Ibintu 7 byo kwitega mu birori bidasanzwe bifungura imikino Olempike i Paris

Ibihumbi by'abakinnyi baragenda mu mato ari bukore akarasisi mu ruzi Seine ruca hagati muri Paris

Ahavuye isanamu, Paris 2024/Florian Hulleu

Insiguro y'isanamu, Ibihumbi by'abakinnyi baragenda mu mato ari bukore akarasisi mu ruzi Seine ruca hagati muri Paris

Mu gihe hitezwe akarasisi k’abakinnyi ibihumbi 10 mu ruzi ruca hagati mu mujyi wa Paris, ibirori byo kuri uyu wa gatanu byo gufungura imikino olempike byitezweho kuba ari urukererezabagenzi.

Tumwe mu dushya turi bukorwe twagizwe ibanga, bityo wakitega gutungurwa kunyuranye.

Ibirori biratangira saa moya n’igice z’ijoro z’i Paris kuri uyu wa gatanu ari nazo z’i Gitega na Kigali, ibyo birori biramara amasaha ane.

Biritabirwa n’abantu babarirwa mu bihumbi amagana bahibereye, naho miliyoni amagana zo ku isi barabikurikira birimo kuba kuri za televiziyo.

Abategetsi bo mu bihugu birenga 100, barimo ba perezida 12 bo muri Africa, baratumiwe kandi baritabira ibi birori.

Ibi ni bimwe mu bintu wakwitega kubona mu birori bitangiza iki gikorwa cy’imikino gikomeye kurusha ibindi byose ku isi.

1. Ibirori bibera hanze

Ku nshuro ya mbere, ibi birori ntabwo biri bubere muri stade, ahubwo rwagati mu mujyi.

Amakipe olempike y’ibihugu arakora akarasisi mu ruzi Seine ari mu mato, arebwa n’abantu bagera ku 300,000 mu buryo bwateguwe na Thomas Jolly ukuriye ubugeni muri ibi birori.

Ako karasisi k’amato atwaye abakinnyi 10,000 karaba kareshya na 3.7km mu nzira y’amazi, imaze iminsi igenzurwa cyane niba ifite isuku ihagije.

Abateguye ibirori byo kuri uyu wa gatanu bateguye kandi abapolisi babarirwa mu bihumbi za mirongo bagomba gucunga umutekano.

Perezida Emmanuel Macron, mu ntangiriro z’uyu mwaka yatangaje ko ‘Plan B’ (na Plan C) byateguwe mu gihe hari ibyarenga ubushobozi bwateganyijwe.

Ishusho y'urumuri ruteganyijwe kuboneka mu ijoro ku ruzi Seine mu gihe cy'akarasisi

Ahavuye isanamu, Paris 2024/Florian Hulleu

Insiguro y'isanamu, Ishusho y'urumuri ruteganyijwe kuboneka mu ijoro ku ruzi Seine mu gihe cy'akarasisi

2. Umujyi utangaje ushashagirana

Ayo mato aragenda aca munsi y’amateme azwi cyane muri uyu mujyi n’ahantu ndangamurage mu rugendo rwayo mu birori – harimo Katedrali ya Notre-Dame, n’Umunara wa Eiffel – mbere yo kugera kuri Trocadéro.

Paris mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, byitezwe ko iba ishashagira mu ijoro rya none

Ahavuye isanamu, Paris2024

Insiguro y'isanamu, Ishusho ya Paris mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu. Byitezwe ko amato agenda aca munsi y'ibi biraro biza kuba bishashagirana kandi biri gucurangirwaho n'abahanzi n'ababyinnyi batandukanye

Amato araba yerekeza mu burengerazuba bw’uyu mujyi uba utatse amatara menshi ashashagirana.

Umukuru w’iyi mikino Tony Estanguet yizeje ko guhitamo amasaha y'ako karasisi bituma ibirori birushaho kuryoha “nk’injyana y’ubusizi”.

Kuba Paris izwi nk’umurwa mukuru w’urumuri, imideri, n’ubugeni bw’ibigezweho birongera akarusho ku birori biteganyijwe, mu mujyi uza kuba ushashagirana mu mugoroba udasanzwe.

3. Za camera kuri buri bwato

Ababiteguye bizeje za camera kuri buri bwato zerekana zegereye ibyamamare by’abakinnyi muri buri bwato.

Gusa igisigaye ni ukumenya uko zibasha kwerekana ingano zitandukanye z’abaserukiye ibihugu.

Urugero mu gihe u Rwanda ruhagarariwe n’abakinnyi umunani, naho Somalia, Nauru, Belize, na Liechtenstein bihagarariwe n’umukinnyi umwe gusa buri kimwe, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zo zohereje abakinnyi 600.

Amato araza kuba arimo abakinnyi batwaye amabendera y’ibihugu byabo camera zigenda ziberekana.

Ibendera ry’u Rwanda riraba ritwawe na Clementine Mukandanga usiganwa marato (42km) na Eric Manizabayo usiganwa ku igare, nk'uko bitangazwa na komite olempike y'u Rwanda.

Ibendera ry’u Burundi – buhagariwe n’abakinnyi 7 – riratwarwa na Belly-Cresus Ganira ukina umukino wo koga na Ange Ciella Niragira ukina judo.

4. Abahanzi basusurutsa ibirori

Thomas Jolly yasinyishije abahanzi bagera ku 3,000 – barimo abanyamuziki n’ababyinnyi 400 baza kuba bari kuri buri kiraro cy'uruzi Seine – nubwo yakomeje kugira ibanga amazina akomeye cyane muri bo.

Byavuzwe ko icyamamare Aya Nakamura, Umufaransa ukomoka muri Mali, ashobora kuba ari muri abo, uyu ubu niwe ucurangwa cyane kuri internet mu bahanzi b’indirimbo z’Igifaransa.

Nakamura yateje impaka kubera ibitekerezo bitamushyigikiye bya bamwe mu Bafaransa bavuga ko muzika ye ari cyane inyafurika na Amerika kurusha uko ari iyo mu Bufaransa.

Byatumye Nakamura asubiza abo ati: “Hari icyo mbarimo? Nta na kimwe.

Aya Nakamura ari mu bitezwe gutarama muri ibi birori

Ahavuye isanamu, AFP

Insiguro y'isanamu, Aya Nakamura ari mu bitezwe gutarama muri ibi birori

Hari amakuru avuga ko icyamamare cyo muri Canada Céline Dion – uririmba mu Cyongereza n’Igifaransa – nawe ashobora kuririmba muri ibi birori, kuko yanabonetse i Paris mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Lady Gaga nawe yabonetse i Paris – bizamura impuha ko nawe ashobora kuza gutaramira ibi birori.

Abandi bahanzi bavugwa barimo Snoop Dogg nawe wabonetse i Paris, ashobora kutaririmba ariko ari mu baza gutwara urumuri olempike muri ibi birori.

5. Amayobera y’ucana urumuri olempike

Urumuri olempike rwakoze urugendo rugana i Paris ruvuye mu Bugereki mu guhererekanywa kwatangiye kuva mu mezi arenga atatu ashize.

Nka kimwe mu rugendo rwarwo, urwo rumuri rwashyizwe ku bwato burebure cyane ku isi bagenda bagashya bwitwa Stampfli Express bwicaraho abantu 24.

Naho ku muntu uhabwa icyubahiro cyo gucana ikibatsi olempike cy’uru rumuri – umuco w’iyi mikino utegeka ko uwo muntu urucana akomeza kuba ibanga kugeza agiye kubikora mu birori nk’ibi abantu benshi ku isi yose baba bakurikiye.

Muhammad Ali acana urumuri Olempike mu 1996

Ahavuye isanamu, PA Media

Insiguro y'isanamu, Muhammad Ali acana urumuri Olempike mu 1996

Ubuheruka, izo nshingano zafashe abantu nka Muhammad Ali i Atlanta mu 1996, Cathy Freeman i Sydney mu 2000 cyangwa Naomi Osaka i Tokyo mu 2020.

Mu bafaransa batwaye urumuri Olempike kugeza ubu harimo icyamamare muri mupira w’amaguru Thierry Henry n’icyamamare mu gutegana (judo) Romane Dicko.

Umuraperi Snoop Dogg uyu munsi ari mu batwara uru rumuri rujyanwa aho rugomba guterekwa hanyuma mbere y’uko ibirori bitangira, ariko uri burucane ntazwi.

6. Imideli y’abakinnyi

Mu gihe akarasisi k’abakinnyi kaba kari mu byitezwe cyane – ahanini harebwa uburyo baba bambaye iyo baseruka – ubu noneho ni umwihariko kubera ko bari mu murwa mukuru w’imideli.

Amakipe yo muri Afurika aseruka kenshi mu myambaro iranga gakondo y’ibihugu byabo, nk’amakipe yo mu bihugu by’iburengerazuba bwa Afurika amwe aseruka mu mwambaro wa Boubou.

Umwe mu bari kumwe n'ikipe olempike y'u Rwanda yabwiye BBC ko ikipe y’u Rwanda uyu munsi iri bugaragare mu micyenyero ya Kinyarwanda.

Ikipe y'u Rwanda mu mikino Olempike iheruka yaserutse mu mikenyero ya Kinyarwanda

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Ikipe y'u Rwanda mu mikino Olempike iheruka yaserutse mu mikenyero ya Kinyarwanda

Ikipe ya Amerika yo iraba yambaye imyenda yakozwe na Ralph Lauren naho iy’Ubwongereza yambaye iya Ben Sherman.

Abandi bari bugaragaze umwihariko ni ikipe ya Haiti yambitswe na Stella Jean mu mwambaro ugaragaza umuco w’imyambarire yo mu birwa bya Karayibe.

Abateguye ibi birori bavuga ko imyambaro y’umwihariko igera ku 3,000 yakozwe kubw’ibirori byo gufungura iyi mikino Olempike, na Paralempike (y’abamugaye) ikozwe n’inzu zitandukanye i Paris.

Uyu munsi Mukandanga Clementine wiruka 42km na Manizabayo Eric usiganwa ku igare nibo baba batwaye ibendera ry'u Rwanda mu birori by'i Paris

Ahavuye isanamu, RNOSC

Insiguro y'isanamu, Uyu munsi Clementine Mukandanga wiruka 42km na Eric Manizabayo usiganwa ku igare nibo batwara ibendera ry'u Rwanda mu birori by'i Paris

7. Abategetsi, ibyamamare, n’abatumiwe

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Muri ibi birori haraza kuboneka ibyamamare mu mikino, ibyamamare byakanyujijeho, abategetsi b’ibihugu, n’abandi bantu b’ibyamamare mu ngeri zitandukanye batumiwe.

Abakuru b’ibihugu na za guverinoma barenga 100 byitezwe ko bitabira nk’uko Reuters ibivuga.

Abakuru b’ibihugu 12 bya Afurika bitabira ibi birori barimo;

  • Paul Kagame w’u Rwanda
  • Paul Biya wa Cameroun
  • Mohamed Ghazouani wa Mauritania, unakuriye Ubumwe bwa Afurika
  • Bassirou Diomaye Faye wa Senegal
  • Ismaël Omar Guelleh wa Djibouti
  • Faure Gnassingbé wa Togo
  • Faustin-Archange Touadéra wa Centrafrique
  • Brice Oligui Nguema wa Gabon
  • Andry Rajoelina wa Madagascar n’abandi…

Mu bategetsi ba Africa batari bugaragare harimo Félix Tshisekedi wa DR Congo na Alassane Ouattara wa Côte d'Ivoire, barahagararirwa ku zindi nzego nk'uko RFI ibivuga. Cyrille Ramaphosa wa Afurika y’Epfo nawe ntahaboneka.

Perezida Joe Biden wa Amerika ntahaboneka, yohereje umugore we Jill, perezida Isaac Herzog wa Israel, minisitiri w’intebe mushya w’Ubwongereza Keir Starmer, Shansoliye Olaf Scholz w’Ubudage, na Emir wa Qatar Tamim bin Hamad Al-Thani bari mu bari bwitabire ibi birori.

Putin w’Uburusiya ntahagera nta n’intumwa yohereza, Zelensky wa Ukraine nawe ntahagera ariko arahagararirwa, mu gihe Xi Jinping w’Ubushinwa yohereje visi perezida Han Zheng.

Perezida Erdogan wa Turkiya na Minisitiri w'intebe Narendra Modi w'Ubuhinde nabo bohereje intumwa, naho Perezida Luiz Lula da Silva wa Brazil yohereje umugore we ngo amuhagararire.