Abamotari 'badasanzwe' b’abagore bitezwe ku mihanda ya Kigali

Inkuru ya Jean Claude Mwambutsa

BBC Gahuzamiryango i Kigali

Abamotari b'abagore biteguye kujya mu mihanda ya Kigali, ifoto yo kuwa kane tariki 02 Kamena 2022
Insiguro y'isanamu, Abamotari b'abagore biteguye kujya mu mihanda ya Kigali

Ni umushinga wo kurwanya ihumana ry’ikirere no guteza imbere urubyiruko n’abagore utangiranye n’abagera ku 120 barimo abamaze amezi atatu biga gutwara moto no kuzikanika.

Aba bagore bazakora nk’abamotari b’izi moto zikoresha amashanyarazi.

Nyuma, abagabo nabo – basanzwe ari bo benshi muri aka kazi - bazagenda binjizwa muri uyu mushinga, nk’uko abari kuwukora babivuga.

Jasmine Niyigaba uri mu bagiye gutangira aka kazi avuga ko kadasaba buri gihe gutaha igicuku nk’uko hari ababitekereza.

Ati: “Si ngombwa ko nkora kugeza saa sita z’ijoro, nshobora kwiha gahunda nkavuga nti nzajya ntaha saa kumi n’imwe.

“Buri wese agira agahunda ye [mu gihe] amafaranga yabonye aba yumva amunyuze. Nishimiye ibintu ndimo.”

Ntiharatangazwa igihe bazagira mu muhanda, abateguye uyu mushinga bavuga ko hari izindi moto zigikenewe, kandi aba mbere bazazihabwa ku buntu.

Aba bagore nibajya mu muhanda nk’abamotari bizaba ari agashya i Kigali muri aka kazi kiganjemo abagabo.

Ornella Uwobasa wigisha abagore muri uyu mushinga w’umujyi wa Kigali n’ikigo SAFI kizana izi moto, avuga ko bifuza guhindura imyumvire.

Ati: “Intego yacu ni ukubona abagore ku muhanda batwaye izi moto. Bikavaho gutangarirwa bikaba ikintu buri wese yumva ko umugore ashoboye kandi yajya mu muhanda.

“Ntihabe ko umugabo yabona umugore akavuga ati ‘ntabwo ndi bureke antwara’, turashaka kwerekana ko abagore bashoboye.”

Bamwe mu bagore barangije guhugurwa ku gutwara no gukanika moto ifoto ya tariki 02 Kamena 2022
Insiguro y'isanamu, Bamwe mu bagore barangije guhugurwa ku gutwara no gukanika moto

Abategetsi mu mujyi wa Kigali bavuga ko uyu mushinga uzafasha kugabanya imyuka ihumanya ikirere, hamwe no guha akazi urubyiruko, cyane cyane abagore.

Martine Urujeni umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu mujyi wa Kigali avuga ko bitaye cyane ku bo biboneka ko bakeneye kuzamurwa mu mibereho.

Avuga ko abo barimo abagize ibibazo “nk’abakobwa babyaye, abagore batandukanye n’abagabo, abapfakazi n’abandi nk’abo”.

I Kigali habarurwa moto zitwara abagenzi nk’ubucuruzi zigera ku 35,000 nk’uko ishyirahamwe ry’abamotari FERWACOTAMO ribivuga.

Kugeza ubu ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi byinjira mu Rwanda biracyari bicye.

Muri uyu mwaka, ikigo cy’imisoro cyanditse imodoka zitarenze 150 zikoresha amashanyarazi zinjiye mu Rwanda.

Aba bagore bavuga ko biteguye kujya guhindura ibintu n'imyumvire ku mihanda ya Kigali
Insiguro y'isanamu, Aba bagore bavuga ko biteguye kujya guhindura ibintu n'imyumvire ku mihanda ya Kigali