga rw'Ubwongereza cyo mu Gushyingo (11) mu 2023, ubwo rwanzuraga ko u Rwanda atari ahantu hatekanye ho kohereza impunzi za nyazo (zifite impamvu zumvikana) kuko zishobora gukurwa mu Rwanda zigasubizwa mu bihugu zivukamo, aho zishobora gukorerwa iyicarubozo n'ihohoterwa.

Iryo tegeko rinagabanya ubwoko bw'ibirego izo mpunzi zishobora gutanga ndetse, by'umwihariko, rivuga ko abaminisitiri bashobora guhitamo kwirengagiza itegeko ry'igihe gito ryaba ritanzwe n'urukiko rw'Uburayi rw'uburenganzira bwa muntu ryo guhagarika indege zajyana abo bantu mu Rwanda, mu gihe dosiye yaba ikirimo kwigwaho.

Mu ngiro, ibyo byatuma abaminisitiri bategeka abakomeye mu bakuriye abakozi ba leta gutegura ingendo z'indege no guhaguruka kwazo, nubwo abacamanza baba bavuze ko iyo dosiye itaracyemuka.

Iryo shyirahamwe rihanira inyungu z'abo bakozi ba leta bo ku rwego rwo hejuru, rizwi nka 'First Division Association' (FDA), ryavuze ko iyo ngamba ituma aba banyamuryango baryo bagira ubwoba ko bashobora gutegekwa guhonyora amategeko mpuzamahanga n'amabwiriza agenga imikorere, akubiye mu gitabo cy'amategeko abagenga.

Dave Penman, umunyamabanga mukuru wa FDA, yavuze ko abanyamuryango baryo batarimo gufata uruhande babogamiyeho muri politiki ku kumenya niba gahunda ijyanye n'u Rwanda ari nziza cyangwa ari mbi – ariko ko bacyeneye kwizera niba iyo ngamba itabashyira mu bibazo hagati y'abaminisitiri n'amategeko.

Yagize ati: "Iyi [ngamba] si impanuka cyangwa ngo bibe bitewe n'uko umushinga wayo wateguwe nabi.

"Ni amahitamo ya politiki ya leta, yakozwe atari ku bw'ineza y'igihugu, ahubwo mu kwirinda kubabaza buri ruhande mu zishyamiranye zo mu ishyaka ryayo bwite [rya Conservative riri ku butegetsi].

"Ntirimo no gushyira mu gaciro. Abakozi ba leta bazi ko bagomba gushyigikira leta iba iriho muri icyo gihe no gushyira mu bikorwa gahunda yayo, batitaye ku myemerere yabo muri politiki, ariko banazi ko bafite inshingano yo mu mategeko yo gukurikiza amabwiriza agenga akazi.

"Mu kwisanga aha hantu aho leta yiteguye gukora muri ubu buryo bw'ubugwari gutya, butagize icyo bwitayeho, [icyo] FDA isigaranye [ni] kurwana ku banyamuryango bacu n'ubunyangamugayo bw'akazi k'abakozi ba leta."

'Ibikorwa byo ku rwego rw'igihugu'

FDA ubu igiye gusaba Urukiko Rukuru kwita byihutirwa kuri dosiye yayo – ariko nta cyizere gihari ko abacamanza ari ko bazabigenza.

Ariko mu gihe uru rubanza rwaburanwa – nubwo nta matariki yari yatangazwa y'igihe indege zijyanye mu Rwanda abasaba ubuhungiro zizahagurukira – rushobora guhagarika by'igihe gito iyi gahunda.

Mu gihe byaba bibaye bibi cyane kuri leta, abacamanza bashobora kwanzura ko leta yateje ikibazo kinyuranyije n'amategeko gihita gituma abakozi ba leta bo ku rwego rwo hejuru badashoboa gushyira mu bikorwa iyo gahunda.

Mbere yaho ku wa gatatu, minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu y'Ubwongereza yemeje ko "urukurikirane rw'ibikorwa byo ku rwego rw'igihugu" byari birimo kuba byo gufunga abantu mu gihugu hose, mbere yuko bakurwa mu Bwongereza bakajyanwa mu Rwanda.

Amafoto na za videwo byatangajwe bigaragaza abashinzwe abinjira mu Bwongereza barimo gufunga abimukira benshi bari bari ahantu hatandukanye baba, nyuma bajyanwa bambitswe amapingu bashyirwa mu modoka zitekanye.

Buri muntu muri bo urimo kwigwaho ngo abe yajyanwa mu Rwanda ku gahato, agomba guhabwa inyandiko ibimumenyesha nibura iminsi irindwi mbere yuko ajyanwayo, kandi akamenyeshwa ko afite uburenganzira bwo kubitangaho ikirego.

Mbere, leta y'Ubwongereza yavuze ko ishaka ko indege zibajyanye mu Rwanda zizahaguruka mbere y'impeshyi y'uyu mwaka ariko ubu noneho ivuga ko bikwiye kuba mu byumweru biri hagati y'icyenda na 11.

Ishyaka rya Labour, rya mbere rikomeye mu mashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi mu Bwongereza, ryavuze ko iyi gahunda rizayikuraho niritsinda amatora ataha.

Ariko ubwo yabazwaga inshuro nyinshi niba iryo shyaka rizafungura abafunzwe kubera iyi gahunda, umuhuzabikorwa wungirije waryo ku rwego rw'igihugu ushinzwe ibikorwa byo kwiyamamaza, Ellie Reeves, ntiyabivuze.

Ellie Reeves yabwiye ikiganiro World at One cya BBC Radio 4 ati: "Turashaka gusubiza abantu mu bihugu byabo bwite niba ubusabe bwabo nta cyo bwagezeho, ari yo mpamvu twashyiraho ayo masezerano yo kubasubizayo ndetse tugaha akazi abakozi 1000 bo kubyigaho."

Ishyaka rya Labour ryavuze ko rizemerera abageze mu Bwongereza mu mato matoya gusaba ubuhungiro, ikintu abahagera ubu batemerewe gukora.

Iri shyaka ryongeyeho ko nta ndege zijyanye mu Rwanda abasaba ubuhungiro zizigera zishyirwa kuri gahunda na leta yaba iyobowe na Labour.

Ariko ibi bivuze rwose ko urugendo rwazo urwo ari rwo rwose rwaba rwarashyizwe kuri gahunda mbere y'amatora, rwo guhaguruka kw'indege nyuma yaho, rushobora kuba rwakomeza rukabaho indege ikagenda.

Uburyo nyirizina Labour iteganya gucyemura ikibazo cy'amato matoya, ubu ni ingingo irimo kwibazwaho cyane, mu gihe amatora rusange arimo kwegereza – n'amategeko Labour yaragwa igihe yaba itsinze amatora, akaba arimo gusobanuka kurusha uko yari ameze mbere.