Imvo n'Imvano ku isomo CAN 2023 isigiye ibihugu by'Afurika y'uburasirazuba

Imvo n'Imvano ku isomo CAN 2023 isigiye ibihugu by'Afurika y'uburasirazuba

Ndabashuhuje mwese abateze amatwi BBC, uyu ni umwanya w’ikiganiro Imvo n’Imvano. None ni ku wa gatandatu tariki 17 z’ukwezi kwa 2 umwaka wa 2024. Ikiganiro cyacu uyu munsi kiribanda ku gikombe cy’Afurika cy’ibihugu cyabereye muri Côte d'Ivoire.

Les Éléphants - ikipe y’igihugu ya Côte d'Ivoire - ni yo yegukanye icyo gikombe itsinze Super Eagles ya Nigeria ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma wabereye ku kibuga kitiriwe Perezida Alassane Ouattara mu mujyi w’Abidjan.

Turagaruka kuri iyo mikino, turebera hamwe isomo isigiye ibihugu byo mu karere k'Afurika y’uburasirazuba.

Mu bihugu 24 byitabiriye imikino ya nyuma muri Côte d'Ivoire, harimo ibihugu 12 byose by’Afurika y’uburengerazuba (Sénégal, Mali, Guinée équatoriale, Guinée-Bissau, Guinée Conakry, Côte d'Ivoire, Cameroun, Burkina Faso, Ghana, Gambia, Cap-Vert na Nigeria).

Harimo kandi ibihugu 5 by’Afurika y’amajyarugu (bakunze kwita ibihugu by’Abarabu): Tunisia, Maroc, Algeria, Mauritania na Misiri.

Hari kandi ibihugu 5 byo muri Afurika y'amajyepfo (Afurika y’Epfo, Mozambique, Angola, Namibia na Zambia).

Ni mu gihe Afurika y'uburasirazuba yari ifite amakipe 2 gusa, Tanzania na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Abasesenguzi mu mupira w’amaguru bavuga ko inzira ikiri ndende ku bihugu by’Afurika y’uburasirazuba, cyane cyane u Rwanda n’u Burundi, mu gushyikira urwego ibindi bihugu by’Afurika bigezeho.

Inshuro imwe rukumbi u Rwanda rwagiye mu gikombe cy’Afurika ni muri 2004 muri Tunisia, naho u Burundi ni bwo buheruka vuba mu gikombe cy’Afurika, hari muri 2019 mu Misiri.

Turajya muri Côte d'Ivoire, kimwe mu bihugu by’Afurika gifite inzego z’umupira w’amaguru zubakitse kuva ku bana batoya.

Bamwe mu batoza bo mu Rwanda no mu Burundi baganiriye na BBC bavuga ko iterambere ry’umupira w’amaguru rigomba gushingira ku bakiri bato kandi inzego z’umupira w’amaguru zikayoborwa n’ababyize. Turabaha ijambo mu kiganiro cyacu.

Ikiganiro cyo kuri uyu wa gatandatu mwagiteguriwe kandi murakigezwaho na Yves Bucyana.