Yari muntu ki? Nahel M, wishwe na polisi bigateza imyigaragambyo ikomeye mu Bufaransa

Mounia, nyina wa Nahel, ari mu gikorwa cyo kwigaragambya kuwa kane

Ahavuye isanamu, EPA

Insiguro y'isanamu, Mounia, nyina wa Nahel, ari mu gikorwa cyo kwigaragambya kuwa kane

Urupfu rwa Nahel M warashwe n’umupoliri kuwa kabiri rwateye imyigaragambyo mu mijyi itandukanye mu Bufaransaikomeye kurushaho mu gace ka Nanterre mu burengerazuba bwa Paris aho yiciwe.

Ibinyamakuru byaho bivuga ko abantu barenga 400 batawe muri yombi kuwa kane kubera imyigaragambyo ahanyuranye mu Bufaransa, aho abayikora bateraga ibibatsi by’umuriro polisi, bagatwika imodoka n’ibikorwa remezo byo ku mihanda.

Nahel M wari ufite imyaka 17, yari we mwana wenyine nyina afite, yakoraga nk’ugeza ibiribwa ku babitumije agakina na Rugby.

Yabanaga na nyina gusa Mounia, aho i Nanterre, bavuga ko imyigire ye “yari igoye” gusa ko nta mateka yari afite mu bugizi bwa nabi.

Ku munsi yishweho, yasomye nyina mbere yo kujya kukazi, aramubwira ngo “Ndagukunda mawe”, nyina aramusubiza ati: “Ndagukunda, witwararike”, nk’uko abivuga.

Yarashwe n'umupolisi amwegereye
Insiguro y'isanamu, Yarashwe n'umupolisi amwegereye

Nyuma gato ya saa tatu za mugitondo kuwa kabiri, yarashwe mu gatuza bamwegereye, atwaye imodoka ya Mercedes kuko yari akandagiye imodoka agashaka kwiruka polisi irimo kumugenzura.

Umupolisi wamwishe, kuwa kane yashinjwe icyaha cyo kwica abigambiriye, maze abicishije ku mwunganizi we asaba imbabazi umuryango we avuga ko nawe “byamuteye agahinda”.

Agahinda gakomeye mu rugo

Abantu ibihumbi bitabiriye imyigaragambyo kuwa kane basaba ubutabera ku rupfu rwa Nahel

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Abantu ibihumbi bitabiriye imyigaragambyo kuwa kane basaba ubutabera ku rupfu rwa Nahel

Nyina ndetse na nyirakuru nibo bari umuryango we wa hafi, aba basigaye mu gahinda gakomeye.

Nyina ati: “Ubu nzakora iki? Ibintu byose kuri njye byari we. Niwe we wenyine nari mfite, ntabwo nabyaye 10 [abana]. Yari ubuzima bwanjye, inshuti yanjye iruta izindi.”

Nyirakuru avuga ko Nahel yari “umuhungu mwiza w’imico myiza”.

Olivier Faure ukuriye ishyaka rya gisosiyaliste mu Bufaransa ati: “Kwangaguhagarara ntabwo bitanga uburenganzira bwo kwica. Abana bose ba Repubulika bafite ubunganzira ku butabera.”

Urupfu rwe rwaciye umugongo agace yari atuyemo by’umwihariko ndetse n’urubyiruko rwinshi mu Bufaransa nk’uko ubu biboneka ku mihanda.

Ahari imyigaragambyo mu Bufaransa

Hagati ya Rugy n’ishuri

Mu myaka itatu ishize, Nahel yakinaga mu ikipe ya Piratas de Nanterre ya Rugby, yari yarashyizwe kandi muri gahunda ifasha urubyiruko rurimo kugorwa no kwiga ikuriwe n’ikigo kitwa Ovale Citoyen.

Iyo gahunda ifasha abantu bava mu miryango iciriritse kwiga imyuga, Nahel yariho yigira kuba umukozi w’iby’amashanyarazi.

Jeff Puech ukuriye Ovale Citoyen ni umwe mu bazi neza Nahel kurusha abandi aho. Hari hashize iminsi micye bari kumwe, avuga ko ari “umuhungu wakoreshaga Rugby mu buzima”.

Yabwiye ikinyamakuru Le Parisien ati: “Yari umuntu wari ufite ubushake bwo kwibeshaho no kubana hanze no mu kazi, ntiyari umusore ujya mu biyobyabwenge cyangwa ngo yishimishe mu burara bw’abato.”

Jeff Puech avuga ko yari afite “imyitwarire ntangarugero” ku ngimbi nkawe, itandukanye cyane n’uko bamwe bagiye bamugaragaza ku mbuga nkoranyambaga.

Inenwa kuri ba nyamucye

Ntabwo byabuze kugarukwaho ko umuryango we ufite inkomoko muri Algeria.

Igitambaro kinini cyashyizwe kuri umwe mu mihanda mikuru y’i Paris imbere ya stade Parc des Princes cyanditseho ngo: “Allah amugirire impuhwe”.

Mu wundi mujyi, umwe mu rubyiruko rurimo kwigaragambya asaba ubutabera kuri Nahel, yagize ati: “Urugomo rwa polisi ruba buri munsi, cyane cyane iyo uri umwarabu cyangwa umwirabura.

Gusa Yassine Bouzrou, umunyamategeko w’umuryango wa Nahel, yavuze ko ibi atari ivanguramoko ahubwo ubutabera.

Yabwiye BBC ati: “Dufite itegeko n’inzego z’ubucamanza zishinzwe guca kudahana mu Bufaransa.”

"Polisi irica", benshi barimo kwamagana urugomo rw'igipolisi mu Bufaransa

Ahavuye isanamu, EPA

Insiguro y'isanamu, "Polisi irica", benshi barimo kwamagana urugomo rw'igipolisi mu Bufaransa

Nahel ntiyari afitanye amateka meza na polisi yo mu muhanda.

Muri weekend ishize yari yafunzweho umwanya muto kubera kwanga kumvira amabwiriza yayo ndetse yagombaga kugezwa mu rukiko rw’abakiri bato muri Nzeri(9).

Byinshi mu bibazo yabigiranaga n’abashinzwe umutekano mu muhanda kubera akazi ke ko kugenda ageza ku bantu ibyo batumije mu maguriro.

Imyigaragambyo yakurikiye urupfu rwe yebukije benshi iyabaye mu 2005 mu Bufaransa, ubwo abahungu bakiri bato babiri, Zyed Benna na Bouna Traoré, bapfaga barimo biruka bahunga polisi bavuye kureba umupira bakagwa muri station ntoya y’amashanyarazi.

Naho ku rupfu rwa Nahel, undi ukuri muto witwa Mohammed yabwiye ikinyamakuru Mediapart ati: “Yashoboraga kuba ari njyewe, cyangwa murumuna wanjye.”