Abahanga mu by'ibyogajuru Butch na Suni bashyize bagera ku isi

Suni Williams ubwo yasohokaga mu cyogajuru amwenyura, yambaye ikoti ry'umweru n'ingofero, arimo gufashwa n'abantu babiri bambaye imyenda y'umukara.

Ahavuye isanamu, NASA

Insiguro y'isanamu, Suni Williams ubwo yasohokaga mu cyogajuru
    • Umwanditsi, Rebecca Morelle, Alison Francis na Greg Brosnan
    • Igikorwa, Ishami rya siyanse rya BBC

Nyuma y'amezi icyenda mu isanzure, abahanga mu bumenyi bw'ibyogajuru - 'astronauts' - b'ikigo cy'Amerika cy'isanzure n'ibyogajuru (NASA), Butch Wilmore na Suni Williams, amaherezo bongeye kugera hano ku isi.

Icyogajuru cyabo SpaceX cyongeye kwinjira mu kirere cy'isi byihuse kandi mu buryo bumurika, nyuma imitaka ine yo kumanukiramo irafunguka irabajyana ibatereka mu mazi y'inyanja hafi y'inkombe muri leta ya Florida.

Itsinda ry'amafi manini ryazengurutse icyo cyogajuru.

Nyuma yuko ubwato bwari bwaje kubatwara bugikuye muri ayo mazi, abo bahanga mu bumenyi bw'ibyogajuru basabwe n'akanyamuneza baramwenyura ndetse barapepera ubwo bafashwaga gusohoka mu muryango wacyo, bari kumwe na bagenzi babo, Nick Hague n'Umurusiya Aleksandr Gorbunov.

Mu kiganiro n'abanyamakuru, Steve Stich, umukuru wa gahunda y'ibikorwa by'ubucuruzi ya NASA, yagize ati: "Abari bari mu cyogajuru bameze neza."

Uku kongera kugera ku isi kwabo gushoje ubutumwa ubundi bwari buteganyijwe kumara iminsi umunani gusa.

Icyo gihe cyarongerewe cyane nyuma yuko icyogajuru Butch na Suni bari bakoresheje mu kujya kuri stasiyo mpuzamahanga yo mu isanzure kigize ibibazo bya tekinike (by'imikorere).

Joel Montalbano, wungirije umukuru w'itsinda rya NASA rishinzwe ibikorwa by'ubutumwa bwo mu isanzure, yagize ati: "Ni byiza cyane kubona abantu bo mu butumwa bwa cyenda bageze imuhira, bageze hasi mu buryo bwiza."

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Mu gushimira abo bahanga mu bumenyi bw'ibyogajuru kubera ukwihangana kwabo no kwiyoroshya (mu mikorere), yavuze ko icyogajuru SpaceX cyabaye "umufasha mwiza".

Urugendo rwo kugera imuhira ku isi bava mu isanzure rwamaze amasaha 17.

Abo bahanga mu bumenyi bw'ibyogajuru bafashijwe kujya ku gitanda gifite imitende, umugenzo usanzweho, nyuma yo kumara igihe kirekire cyane baba ahantu hadafite uburemere.

Bazasuzumwa n'itsinda ry'abaganga, nuko babone kongera guhura n'imiryango yabo.

Helen Sharman, Umwongerezakazi wa mbere wagiye mu isanzure, yagize ati: "Ikintu gikomeye kizaba kubona inshuti n'abo mu miryango n'abantu bari biteze gusangira na bo Noheli."

"Ibyo birori byose byo mu miryango, isabukuru z'amavuko n'ibindi bintu bibwiraga ko bazaba barimo - ubu, mu buryo butunguranye wenda bashobora kugaruzaho gacye igihe bataye."

Inkuru ya Butch na Suni yatangiye muri Kamena (6) mu mwaka wa 2024.

Bari bari mu rugendo rwa mbere rw'igerageza rurimo abantu rw'icyogajuru Starliner, cyakozwe na kompanyi Boeing ikora indege n'ibindi biguruka mu isanzure.

Ariko icyo cyogajuru cyagize ibibazo byinshi bya tekinike mu rugendo rwacyo rwerekeza kuri stasiyo mpuzamahanga yo mu isanzure, nuko byemezwa ko byateza ibyago byinshi cyane kiramutse kigaruye ku isi abo bahanga mu bumenyi bw'ibyogajuru.

Icyogajuru Starliner cyaje kugaruka kigera ku isi amahoro kirimo ubusa mu ntangiriro ya Nzeri (9) mu mwaka ushize ariko ibyo byari bisobanuye ko abo bombi bari bacyeneye ikindi cyogajuru cyo kubagarura ku isi.

Nuko NASA ihitamo gushyira urundi rugendo kuri gahunda: icyogajuru SpaceX cyageze kuri iyo stasiyo ISS mu mpera ya Nzeri.

Cyagezeyo kirimo abahanga mu bumenyi bw'ibyogajuru babiri aho kuba bane, gisigaza imyanya ibiri igenewe Butch na Suni mu rugendo rwo kugaruka ku isi.

Ingorane yonyine cyari gifite ni uko ubu bwari ubutumwa bwo kumara amezi atandatu, ibyo byongera igihe abo bahanga mu by'ibyogajuru bari bamaze mu isanzure, kugeza ubwo ubu bongeraga kugera ku isi.

Abo bahanga ba NASA bari bariyakiriye muri icyo gihe bamaze mu isanzure kirenze icyari cyarateganyijwe.

Butch na Suni bifotoza bamwenyura bareba muri 'camera', basohoye imitwe begamye mu muryango muto.

Ahavuye isanamu, NASA

Insiguro y'isanamu, Butch Wilmore na Suni Williams bari bari muri stasiyo ISS yo mu isanzure guhera muri Kamena (6) mu mwaka wa 2024

Bagiye bakora amagerageza yo muri siyanse bari mu cyumba cy'ubushakashatsi ('laboratoire') cyo mu isanzure, ndetse bakanyuzamo bagatembera n'amaguru mu isanzure, Suni yesa umuhigo w'umugore wa mbere wamaze amasaha menshi ari hanze ya stasiyo yo mu isanzure.

Ndetse no kuri Noheli, iryo tsinda ryambaye ingofero nka zimwe z'amabara zo kwishimisha kuri Noheli ziriho n'amahembe y'impongo - mu gutanga ubutumwa bwa Noheli, mbere bateganyaga ko bazizihizanya n'imiryango yabo hano ku isi.