Mercedes Benz irimo kugarura imodoka miliyoni 1 kubera ibibazo bya feri

Uruganda rw’imodoka rwo mu Budage, Mercedes-Benz, rurimo kugarura imodoka zigera kuri miliyoni imwe ziri ku isi kubera ibibazo zishobora kuba zagira mu gufata feri (brake).
Muri weekend ishize, iyi kompanyi yavuze ko irimo kuvugana n’abafite izi modoka kuko ibyuma bya feri byazo bishobora gushwanyuka cyangwa gushira vuba.
Izi modoka zose hamwe ni 993,407 harimo izigera ku 70,000 ziri mu Budage.
Mercedes kandi yasubiyemo imodoka zingana gutya umwaka ushize kubera ibibazo mu buryo bwazo bwo gutabaza mu gihe cy’akaga.
Iyi kompanyi ivuga ko izi modoka zirimo kugaruzwa ubu ari izakozwe hagati ya 2004 na 2015 kandi ari za SUVs zo mu bwoko bwa ML na GL hamwe na R-Class minivans.
Mu itangazo ryo kuwa gatandatu, Mercedes yagize ati: “Twabonye ko muri zimwe muri izi modoka uburyo bwa feri bushobora kugira ikibazo cyo gushira/gushwanyuka aho buteranyirije mu modoka.
“Ibyo bishobora kubaho igihe habaye gufata feri gukomeye bigatera ikibazo mu mikorere ya feri.
“Muri ibyo bihe, bibaho gacye, ntabwo biba bigishobotse kugabanya umuvuduko w’imodoka ukoresheje feri. Bikaba byatera impanuka.”
Mercedes ivuga ko yatangiye guhamagaza izo modoka ako kanya kandi ibyo bizaba birimo kuzigenzura no gusimbuza ibyo bice bifite ikibazo.
Muri Gashyantare (2) umwaka ushize, Mercdes yasubiyemo imodoka miliyoni imwe kubera ikibazo muri ‘eCall’ yazo, ihamagara serivisi z’ubutabazi mu gihe cy’impanuka ikanerekana aho imodoka iri.
Ikibazo cyarimo ni uko byashobokaga ko imodoka itanga amakuru atari yo y’ahantu iri.
Kuko icyo kibazo cyari icya ‘software’ nyinshi zakozwe hifashishijwe uburyo bw’iya kure, hakoreshejwe uburyo bw’izi modoka bwo kugera kuri internet.










