Gabon: Menya Ali wahoze ari Alain Bongo ubu abasirikare bavuga ko bahiritse ku butegetsi

Ahavuye isanamu, AFP
Uyu munsi itsinda ry'abasirikare ryatangaje ko rifashe ubutegetsi muri Gabon, bisa n'aho biganisha ku iherezo ubutegetsi bw'umuryango wa Bongo.
Bongo, w’imyaka 64, yageze ku butegetsi mu 2009 asimbuye se Omar, wari ubumazeho imyaka 41.
Yongeye gutorwa bwa kabiri mu 2016 arushije amajwi 5,500 gusa mukeba we ukomeye cyane Jean Ping, we uvuga ko ayo matora yibwe, nk’uko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru AFP.
Mu 2018, Ali Bongo yashegeshwe n’indwara yo gucika k’udutsi two mu mutwe (stroke, AVC) amara amezi menshi avurwa.
Kugeza n’ubu ibimenyetso iyi ndwara yamusigiye biracyagaragara, agenda asusumira kandi avuga adidimanga, abamurwanya bibaza niba akomeye mu mutwe no ku mubiri kuburyo afite ubushobozi bwo gutegeka.
Gusa abatavugarumwe nawe bananiwe kumvikana ku mukandida umwe kuri uriya mwanya, ariko komisiyo y'amatora yari imaze gutangaza ko ari we watsinze amatora yo muri uku kwezi.
Gabon muri macye
Kuva iki gihugu cyabona ubwigenge kibuvanye ku Bufaransa mu 1960 kimaze kugira abaperezida batatu, Omar Bongo niwe waranze ubutegetsi bwacyo. Yamaze imyaka 41 kugeza apfuye mu 2009, niwe wari urambye ku butegetsi muri Africa kugeza ubwo.
Ku gihe cya Omar, iki gihugu cyaranzwe n’ubucuti bwa hafi cyane n’Ubufaransa mu kizwi nka "Françafrique", aho Gabon yafashwaga mu buryo bwa politiki na gisirikare nayo igaha Ubufaransa inyungu z’ubucuruzi n’umutungo kamere.

Ariko Ali Bongo ageze ku butegetsi ibi yarabihinduye, abategetsi b’Ubufaransa nabo batangiza iperereza rirerire ku birego bya ruswa no kwiba ibya rubanda biregwa umuryango we.
Gabon ikungahaye cyane ku bitoro ariko icya gatatu (1/3) cy’abaturage bayo babaho mu bukene, nk’uko banki y’isi ibivuga. Hejuru ya 70% by’ubuso bwa Gabon ni amashyamba, afatwa nk’igice kinini cy’ibihaha by’isi.
- Umurwa mukuru: Libreville
- Ubuso: Kilometero kare 267,667
- Abaturage: miliyoni 2.3
- Ururimi: Igifaransa
- Icyizere cyo kuramba: Imyaka 64 (abagabo), imyaka 69 (abagore)
Ali wahoze ari Alain Bongo ni muntu ki?
Kuri bamwe, ni umuhungu wateteshejwe ufata Gabon nk’uburenganzira bwe kuva avutse, umuhungu wahoze ari umuririmbyi wa funk wateye ikirenge mu cya se ngo akomeze ubutegetsi bw’umuryango ubu bwarenze igice cy’ikinyejana.
Ku bandi, ni umugabo w’amavugurura, watowe na benshi mu nzira za demokarasi kandi urimo guhindura Gabon igihugu cyiza.
Mu bana bagera ku icyenda ba Omar Bongo, ni umwe mu bagiweho impaka ko ari uwe mu by’ukuri.
Yavukiye mu gihugu gituranyi cya Congo-Brazzaville mu 1959, yitwa Alain Bernard Bongo.
N’amavuko ye arimo impaka. Ibihuha, yakomeje guhakana, byamaze imyaka myinshi byemeza ko ari umuhungu wakiriwe mu muryango akuwe muri Nigeria mu gihe cy’intambara ya Biafra.
Alain Bernard yari akiri umwana wo mu mashuri abanza ubwo se Omar yafataga ubutegetsi mu 1967. Kuva icyo gihe ibihuha ku kwibaza niba ari umuhungu wa Omar byaratangiye.

Ahavuye isanamu, Getty Images
Umunyamateka w’Umufaransa n’umwanditsi kuri politike ya Gabon, François Gaulme, yabwiye BBC ati: “Ntabwo yavutse se ari perezida. Yari afite hafi imyaka umunani ubwo se yabaga perezida.
“Kuba yarize mu mashuri meza cyane muri Libreville kandi ntiyige indimi zo mu gihugu ni ikintu yagiye anengwa nyuma.”
Ku myaka icyenda, Alain Bernard yoherejwe kwiga mu ishuri ryigenga mu gace gakomeye ka Paris nyuma yiga amategeko muri kaminuza ya Sorbonne mu Bufaransa. Uku kurererwa mu mahanga bituma benshi muri Gabon bamubona nk’umunyamahanga.
Alain Bernard yahindutse Ali mu 1973, ubwo se Omar yinjiraga idini ya Islam – niwewenyine wo mu muryango wakoze ibi.
Icyo cyemezo cyabonetse nko gukurura abashoramari bo mu bihugu by’Abasilamu. Ariko Omar Bongo, wari umuntu w’ukwemera kwa gakondo kandi utarabatijwe mu madini ya gikristu, yavugaga ko guhinduka kwe ari roho yabimuteye.
Muzika ya Funk no kuba umu-'freemason'
Mu mabyiruka ye politiki ntiyari imushishikaje. Yagaragaje kare urukundo kuri muzika na football – ikintu ashobora kuba akomora kuri nyina, umuririmbyi wo muri Gabon, Patience Dabany.
Yari azwi nk’umuhungu ukunda iraha ndetse abishimangira asohora 'album' ya muzika mu 1977 yise A Brand New Man yakozwe na Charles Bobbit wari ‘manager’ w'icyamamare muri funk, James Brown.
Indirimbo zayo zimwe nka "Let me be your darling, Your everything, 'til the end of time," n’ubu ziracyacurangwa kuri internet.
Ntibizwi neza niba agikunda funk. Mu myaka ya vuba aha ari Perezida, Ali Bongo yavuze ko akunda jazz, bossa nova na muzika ya ‘classic’.
Imyaka ine nyuma yo gusohora 'album', yari amaze guhindura icyerekezo atangiye kwinjira muri politike.
Ataruzuza imyaka 30, se yamugize minisitiri w’ububanyi n’amahanga, umwanya yamazeho imyaka itatu kubera impinduka mu itegekonshinga ko minisitiri agomba kuba arengeje imyaka 35. Icyo gihe we yari afite 32. Gusa amaze kugira imyaka isabwa yagizwe minisitiri w’ingabo, umwanya yamazeho imyaka 10.
Ariko byasaga n’aho atari we uzasimbura se.

Ahavuye isanamu, SYLVIA BONGO ONDIMBA/ INSTAGRAM
François Gaulme ati: “Mu ntangiriro, abaturage ba Gabon ntabwo bamubonaga nk’umuntu w’ibitekerezo bifatika.
“Ariko amaherezo yagiye arushaho kuboneka nk’umuhanga kurusha mbere. Bwa mbere abantu babonye ko ari umuntu ukomeye ubwo yakoraga amavugurura mu gisirikare.”
Abaturage ba Gabon bari bakimushidikanyaho kugeza igihe se yapfaga mu 2009.
Ariko Ali Bongo yigaragaje nk’umusimbura wa se ubwo yagendaga hose mu gihugu yiyamamaza. Byarangiye atsinze amatora ku majwi 42%.
Amaze gutsinda, yagize ati: “Natsindiye umwanya wanjye. Ntabwo wangwiririye.”
Ariko mu gihe cyose ari ku butegetsi, uburyo yatsinzemo bwakomeje gushidikanywaho n’abatavugarumwe nawe.
Umwe mu bakeba be b’ibihe byose ni Jean Ping wahoze ari umukuru w’Umuryango w’Ubumwe bwa Africa, ariko kandi akaba na muramu we kuko ni se w’abana babiri ba mushiki wa Bongo.
Jean Ping avuga ko Bongo yimwibye amajwi no mu matora ya perezida kuri manda ya kabiri.
Ibirego bya ruswa
Imiryango iharanira uburenganzira ishinja umuryango wa Bongo “gutegekesha igihugu igitugu”, gusahura umutungo kamere wacyo, ibitoro n’amashyamba, no kuba abo muri uyu muryango bategeka igihugu n’imari yacyo nk’ibyabo bwite.
Mu 2017 amafoto ya Perezida Bongo, ufana cyane Real Madrid, atwaye icyamamare mu mupira w’amaguru Lionel Messi mu modoka y’agaciro kenshi yarazengurutse henshi.
Ibirego bya ruswa n’iperereza rirerire ryakorwaga na polisi y’Ubufaransa ku muryango wa Bongo byerekanye imitungo y’agaciro igera kuri 39 mu Bufaransa, n'imodokaicyenda zihenze cyane. Ibi birego byaje kurekwa mu 2017.
Ibiro ntaramakuru AFP byatangaje ko nta bimenyetso bihagije ko “uwo mutungo wabonetse mu buryo bubi” ku buryo umuryango waregwa.
Umuryango wa Bongo uhakana cyane ibirego waregwaga.
Gusa ku bwa Gaulme, Perezida Ali Bongo afite “ikintu cyo kumva ari umuragwa, gutekereza ko Gabon ari iye”.
Ali Bongo kandi yanenzwe kuba ari umuntu ufite uruhare mu muryango uzwi nk’aba ‘Freemasons’ – ihuriro rikora mu buryo bumeze nk’ibanga kandi ibikorwa byaryo bitavugwaho rumwe ririmo abantu barenga miliyoni esheshatu ku isi.
Ishami ry’iryo huriro muri Gabon niwe urikuriye. Ni umwe mu baperezida bacye cyane b’ibihugu bya Africa ivuga igifaransa bizwi neza ko ari umu-freemason. Abandi ni Denis Sassou Nguesso wa Congo-Brazzaville, Idriss Déby wategekaga Tchad, François Bozizé wategekaga Centrafrique, nk’uko umwanditsi w’Umufaransa Vincent Hugeux abivuga.
Gusa abamushyigikiye bashima ko afite uruhare rukomeye mu gushakira Gabon ahava izindi nyungu mu gihe aho icukura ibitoro hagenda hagabanuka.

Ahavuye isanamu, Getty Images
Urwego rw’ibitoro muri Gabon rugize 80% by’ibyo yohereza mu mahanga, na 60% by’umusaruro igihugu kivana mu bisoreshwa mu myaka itanu ishize nk’uko banki y’isi ibivuga.
Mu myaka ya vuba, Bongo yashyize ingufu mu kureshya abashoramari bo mu bihugu bya Arabia Saoudite, Kuwait, ari nako kandi yongera kubyura umubano wa gicuti n’Ubufaransa.
Mu Ukwakira(10) 2018 ubwo yari yasuye Arabia Saoudite nibwo yagize AVC/stroke ashyirwa mu bitaro. Yarahavuye ajyanwa muri Maroc mu mpera z’Ugushyingo(11) aho yamaze amezi menshi avurirwa.
Igihe yari arwaye habaye kugerageza guhirika ubutegetsi bwe ariko abamushyigikiye babuhagararaho.
Abatavugarumwe nawe bavuga ko abamushyigikiye n’abo mu muryango we aribo bakomeje kumugumisha ku butegetsi kubera inyungu zabo mu gihe bo babona ko nta magara mazima mu mutwe no ku mubiri afite yo gukomeza gutegeka igihugu.
Ali Bongo yavuze ko ubu afungiye iwe n'umuryango acunzwe n'abasirikare bavuga ko bamuhiritse ku butegetsi.













