Ubudage bugiye gusubiza Cameroun ishusho bwatwaye mu gihe cy'ubukoloni

Umugabo ufite icyapa kiriho ishusho

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Abanya-Cameroun bamaze igihe basaba ko basubizwa ishusho ya Ngonnso

Ubudage bwemeye gusubiza ishusho ibumbatiye amateka bwibye Cameroun mu ntangiriro y'ikinyejana gishize.

Ikigo cy'umuco cya 'Prussian Cultural Heritage Foundation', kigenzura inzu ndangamurage zo mu murwa mukuru Berlin w'Ubudage, cyavuze ko kizasubiza iyo shusho y'umugore, izwi nka Ngonnso.

Cyavuze ko kizayiha abaturage bo mu bwoko bwa Nso bo mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Cameroun.

Iyo shusho yatwawe n'umwe mu bakoloni mu 1903 ayiha inzu ndangamurage y'i Berlin yita ku biranga amoko y'abantu.

Igikomangoma cyo mu bwami bwa Nso cyabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko iyo nkuru yo kuzohereza iyo shusho yakiriwe neza muri Cameroun.

 Reuters yasubiyemo amagambo ya Mbinglo Gilles Yumo Nyuydzewira agira ati:

"Nyuma y'imyaka irenga 120, ubu dushobora kuguma twishimye gusa kuko ari igihe cyo kwibuka no kurushaho kwegera mu rukundo isano n'abasokuruza bacu no kwishyira hamwe".

Icyo kigo cyo mu Budage cyanavuze ko kizasubiza Namibia ibirango 23 by'amateka, kandi ko kinateganya kugirana amasezerano na Tanzania yo kuyigarurira ibirango by'amateka yayo.