Sudan: "Nababonye bacisha imodoka hejuru y'abantu bakomeretse" ubuhamya bukomeye bw'uko Ali yahunze intambara

Abdulqadir Abdullah Ali, yambaye ingofero y'umweru, areba muri gikoresho gifata amashusho inyuma ye hari amahema y'impunzi.

Ahavuye isanamu, Ed Habershon / BBC

Insiguro y'isanamu, Abdulqadir Abdullah Ali avuga ko abarwanyi ba Rapid Support Forces (RSF) barasaga ku bantu ubwo bahungaga umujyi wa el-Fasher.
    • Umwanditsi, Barbara Plett Usher
    • Igikorwa, Africa correspondent
    • Yakoze inkuru ari, Al-Dabbah, Sudan

Kubera ko atashoboraga kubona imiti y'indwara ye ya Diyabete, Abdulqadir Abdullah Ali yagize ikibazo gikomeye cy'imitsi y'akaguru mu ntambara imaze igihe mu mujyi wa El-Fasher muri Sudan.

Uyu mugabo w'imyaka 62 ubusanzwe agorwa no kugenda kubera icyo kibazo, ariko ubwo abarwanyi ba Rapid Support Forces (RSF) bafataga umujyi wo mu uburasirazuba bwa Darfur, ntiyigeze yumva uburibwe ubwo yirukaga ahunga abo barwanyi.

Yagize ati: "Mu gitondo RSF yajemo, humvikanye urusaku rw'amasasu menshi ndetse n'ibiturika."

Yongeyeho ati: "Abantu babuze amajya n'amaza [bafite ubwoba bwinshi] basohotse mu mazu yabo, buri wese yiruka agana mu cyerekezo cye, yaba ababyeyi, abahungu n'abakobwa bose wabonaga biruka."

Ifatwa ry'umujyi wa El-Fasher nyuma y'amezi 18 y'imirwano, ni igice gikomeye cyane muri iyi ntambara yo muri Sudani.

BBC yasuye inkambi y'agateganyo iri mu majyaruguru ya Sudani, mu gace kari ahagenzurwa n'ingabo za leta, kugira ngo yumve ubuhamya bw'abahunze.

Ikipe y'abanyamakuru yasuye iyo nkambi, yari iherekejwe n'inzego z'ubutegetsi bwo muri Sudan.

RSF imaze igihe irwana n'ingabo za leta kuva mukwezi kwa Kane 2023, ubwo intambara yo gushaka ubutegetsi yatangiraga.

Gufata El-Fasher byari intsinzi ikomeye ku mutwe witwara gisirikare wa RSF, kuko byatumye ingabo za leta zitangira guhunga ziva mu karere ka Darfur.

Ariko ibimenyetso byagaragaye by'ubwicanyi bukomeye, bwamaganwe n'amahanga ndetse binatuma America itangira gutekereza uko intambara yahagarara.

Icyitonderwa: Iyi nkuru irimo ibisobanuro bishobora kubabaza cyangwa guhungabanya bamwe mu basomyi.

Umwana ukomoka muri El-Fasher aryamye hasi ku mucyeka, hanze y'ihema ryera mu nkambi y'abimuwe iherereye i al-Dabbah, muri Sudani, 12 ukwezi kwa cumi na kumwe 2025.

Ahavuye isanamu, Reuters

Insiguro y'isanamu, Iyi ntambara yo muri Sudan yatumye ababarirwa muri za miliyoni bava mu byabo, bamwe muri bo bahunze umugi wa El-Fasher berekeza mu gace ka Al-Dabbah.
Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Twabonye Ali, ubwo yatemberaga mu nkambi iri mu butayu, iherereye mu bilometero 770km mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa El-Fasher, hafi y' umugi wa Al-Dabbah.

Yari arimo agerageza kwandikisha umuryango we, kugirango abone ihema ryo kubagucumbikamo.

Yaratubwiye ati: "Abarwanyi ba RSF barasaga abantu, batitaye ko ari abageze muzabukuru cyangwa abasivili, kugeza ubwo amasasu yashiraga mu mbunda zabo"

Yongeyeho ko " Bamwe mu barwanyi baje bari mu modoka, abo babonaga bagitera akuka, bahitaga babanyura hejuru n'imodoka."

Ali, yavuze ko yirutse uko ashoboye kose, rimwe na rimwe akanakuruza inda hasi cyangwa akagerageza kwihisha igihe yabonaga abarwanyi ba RSF barimo gusatira aho yari. Yabashije kugera mu gace ka Gurni, gaherereye mu bilometero bike uvuye mu mujyi wa El-fasher.

Mohammed Abbaker Adam, ndetse n'abandi benshi bahunze umujyi, bashyikiraga ahitwa Gurni.

Adam yari yaragarutse muri El-Fasher, ubwo agace ka Zamzam kari karafashwe n'abarwanyi ba RSF, mu kwezi kwa hanyuma yongera guhunga mu kwezi kwa cumi ubwo umujyi wafatwaga na RSF.

Yateretse ubwanwa bw'umweru kugira ngo agaragare nk'ushaje yibwira ko bishobora kumurokora.

Mohammed Abbaker Adam wahoze ari umukozi mu nkambi ya Zamzam ubu ari mu ya al-Dabbah
Insiguro y'isanamu, Mohammed Abbaker Adam wahoze ari umukozi mu nkambi ya Zamzam ubu ari mu ya al-Dabbah

Yagize ati: "Umuhanda wari wuzuye imirambo y'abantu benshi."

Yongeyeho ati: "Barasiraga abantu mu maso yacu, maze bakabajyana kubajugunya kure, mu mihanda tugenda, twahuraga n'imirambo y'abantu itarashyinguwe, ndetse imwe muri iyo yari ihamaze igihe kugera ku minsi ibiri cyangwa itatu."

Adam yavuze ko kugeza ubu "Abantu benshi baburanye n'imiryango yabo," ati "Ntabwo tuzi aho baherereye."

Bamwe muri abo batashoboye gukora urugendo rurerure ngo bagere Al-Dabbah, bahungiye i Tawila ahari ikigo cy'ubutabazi, mu bilometero 70km uvuye El-Fasher.

Abandi bambutse umupaka berekeza muri Chad. Ariko umuryango w'abibumbye wo ugaragaza ko hafi kimwe cya kabiri cy'abantu 260,000 bavugwa ko bari mu mujyi mbere y'uko ufatwa bataraburwa.

Imiryango itanga ubufasha, ivuga ko abantu benshi batahunze ngo bagere kure, kubera gutinya gufungwa ndetse no kubura ubushobozi bwo kwishyura kuri za bariyeri ngo bakomeze.

Adam yavuze ko bamwe mu barwanyi bafataga abagore ku ngufu, ibyo bishimangira ibivugwa ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Yagize ati:" Hari ubwo bajyanaga umugore inyuma y'igiti, cyangwa bakamujyana kure y'aho tureba, kugira ngo tutabirebesha amaso yacu."

"Ariko rimwe twumvaga induru z'abagore batabaza bati: 'Mumfashe, mumfashe' nuko yagaruka akavuga ko bamusambanije ku ngufu"

Hari abagore benshi mu nkambi, ariko abenshi ntibashaka kwigaragaza cyangwa kugaragaza imyirondoro yabo, kugira ngo barinde abo basize inyuma.

Umugore w'imyaka 19 waganiriye na BBC, yavuze ko kuri imwe muri za bariyeri basigaranye umukobwa bari kumwe mu itsinda ubwo bahungaga, bikaba ngombwa ko bo bikomereza urugendo bakamusiga inyuma.

Yagize ati: "Nari mfite ubwoba , ubwo bamusohoraga mu modoka tugeze ku mupaka, nahise ngira impungenge zuko kuri buri mupaka bazajya bajyanamo umukobwa, ariko uwo ni we wenyine bajyanye kugeza ubwo twageraga hano."

Yahunganye na murumuna we ndetse na musaza we. Papa wabo, wahoze ari umusirikare yiciwe muri iyo ntambara. Mama wabo ntiyari ari muri El-Fasher ubwo umujyi wafatwaga.

Abavandimwe batatu bashoboye guhunga El-Fasher n'amaguru ndetse na nyirakuru wabo, gusa we ntiyageze Gurni, kuko yapfuye mbere y'uko bahagera, nuko abasiga bonyine.

Uwo mugore yagize ati: "Ntitwari twitwaje amazi ahagije kubera ko tutari tuzi ko aho twerekeje harimo intera ndende."

Akomeza avuga ko "Twakoze urugendo rurerure kugeza ubwo nyogokuru wanjye apfuye, nacyetse ko ari ukubera inzara n'inyota. Nagerageje gusuzuma ko umutima we ugitera, ariko ntiyigeze akanguka, nshakisha umuganga aho hafi, gusa ahageze ambwira ko nyogokuru wanjye yarangije gupfa. Nari ndi kugerageza kwirinda ndetse no kurinda abavandimwe banjye kubera ko numvaga ntazi icyo nzasobanurira Mama wacu.

Itsinda ry'abagoremu nkambi ya al-Dabbah bambaye amakanzu maremare kandi bafite ibikoresho, bahagaze mu butayu. Inyuma yabo hagaragara amahema y'umweru n'imodoka yo mu bwoko bw'ikamyo.

Ahavuye isanamu, Ed Habershon / BBC

Insiguro y'isanamu, Benshi bageze mu nkambi nta kintu basigaranye kuko n'amafaranga bari bafite bayatangaga kuri za bariyeri kugirango babashe gutambuka.

Gusa bose bari bahangayikishijwe na musaza wabo w'imyaka 15, kuko RSF icyeka ko abagabo bose bahunga baba bararwaniye ingabo za leta.

Uwo musore yavuze ibyamubayeho kuri bariyeri imwe ubwo abasore bose basohorwaga mu modoka.

Yavuze ati: "Abarwanyi ba RSF batwicishije izuba amasaha menshi bavuga ko turi abasirikare, gusa simbizi neza ariko wenda bamwe bashobora kuba bari bo."

Yongeyeho ati: "Abarwanyi ba RSF bari batuzengurutse, badukubita ndetse banadukangisha imbunda, icyo gihe nahise ntakaza icyizere, maze ndababwira nti 'Icyo mushaka gukora, cyose mugikore.'"

Mushiki we w'imyaka 13 yababwiye ko Papa wabo yapfuye, kandi ko ari we muvandimwe wenyine asigaranye maze baramurekura, nyuma baje kongera guhura na Mama wabo mu nkambi ya Al-Dabbah.

Ibyo byabaye no kuri Abdullah Adam Mohamed muri Gurni, ubwo bamutandukanyaga n'abakobwa be batatu bafite imyaka ibiri, ine n'itandatu. Uyu mucuruzi w'imibavu yari amaze amezi ane arera abana wenyine, nyuma y'uko umugore we yishwe n'ibi bombe.

Adam yabwiye BBC ati: "Abana banjye nabahaye umugore twari turi kumwe, nuko abarwanyi ba RSF bazana igikamyo kinini, natwe [abagabo] twari aho twari dufite ubwoba ko bashobora kuba bagiye kutujyana mu gisirikare ku ngufu, nuko bamwe turiruka duhungira mu gace kari hafi aho."

Yongeyeho ati: "Namaze ijoro ryose ntekereza niba nzongera guhura n'abana banjye, kuko nari maze gutakaza abantu benshi, rero nacyetse ko nabo nshobora kuba ngiye kubabura.

Abdullah Adam Mohamed, ateruye umwana we w'umukobwa wambaye agapira k'umuhondo

Ahavuye isanamu, Ed Habershon / BBC

Insiguro y'isanamu, Abdullah Adam Mohamed hamwe n'umukobwa we w'imyaka ine, Sabaa

Mohamed yabashije gutoroka, ariko abo bari kumwe ntibyabashobokeye. Ali avuga ko yarebeye mu ntera ndende akabona abarwanyi ba RSF batwika itsinda ry'abagabo bari kumwe.

Yabwiye BBC ati: "Bishe abagabo, ariko ntago bishe abagore, abagabo bose babishe babarashe, yongeyeho ati: "Bishe abantu benshi ariko twe twarirutse."

Mohamed yabashije kugera ahitwa Tur'rah, aho yongeye guhurira n'abakobwa be, ari na ho bafatiye imodoka mu rugendo rurerure rwerekeza Al-Dabbah.

RSF yabwiye BBC ko itemera ibirego iregwa by'ihohoterwa ryakozwe ku basivili.

Dr Ibrahim Mukhayer, umujyanama w'umuyobozi mukuru wa RSF yavuze ko: " Ibyo birego byavuzwe birimo: kwiba, kwica, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, cyangwa guhohotera abasivili – ntibihuye n'amabwiriza yacu."

Yongeyeho ati: "Umunyamuryango wa RSF wagaragayeho ibikorwa bibi azabiryozwa"

Yavuze ko ibirego by'ibyaha bikomeye baregwa ari ubukangurambaga bukorwa n'itangazamakuru, rikoreshwa na leta bugamije kubarwanya ku cyo we yise 'abasilamu bakorera munsi y'ubutegetsi' buyobowe n'igisirikare cya Sudani.

RSF iherutse gushyira hanze amashusho agamije guhindura isura yayo ndetse n'uko ifatwa, yerekana abasirikare basuhuza abaturage bahungaga umujyi wa El-Fasher, ibikamyo bitwaye ibikoresho by'ubutabazi ndetse n'ahagenewe gutangirwa ubuvuzi bw'ibanze hongera gufungurwa.

Mohamed Hamdan Dagalo yambaye indorerwamo z'izuba, ingofero, n'imyenda ya gisirikare iriho imidari.

Ahavuye isanamu, Anadolu via Getty Images

Insiguro y'isanamu, Umutwe w'abarwanyi wa RSF uyobowe na Mohamed Hamdan Dagalo wahoze afatanya n'ingabo za leta mbere y'uko batangira gushyamirana.

Bwana Mohamed yabwiye BBC ko abarwanyi bato ba RSF, bafite ubugome bukabije, cyane cyane iyo abayobozi babo batari hafi, gusa Adam we avuga ko ibyo uyu mutwe ukora ari ugushaka kugaragaza isura nziza hanze.

Yagize ati: "Bakoresha ubu buryo bwo kwiyerekana mu itangazamakuru, aho bafata nk'abantu 10 cyangwa 15 bakabaha amazi hanyuma bakabafata amashusho bisa nkaho bari kubafata mu buryo bwiza."

Yongeyeho ati: "Iyo ibikoresho bifata amashusho bikuweho, batangira kuduhata ibiboko, mbese bakadufata nabi kandi bakanatwambura ibyo dufite byose."

Muri uyu mwaka Leta zunze ubumwe za Amerika zemeje ko RSF iri gukora Genocide muri Darfur.

Igisirikare cya Sudani n'imitwe ibashyigikiye nabo banenzwe ibyaha bikomeye, birimo kwibasira abasivili bakekwaho gushyigikira RSF, ndetse no kurasa ibisasu mu bice bituyemo abasivili.

Iy ntambara imaze igihe kirekire muri Sudani, yatumye Perezida wa Amerika Donald Trump ayikomozaho, ndetse anasezeranya ko agiye gutangira ibikorwa byo gushaka uko haboneka agahenge.

Ku bahunze El-Fasher, ibyo bisa nk'igitangaza kuri bo, kuko bamaze igihe kitari gito muri iyi ntambara ndetse nta n'icyizere cy'uko bizagenda mu bihe biri imbere.

Gusa baracyafite ukwizera, nka Ali ntiyari azi ko Perezida Trump hari icyo yavuze kuri iyi ntambara, yari amaze igihe ahugiye mu gushaka ibyangombwa byo kuba mu nkambi yavuze ati: "Wenda twabaho mu mahoro tukaruruka izi ntambara."

Ikarita igaragaza Sudan n'imijyi ivugwa muri iyi nkuru ndetse n'ibihugu bituranye na Sudan.