Inzovu y'icyamamare yitiriwe inzoga izwi muri Kenya yapfuye ishaje

Ahavuye isanamu, Amboseli Trust for Elephants
Inzovu yo muri Kenya bivugwa ko ari imwe muri nke zari zisigaye zifite amahembe maremare cyane muri Afurika yapfuye kubera gusaza.
Iyi nzovu nyamunini yari izwi ku kazina ka Craig, yapfuye urupfu rusanzwe ku wa gatandatu mu gitondo mu cyanya cy'inyamaswa cya Ambosele National Park mu majyepfo ya Kenya, nk'uko ababungabunga inyamaswa babitangaje.
Mu butumwa bwo kuyibika bwatanzwe n'ikigo Amboseli Trust for Elephants cyagize kiti: "Nibwo Craig yari ikimara kuzuza imyaka 54. Yagize ubuzima burebure kandi nta gushidikanya ko yabyaye izindi nyinshi".
Kubera amahembe yayo maremare, iyi nzovu y'ingabo yari kimwe mu bikurura abakerarugendo benshi muri iyi parike iri hafi y'umupaka wa Kenya na Tanzania.
Mu 2021 yagizwe ambasaderi w'inzoga izwi cyane muri Kenya no mu karere yitwa Tusker – izina kandi rikoreshwa mu gusobanura inzovu z'amahembe z'ingabo.
Ikigo cya Kenya Wildlife Service (KWS) cyavuze ko Craig yari "ikirango" cy'umusaruro w'umuhate mu kurengera ibidukikije.
Cyagize kiti: "Craig yari imwe mu nzovu nke zisigaye z'amahembe maremare cyane muri Afurika – ubwoko budasanzwe bw'inzovu z'ingabo z'amahembe abiri apima 45kg buri rimwe.
"Izibarirwa ku ntoki ni zo zisigaye uyu munsi, byatumaga ari ikirango kigihumeka mu murage w'ibidukikije bya Afurika".
KWS yatangaje kandi ko Craig yari izwi cyane ku mico yo "ubwitonzi" kenshi "igategereza ituje mu gihe abayisuye barimo kuyifotora no kuyifata amashusho".
Iki kigo cyashimiye abagize uruhare mu kuyibungabunga, kivuga ko "yapfuye mu mahoro urupfu rusanzwe".
Abakerarugendo barenga miliyoni ebyiri basuye Kenya mu mwaka ushize, benshi muri bo bajya muri parike z'iki gihugu zizwi cyane ku rwego rw'isi.
Ubukerarugendo bwa Kenya bwinjiza 10% ku musaruro mbumbe w'igihugu (GDP/PIB) ku mwaka, nk'uko abategetsi babivuga.













