Nyuma y'iminsi itanu ifashe umujyi wa Uvira, M23 yatangaje ko igiye kuwuvamo

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23 Corneille Nangaa n'umwungirije akaba n'umukuru wa M23, Bertrand Bisimwa, barimo kugenda binjira mu cyumba, inyuma yabo hari inyeshyamba z'uwo mutwe zibacungiye umutekano. Nangaa akoze ikimenyetso n'ikiganza asuhuza ndetse we na Bisimwa bambaye imyenda yijimye ya gisirikare. Ifoto yo ku itariki ya 30 Mutarama (1) mu 2025, ubwo bari baje mu kiganiro n'abanyamakuru i Goma, mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Ahavuye isanamu, AFP via Getty Images

Insiguro y'isanamu, Umuhuzabikorwa wa AFC/M23 Corneille Nangaa (imbere) yavuze ko bagiye kuva muri Uvira ku busabe bw'Amerika (ifoto mbarankuru yo mu bubiko y'igihe bari i Goma)
    • Umwanditsi, Didier Bikorimana
    • Igikorwa, BBC News Gahuzamiryango

Umutwe w'inyeshyamba wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) watangaje ko uzava mu mujyi wa Uvira, nyuma y'iminsi itanu ufashe uwo mujyi wo mu ntara ya Kivu y'Epfo.

Mu itangazo ryo ku wa mbere ariko yatangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, umuhuzabikorwa wa AFC/M23 Corneille Nangaa yavuze ko ibi biri mu rwego rwo gusigasira intambwe ziherutse guterwa mu biganiro by'i Doha muri Qatar hagati y'uwo mutwe na leta ya Kinshasa.

Yagize ati: "AFC/M23 izakura ku bwayo [nta we igishije inama] ingabo zayo mu mujyi wa Uvira bijyanye n'ubusabe bw'ubuhuza bwa Leta Zunze Ubumwe [z'Amerika]." Ntiyavuze igihe ibyo bizabera.

Mbere, Nangaa yari yaratangaje ko amasezerano y'amahoro hagati y'u Rwanda na DRC – yashyizweho umukono muri uku kwezi na Perezida Paul Kagame na Perezida Félix Tshisekedi ku buhuza bw'Amerika – atareba uwo mutwe.

Nyuma yaho mu gitondo cyo ku wa kabiri, umuvugizi wa M23 Lawrence Kanyuka yatangaje videwo ku rubuga nkoranyambaga rwa X, uko bigaragara yerekana imbaga y'abantu bari mu muhanda bagenda bafite ibyapa, bamwe bavugira hejuru, avuga ko ari abashyigikiye M23 muri Uvira.

Nta cyo leta ya DRC yahise itangaza kuri iki cyemezo cya M23. Kinshasa yakomeje gusaba ko M23 iva mu bice byose yafashe, ivuga ko ubusugire bw'icyo gihugu bugomba kubahirizwa.

Ntibisobanutse neza icyateye M23 gufata iki cyemezo cyo kuva mu mujyi wa Uvira yari yafashe ku wa gatatu ushize, ariko itangaje ibi nyuma yuko ku wa gatandatu Amerika yamaganye ibikorwa by'u Rwanda mu burasirazuba bwa DRC, isezeranya kugira icyo ikora kugira ngo amasezerano y'amahoro y'i Washington yubahirizwe.

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'Amerika Marco Rubio yavuze ko ibikorwa by'u Rwanda mu burasirazuba bwa DRC ari "ihonyorwa rigaragara" ry'amasezerano y'i Washington yasinywe na Perezida w'Amerika Donald Trump.

Kinshasa n'inzobere za ONU bashinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 mu kuwuha imyitozo, abasirikare, ibikoresho no kuwuha amategeko. U Rwanda rurabihakana, rukavuga gusa ko rwashyizeho "ingamba z'ubwirinzi". Kinshasa n'Amerika bakomeje gusaba ko u Rwanda rukura ingabo zarwo ku butaka bwa DRC.

Kigali n'izo raporo za ONU banashinja Kinshasa gukorana n'umutwe w'inyeshyamba wa FDLR urwanya ubutegetsi bw'u Rwanda ukorera mu burasirazuba bwa DRC. Kinshasa irabihakana, ikavuga ko nta gahunda ya leta iriho yo gukorana na FDLR, ndetse mu gihe cyashize yaburiye ko umusirikare wayo uzafatwa akorana n'uwo mutwe azabihanirwa.

Umusesenguzi w'Umunyamerika Profeseri Jason Stearns yari yabwiye BBC ko gufata Uvira kwari kwo "kwagura ubutaka kwa mbere kunini cyane" M23 ikoze kuva ifashe umujyi wa Bukavu, umurwa mukuru w'intara ya Kivu y'Epfo, muri Gashyantare (2) uyu mwaka, na wo waje wiyongera kuri Goma, umurwa mukuru w'intara ya Kivu ya Ruguru, M23 yafashe mu mpera ya Mutarama (1) uyu mwaka.

Nangaa yavuze ko M23 yafashe iki cyemezo ubwayo nk'"ingamba yo kubaka icyizere mu rwego rwo guha amahirwe menshi cyane ashoboka gahunda y'amahoro y'i Doha [muri Qatar] ngo igere ku ntego yo gutanga ibisubizo birambye ku ntambara".

Yavuze ko mu gihe cyashize, ingabo za DRC (FARDC), n'urugaga rw'imitwe y'Abanye-Congo ifatanya na zo yitwa Wazalendo hamwe n'abandi bafatanya na zo, bashatse gufatirana ingamba nk'iyi igamije "kubaka icyizere", bakisubiza ubutaka M23 yari ivuyemo ndetse bakibasira abaturage bafatwa ko bashyigikiye uwo mutwe.

Yasabye ko abahagarariye gahunda y'amahoro bafata ingamba zo kwirinda ko ibyo byakongera kubaho, zirimo nko gucunga neza umujyi wa Uvira, kuwukuramo abasirikare, kurinda abasivile n'ibikorwa-remezo, kugenzura agahenge no kuhohereza ingabo zidafite uruhande zibogamiyeho.

FARDC ihakana kwibasira abasivile ndetse mu gihe gishize yashinje M23 ubwicanyi n'irindi hohoterwa ryibasira abasivile no kurenga ku gahenge. M23 irabihakana.

Nangaa yanashimangiye ko M23 itazemerera imitwe y'inyeshyamba irwanya ubutegetsi bw'u Burundi ikorera mu burasirazuba bwa DRC gukoresha uturere "twabohowe" na M23 nk'ahantu ho gutangirira ibikorwa bibi ibyo ari byo byose byahungabanya "umubano mwiza w'abaturanyi hagati y'ibihugu byacu byombi".

Iyi ntambara yongeye kwaduka mu mpera y'umwaka wa 2021, nubwo imaze imyaka hafi 30 ihagarara ikongera ikubura.

Ikarita irimo amabara igaragaza ibice M23 imaze gufata guhera muri Mutarama (1) mu mwaka wa 2025, n'ibice biberamo imirwano, mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.