Umukuru mushya w'ubutasi bw'Ubwongereza yitezwe kuburira ko Uburusiya buteje ibyago bikomeye

Ahavuye isanamu, UK Foreign Office/AP
- Umwanditsi, Frank Gardner
- Igikorwa, Umunyamakuru ku mutekano
Umutegetsi mushya w'urwego rw'ubutasi bwo mu mahanga rw'Ubwongereza (MI6), Blaise Metreweli, araza kuburira ku "nkeke ikaze itewe n'Uburusiya", ubwo aza kuba avuga ijambo rye rya mbere mu ruhame kuri uyu wa mbere.
Araza kugaruka ku cyitwa intambara y'urukomatane (hybrid war), ibamo ibintu birimo nk'ibitero byo mu mbuga za interineti n'indege nto z'intambara zitajyamo umupilote (drone), bicyekwa ko zoherezwa hafi y'ibikorwa-remezo by'ingenzi cyane zoherejwe n'imitwe ikoreshwa n'Uburusiya.
Metreweli araza kuvuga ko ibi ari "inkeke ikaze itewe n'Uburusiya burangwa n'ubushotoranyi, gushaka kwagura ubutaka no guhindura ibintu".
Mu gukomoza ku ntambara yo muri Ukraine, araza gushimangira ko Ubwongereza, mu mwanya wa Ukraine, buzakomeza kotsa igitutu Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin.
Metreweli, wageze ku mwanya wo kuyobora MI6 kuri uyu muhindo, ni we mugore wa mbere uyoboye uru rwego rw'ubutasi bwo mu mahanga rw'Ubwongereza. Yasimbuye Sir Richard Moore ku itariki ya mbere Ukwakira (10) uyu mwaka.
Ijambo rye ryo kuri uyu wa mbere riraza kuvuga ku bihano Ubwongereza buherutse gufatira ibigo byo mu Burusiya bishinjwa gukora intambara ishingiye ku makuru, hamwe na kompanyi ebyiri zo mu Bushinwa zafatiwe ibihano kubera "ibikorwa by'ubugizi bwa nabi bitarobanura byo kuri interineti byibasiye Ubwongereza n'inshuti zabwo".
Nta gushidikanya ko ibihano uburengerazuba bw'isi (Uburayi n'Amerika) bwafatiye Uburusiya byangije ubukungu bw'Uburusiya, bituma ibyo bwohereza mu muhanga bubyerekeza mu burasirazuba mu Bushinwa no mu Buhinde.
Ariko ibyo bihano byananiwe kugamburuza ishyaka (umurava) rya Perezida Putin ryo gushoza intambara kuri Ukraine kugeza Ukraine yemeye ibyo busaba byuko yemera guhara (kureka) ubutaka ikabuharira Uburusiya ndetse, amaherezo, ikemera kuyoboka Uburusiya.
Mu ijambo Metreweli aza kuvuga, biraboneka ko igice azibandaho mu buryo bwihariye nk'umutegetsi mushya wa MI6 ari ikoranabuhanga.
Uyu winjiye muri MI6 mu mwaka wa 1999, yageze kuri uyu mwanya wo gutegeka uru rwego avuye mu ishami ryarwo ryitwa Q Branch, rikora ubushakashatsi n'ibikoresho by'ikoranabuhanga byihariye bikoreshwa na ba maneko b'Ubwongereza. Ibyo bikoresho bifasha mu gutuma ba maneko bavugana n'ababaha amakuru mu buryo butuma badatahurwa cyangwa ngo bafatwe.
Mu ijambo rye, yitezwe gusaba ba maneko b'Ubwongereza kuba intyoza mu ikoranabuhanga, "atari muri laboratwari zacu gusa, ahubwo no ku rubuga, mu kazi kacu... Tugomba kuba twumva neza cyo kimwe imirongo nca marenga [yo muri mudasobwa] n'abantu baduha amakuru, twumva neza cyane ururimi rwa Python [rwo mu ikoranabuhanga] nkuko twumva neza indimi nyinshi".
Ururimi rwo mu ikoranabuhanga rwa Python, rushobora gutungura bamwe kuba ari rwo yahisemo gukomozaho mu ijambo aza kuvuga, kuko rumaze imyaka irenga 30.
Ariko ku bagabo n'abagore bahisemo gukorera mu isi ya rwihishwa y'ubutasi, bo baraza gusobanukirwa ingingo yashakaga kurasaho.
Muri iki gihe aho amakuru ari ingenzi, aho ba maneko batagishobora gucungira ku myirondoro mihimbano biyita mu gihe hari uburyo bw'ikoranahunga burimo nko gushyira intoki ku byuma byabugenewe (uburyo buzwi nka 'biometric scanning'), ubundi umwirondoro w'umuntu ukamenyekana mu gihe cy'amasegonda iyo ageze ku mupaka no kuri bariyeri, MI6 icyeneye kugaragaza ko ishobora gukomeza kuba ingirakamaro.













