Uburakari muri Kenya kubera icyifuzo cyo kongera manda ya perezida

Ahavuye isanamu, Reuters
Senateri wo mu ihuriro riri ku butegetsi muri Kenya yatanze icyifuzo cyuko igihe cya manda ebyiri za perezida cyongerwa kikava ku myaka itanu kuri buri manda, kigashyirwa ku myaka irindwi, biteza imbamutima zikomeye mu gihugu.
Senateri uhagarariye akarere ka Nandi, Samson Cherargei, avuga ko Perezida William Ruto, umaze umwaka umwe ku butegetsi, ashobora kutabona igihe gihagije cyo gushyira mu bikorwa ibyo yasezeranyije ubwo yiyamamazaga.
Ariko icyo cyifuzo cyateje uburakari mu Banya-Kenya bamwe, abatavuga rumwe n'ubutegetsi bashinja leta gucura umugambi wo gukuraho igihe ntarengwa cya manda za perezida.
Ihuriro riri ku butegetsi muri Kenya ryavuze ko ibyavuzwe na Senateri Cherargei ari igitekerezo cye bwite kandi ko atari wo murongo waryo.
Umwe mu bakoresha urubuga nkoranyambaga rwa X yanditse ati: "Ibinyuranye n'ibyo [ahubwo], [manda ya perezida] ikwiye kugabanywa ikaba imyaka ine kuri buri manda mu matora atandatu ari imbere.
"Ubu ni bwo buryo bwonyine bwizewe bwo kuzana ubumwe mu gihugu no kwirinda ko abafite izindi nyungu zihishe bashinga imizi [bagundira ubutegetsi], bityo hakabaho kubahiriza byuzuye itegekonshinga."
Undi ukoresha urubuga rwa X yibajije ati: "Niba umutegetsi uwo ari we wese adashoboye gushyira mu bikorwa ibyo yiyemeje mu gihe cy'imyaka 10, bimaze iki kongeraho indi myaka ine?"
Ariko mu itangazo yasohoye, ryasubiwemo n'ikinyamakuru Daily Nation cyo muri Kenya, umunyamabanga mukuru w'ihuriro riri ku butegetsi Cleophas Malala, yavuze ko ryubaha icyifuzo cya Senateri Cherargei, ariko yongeraho ko atari igitekerezo cy'ihuriro cyangwa icya Perezida Ruto.
Malala yasubiwemo agira ati: "Perezida yarahiriye ku mugaragaro kubaha, kubahiriza no kurinda itegekonshinga kandi [ibyo] biraboneka neza ndetse birasobanutse ku bijyanye n'igihe ntarengwa cya manda ya perezida."
Yongeyeho ko icyo ihuriro rishyize imbere ari ugushyira mu bikorwa ibyo ryasezeranyije abaturage ba Kenya.
Mu kwezi kw'Ugushyingo (11) mu 2022, Perezida Ruto yapfobeje icyifuzo cy'undi mudepite wo mu ihuriro UDA (United Democratic Alliance) riri ku butegetsi, cyo gukuraho igihe ntarengwa cya manda za perezida.
Itegekonshinga rya Kenya riteganya manda ebyiri za perezida, ndetse impinduka iyo ari yo yose ku itegekonshinga yasaba ko hakorwa amatora ya kamarampaka (referendum).










