Rihanna yahishuye ko atwite inda y'umwana wa gatatu

Rihanna yahishuye ko atwite muri Met Gala

Ahavuye isanamu, Rihanna/IG

Insiguro y'isanamu, Rihanna yahishuye ko atwite muri Met Gala

Umuhanzi Rihanna yahishuye ko atwite inda y'umwana wa gatatu ubwo yari yitabiriye ijoro rikomeye ry'umwaka mu mideli rizwi nka Met Gala i New York.

Rihanna w'imyaka 37 yapfumbase inda ye maze asekera abafotora ubwo yari ageze kuri 'red carpet' ngo atambuke.

Robyn Fenty, amazina ye nyakuri, n'umukunzi we umuhanzi wa rap A$AP Rocky, basanzwe bafitanye abahungu babiri.

A$AP Rocky, witwa Rakim Mayers, yashimiye abanyamakuru bari aho ngaho bahise bifuriza uyu muryango kwishyuka.

Yagize ati: "Ni cyo gihe ngo twereke abantu icyo turiho."

Rihanna ni we winjiye bwa nyuma mu nzu ya Metropolitan Museum of Art icyo gikorwa cyaberagamo, kugira ngo iri murikamideli ritangire.

Rihanna atwite inda y'umwana wa gatatu

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Rihanna atwite inda y'umwana wa gatatu

Buri mwaka ibyamamare byambara imyenda y'agatangaza igendanyen'intero iba yateguwe. Iy'uyu mwaka yari "Superfine: Tailoring Black Style," bwa mbere kuva mu 2003 yari iyo kwibanda ku myenda y'abagabo.

A$AP Rocky, umwe mu bategura iki gikorwa, yatangarije aho kuri 'red carpet' ko uyu mukunzi we atwite.

Ati: "Nishimiye ko buri wese atwishimiye kuko natwe turishimye cyane."

Umuhungu wa mbere wabo witwa RZA yavutse muri Gicurasi(5) 2022 naho murumuna we, Riot, avuka muri Kanama(8) 2023.

Rihanna, icyamamare muri muzika no mu bucuruzi, azwiho gutangaza mu buryo bwo guhishura amakuru yo gutwita kwe.

Ubwo yinjiraga muri Carlyle Hotel mbere y'iki gikorwa ni bwo byahise bitangira guhwihwiswa ko Rihanna atwite

Ahavuye isanamu, Reuters

Insiguro y'isanamu, Ubwo yinjiraga muri Carlyle Hotel mbere y'iki gikorwa ni bwo byahise bitangira guhwihwiswa ko Rihanna atwite

Ubwo yari atwite umwana wa mbere yabitangaje akoresheje amafoto yafashwe ari kumwe n'umukunzi we i Harlem muri New York mu 2022.

Ubwo yataramiraga abitabiriye umukino wa Super Bowl mu 2023 nabwo yahishuye ko yari atwite inda y'umwana wa kabiri.

Si we cyamamare cya mbere uhishuye ko atwite muri Met Gala – uwahoze ari umukinnyi wa tennis, Serena Williams n'umumurikamideli Karlie Kloss na bo berekanye ko batwite muri iki gikorwa cyo mu 2023.

A$AP Rocky umwe mu bakuriye iki gikorwa, ni we wikoreye imyenda ya mbaranye n'inkweto za Christian Louboutin

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, A$AP Rocky umwe mu bakuriye iki gikorwa, ni we wikoreye imyenda ya mbaranye n'inkweto za Christian Louboutin
Rihanna, umwe mu bari barimbye cyane yari yambaye ikoti rya Marc Jacobs

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Rihanna, umwe mu bari barimbye cyane yari yambaye ikoti rya Marc Jacobs
Umuraperi Bad Bunny wo muri Puerto Rico yari yambaye ikoti rya Prada ryo mu Butaliyani

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Umuraperi Bad Bunny wo muri Puerto Rico yari yambaye ikoti rya Prada ryo mu Butaliyani
Icyamamare muri muzika Diana Ross yari yambaye ikanze ndende y'amababa yari ifite abantu babiri bagenda bayimufatunganyiriza. Diana yaherukaga muri Met Gala mu 2003, avuga ko umuhungu we ari we wamusabye kwitabira iy'uyu mwaka

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Icyamamare muri muzika Diana Ross yari yambaye ikanzu ndende y'amababa yari ifite abantu babiri bagenda bayimufatunganyiriza. Diana yaherukaga muri Met Gala mu 2003, avuga ko umuhungu we ari we wamusabye kwitabira iy'uyu mwaka
Sir Lewis Hamilton ari mu bari bayoboye iki gikorwa cya Met Gala

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Sir Lewis Hamilton ari mu bari bayoboye iki gikorwa cya Met Gala
Umuririmbyi akaba n'umukinnyi wa film Zendaya uzwiho kwambara neza muri ibi bikorwa, kuri iyi nshuro yari yambaye isuti ya Louis Vuitton

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Umuririmbyi akaba n'umukinnyi wa film Zendaya uzwiho kwambara neza muri ibi bikorwa, kuri iyi nshuro yari yambaye isuti ya Louis Vuitton
Simone Biles, icyamamare mu igororangingo no mu mikino Olempike yari yambaye ikanzu y'ubururu itatse imirimbo yakozwe na Harbison Studio

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Simone Biles, icyamamare mu igororangingo no mu mikino Olempike yari yambaye ikanzu y'ubururu itatse imirimbo yakozwe na Harbison Studio
Umuhanzi Coco Jones yari yambaye umwambaro w'Abahinde wa Manish Malhotra

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Umuhanzi Coco Jones yari yambaye umwambaro w'Abahinde wa Manish Malhotra
Umuhanzi Andre 3000 yaje acigatiye ishashi mu ntoki ahetse na piano ku mugongo

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Umuhanzi Andre 3000 yaje acigatiye ishashi mu ntoki ahetse na piano ku mugongo
Umukinnyi wa film Lupita Nyong'o wo muri Kenya yaje yambaye isuti y'ubururu bwerurutse ya Chanel

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Umukinnyi wa film Lupita Nyong'o wo muri Kenya yaje yambaye isuti y'ubururu bwerurutse ya Chanel
Icyamamare Madonna yaserutse yambaye tuxedo y'ibara rya cream afite n'itabi rya cigar

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Icyamamare Madonna yaserutse yambaye tuxedo y'ibara rya cream afite n'itabi rya cigar
Umuraperi Doechii ukunze kuboneka mu myenda ya Louis Vuitton n'ubu yaserutse mu isuti y'iyi nzu y'imideli n'imirimbo

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Umuraperi Doechii ukunze kuboneka mu myenda ya Louis Vuitton n'ubu yaserutse mu isuti y'iyi nzu y'imideli n'imirimbo
Umuhanzi Cardi B yaje mu mwambaro wa Burberry pantsuit w'icyatsi kibisi yajyanishije n'inzara ze

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Umuhanzi Cardi B yaje mu mwambaro wa Burberry pantsuit w'icyatsi kibisi yajyanishije n'inzara ze