Bitunguranye, umuherwe Rupert Murdoch yatanye n'umugore bari bafitanye ubukwe

Murdoch na Ann Smith bahuriye mu gikorwa cy'aho afite ubuhinzi muri California umwaka ushize

Ahavuye isanamu, JENNA BASCOM PHOTOGRAPHY

Insiguro y'isanamu, Murdoch na Ann Smith bahuriye mu gikorwa cy'aho afite ubuhinzi muri California umwaka ushize

Umuherwe ufite ibinyamakuru byinshi Rupert Murdoch hamwe n’umukunzi we Ann Lesley Smith bitunguranye bahagaritse umubano wabo nyuma y’ibyumweru bicye bawutangaje. Bari bafite ubukwe mu mpeshyi.

Ikinyamakuru Vanity Fair gisubiramo umuntu wo hafi ya Murdoch avuga ko uyu musaza w’imyaka 92 atanyuzwe n’ibitekerezo Ann Lesley agaragaza cyane ku byanditswe byera (ivanjili).

Murdoch, mu 2022watandukanye na Jerry Hall wari umugore we wa kane, ntabwo ubwe aragira icyo abivugaho.

Ubukwe bwe na Ann Lesley, w’imyaka 66, bwari bwatangajwe mu kwezi gushize.

Aba bombi bahuye muri Nzeri (9) ishize ahantu Murdoch ahinga imizabibu muri California.

Mu kwezi gushize, Murdoch yabwiye ikinyamakuru New York Post, kimwe mu bye, ati: “Nari mfite ubwoba bwo kuba mu rukundo – ariko mbizi ko ruzaba ari rwo rwa nyuma. Byaba byiza rubaye urwa nyuma. Ndishimye.”

Murdoch, umuherwe w’Umunyamerika wavukiye muri Australia, icyo gihe yatangaje ko ku munsi wa Mutagatifu Patrick – uba ku itariki ya 17 Werurwe (3) – ari bwo yasabye Ann Lesley kuzamubera umugore, yongeraho ko icyo gikorwa “cyanteye igihunga”.

Uwahoze ari umugabo wa Ann Lesley ni Chester Smith, yari umuririmbyi w’injyana ya country n’umukuru wa radio na televiziyo, yapfuye mu 2008.

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Ann yabwiye New York Post ati: “Kuri twembi ni impano y’Imana. Twahuye muri Nzeri. Hashize imyaka 14 ndi umupfakazi. Kimwe na Rupert, umugabo wanjye na we yari umushabitsi… Rero mvuga ururimi rumwe na Rupert. Twemera bimwe.”

Rupert Murdoch, ufite abana batandatu ku bagore batatu yashatse mbere, yongeyeho ati: “Twembi twiteze kumara igice cya kabiri cy’ubuzima bwacu turi kumwe.”

Ubukwe bwabo bwari buteganyijwe mu mpeshyi y’uyu mwaka, ubuzima bwabo byari biteganyijwe ko bazajya babubamo hagati ya California, Montana, New York n’Ubwongereza aho bafite ingo.

Mbere, Murdoch yashakanye na Patricia Booker, umukozi wo mu ndege wo muri Australia, umunyamakuru Anna Mann, n’umushabitsi Wendi Deng wavukiye mu Bushinwa.

News Corp, kompanyi ya Murdoch, ifite ibinyamakuru amagana by’iwabo muri Australia n’ibindi mpuzamahanga nka The Sun na The Times byo mu Bwongereza, The Daily Telegraph na Herald Sun byo muri Australia, The Wall Street Journal na New York Post byo muri Amerika, na televiziyo ya Fox News.

Forbes ivuga ko umutungo we ubarirwa kuri miliyari US$21, akaba umuntu wa 71 ku rutonde rw'abakize cyane ku isi.