Imvo n'Imvano kuri ruswa ishingiye ku gitsina ku kazi mu Rwanda

Imvo n'Imvano kuri ruswa ishingiye ku gitsina ku kazi mu Rwanda

Ndabasuhuje mwebwe mwese abateze amatwi BBC, uyu ni umwanya w’ikiganiro Imvo n’Imvano, none ni ku wa gatandatu tariki 17 y’ukwezi kwa 12 umwaka 2022.

Ikiganiro cyacu cyibanze ku cyegeranyo cy’ishyirahamwe Transparency International Rwanda kuri ruswa ishingiye ku gitsina ku kazi mu Rwanda, aho iryo shyirahamwe ryagaragaje ko abagore n’abakobwa bagera kuri 70% bahuye n’icyo kibazo.

Ishyirahamwe Transparency International Rwanda ritunga agatoki urwego rw’abikorera, amashuri makuru na za kaminuza ndetse n’inzego z’ibanze, nk’ahantu hugarijwe na ruswa ishingiye ku gitsina by’umwihariko isabwa abakobwa n’abagore.

Transparency International Rwanda ikavuga ko nubwo hari ubushake bwa politiki mu gukumira no kurwanya ruswa ariko hagomba gushyirwaho ingamba nshya ndetse ibihano ku bayifatiwemo bikaba byakwiyongera. Turaha ijambo abakoze ubwo bushakashatsi.

BBC yashoboye kubonana na bamwe mu batanze amakuru cyangwa ubuhamya bwabo mu muryango Transparency International Rwanda kuri ruswa y’igitsina batanze mu tuzi dutandukanye haba ku bushake cyangwa se babihatiwe.

Bamwe bavuga ko bemeye kureka akazi, abandi barirukanwa ndetse ngo hari n’abatsindishijwe amashuri n’ibindi n’ibindi. Twakiriye ubuhamya bwabo ariko ntitubutangaza ku bw’umutekano wabo.

Abanyamategeko bavuga ko bitoroshye gutahura ibyaha bigendanye na ruswa ishingiye ku gitsina, ari na yo mpamvu imiryango irwanya ruswa ihamagarira abo bireba gutanga amakuru ku gihe kugira ngo ibyaha nk’ibyo bikumirwe.

Ni mu gihe inzobere mu kuvura indwara zo mu mutwe zo zivuga ko abahuye n’ikibazo cya ruswa ishingiye ku gitsina bahura n’ihungabana mu buryo bw’amarangamutima.

Ikiganiro cyo kuri uyu wa gatandatu mwagiteguriwe kandi murakigezwaho nanjye Yves Bucyana.