Gabon: Umutegetsi wa gisirikare ashobora kuzana impinduka?

Ahavuye isanamu, AFP
- Umwanditsi, Thomas Naadi
- Igikorwa, BBC News
Aho arimo gucururiza ibyuma (accessoires) bya telefone ngendanwa mu iduka rito mu murwa mukuru Libreville wa Gabon, Doles Gabriel abona umukuru w'abahiritse ubutegetsi Jenerali Brice Oligui Nguema nka Musa wo muri Bibiliya, aha wabohoye igihugu ingoyi y'uwahoze ari umukoresha we – Perezida Ali Bongo.
Uyu mucuruzi w'imyaka 23 agira ati: "Musa yigishirijwe mu nzu ya Farawo, ariko Imana iramugena kugira ngo abohore ubucakara abaturage ba Misiri. Ibi ni byo birimo kuba mu nzu ya Bongo."
Aya magambo y'uyu mucuruzikazi agaragaza ibyishimo – n'icyizere – by'abantu benshi bari barabayeho mu gihe cy'ingoma ya Bongo. Ukoresheje igitugu, uyu muryango, uretse gusa mu gihe cy'imyaka irindwi, wategetse iki gihugu cya Gabon gikize ku bitoro kuva cyabona ubwigenge ku Bufaransa mu mwaka wa 1960.
Omar Bongo yabaye Perezida mu 1967, aguma ku butegetsi kugeza apfuye mu 2009. Umuhungu we, Ali Bongo, ni we wamusimbuye, kugeza Gen Nguema amuhiritse mu kwezi gushize.
Gen Nguema, w'imyaka 48, yari yarabaye, nkuko Gabriel abivuga, "mu bo mu nzu". Yavukiye mu ntara ya Haut-Ogooué, mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Gabon, ahiganje abashyigikiye umuryango wa Bongo.
Bamwe banavuga ko ari mubyara wa perezida yahiritse, ndetse ko Gen Nguema yakoze "ihirika ry'ubutegetsi ryo mu ngoro [ry'imbere mu muryango]" kugira ngo umuryango wa Bongo ugume ku butegetsi.
Gen Nguema yabaye hafi cyane ya Omar Bongo, ndetse Ali Bongo – nyuma yuko uyu yari yabanje kumushyira ku ruhande – amugira umukuru w'umutwe w'abasirikare barinda Perezida, amushinga gucunga umutekano we bwite nka Perezida.
Ariko nyuma gato yuko Bongo atangajwe ko ari we watsinze amatora ya perezida yateje impaka yo mu kwezi gushize, Gen Nguema yafashe ubutegetsi abwambura umugabo yari yitezweho kurinda.
Icyo gihe, yavuze ko Bongo atagakwiye kuba yarongeye kwiyamamaza.
Amagambo ya Gen Nguema yasubiwemo agira ati: "Buri muntu wese avuga ibi ariko nta n'umwe ufata inshingano [ngo abikore].
"Rero igisirikare cyafashe icyemezo cyo kubikora."
Benshi mu bantu navuganye na bo mu mihanda y'i Libreville, basa nk'abafitiye icyizere uyu Jenerali wahindutse Perezida w'inzibacyuho (imfatakibanza mu Kirundi).

Ahavuye isanamu, EPA
Imbaga y'abantu yaramushimye ubwo yarahizwaga.
Hellen Paul Mongala, wari witabiriye umuhango w'irahizwa rya Gen Nguema, yagize ati: "Yavuze ko agiye gukoresha amatora kandi twizeye ko ku bw'ubuntu bw'Imana, niba atinya Imana, azakoresha amatora yizewe."
Ariko uwo muhango ntiwitabiriwe na Albert Ondo Ossa, wari umukandida ukomeye w'abatavuga rumwe n'ubutegetsi mu matora ya perezida, wakomeje kuvuga ko Bongo yamwibye amatora, ko rero ari we ahubwo wari ukwiye kuba yararahijwe nka Perezida.
Bamwe mu batavuga rumwe n'ubutegetsi bashidikanya cyane kuri iri hirikwa ry'ubutegetsi, ariko bafite ubwoba bwo gutanga ibitekerezo byabo mu buryo bwisanzuye.
Bavuga ko nubwo Gen Nguema yafunguye zimwe mu mpirimbanyi zikomeye ziharanira demokarasi na bamwe mu bo mu miryango iharanira inyungu z'abakozi, ataragaragaza igihe azasubiriza ubutegetsi abasivile.
Ubwoba bwabo bukomeye ni uko yaba ateganya kugundira ubutegetsi – Gabon ikaba yasubira mu byo yahozemo.
Kugeza ubu Gen Nguema yakoresheje umuvuno (uburyo) w'ubwiyunge ku bijyanye na Perezida yahiritse, avuga ko ubu afite ubwisanzure bwo kujya mu mahanga.
Ibi bitandukanye no muri Niger, aho Perezida Mohamed Bazoum afungiwe – hamwe n'umugore we n'umuhungu wabo – n'agatsiko ka gisirikare kamuhiritse ukwezi kumwe mbere yuko haba ihirikwa ry'ubutegetsi muri Gabon.
Ariko kugeza ubu Bongo yanze kujya mu mahanga, ahitamo kuguma mu rugo rwe i Libreville – ari na byo nahamirijwe na Minisitiri w'intebe mushya Raymond Ndong Sima w'agatsiko kari ku butegetsi muri Gabon, ubwo nahuraga na we mu biro bye.
Sima yagize ati: "Nta gahunda afite yo kugenda ubu. Ntekereza ko azategerezaho gato. Byashoboka ko ashishikajwe n'ikizakurikiraho." Sima yongeyeho ko "nta nzitizi iri ku bwisanzure bwe".

Ahavuye isanamu, AFP
Abantu benshi muri Gabon bakomeje gusaba Gen Nguema ko Bongo yaregwa ibyaha bya ruswa, bavuga ko uyu Perezida wahiritswe – hamwe n'umuryango we – bigwijeho ubukire, mu gihe abandi baturage benshi babayeho mu bucyene.
Bongo n'umuryango we bahakana icyo kirego.
Sima yaciye amarenga arimo kuvuguruzanya ku kumenya niba Bongo azagira icyo aregwa.
Mu cyumweru gishize, yabwiye ikiganiro Newshour cya BBC kuri radio ati: "Ntekereza ko icy'ingenzi ku baturage atari ugufungura dosiye. Sintekereza ko byashoboka gufungura dosiye muri iki gihe."
Ubwo nari mubajije niba Bongo n'abahoze ari abaminisitiri be bazagezwa mu nkiko, yasubije ati: "Ni ko mbitekereza. Abategetsi bashya bamaze gutangaza ko bazageza mu nkiko abantu bose bagize uruhare muri ruswa cyangwa mu bikorwa by'iyezandonke. Ubwo ni ubutumwa bukomeye. Twabonye abantu batawe muri yombi."
Kugeza ubu igisirikare cyataye muri yombi abantu batatu bari hafi y'umuryango wa Bongo, kibashinja ibirego bitandukanye, birimo nko kunyereza umutungo, ubucuruzi bwa magendu bw'urumogi, no kwigana umukono wa Bongo ubwo yari arwaye indwara yo guturika kw'udutsi two mu bwonko (izwi nka 'stroke').
Yann Ngoulou, umukuru w'ibiro by'umuhungu mukuru wa Bongo, Noureddin Bongo, yakojejwe isoni mu ruhame, yerekanwa kuri televiziyo, ari kumwe n'akayabo k'amafaranga. Yahakanye avuga ko nta kibi yakoze, avuga ko ayo mafaranga ari aye bwite.
Minisitiri w'intebe Sima yavuze ko umugore w'uwahoze ari Perezida, Sylvia Valentin Bongo – Umufaransakazi – na we arimo gukorwaho iperereza.
Yagize ati: "Kuri ubu arimo kubazwa kandi agomba kwisobanura."Sima nta makuru arambuye yatanze ku byo Sylvia ashinjwa.
Gabon ni igihugu gikungahaye ku bitoro, ariko kimwe cya gatatu (1/3) cy'abaturage bayo miliyoni 2.4 babayeho munsi y'umurongo w'ubucyene, nkuko bitangazwa n'Umuryango w'Abibumbye.
Jean Gaspard, umusesenguzi mu by'imari w'i Libreville akaba ari n'umunyapolitiki utavuga rumwe n'ubutegetsi, yavuze ko iki gihugu gifite byinshi byatuma gitera imbere ariko ko gahunda mbi z'igenamigambi zatumye gicyena.
Yagize ati: "Kompanyi zo mu mahanga zicukura ibitoro mu gihugu ntizikoresha inzobere z'Abanya-Gabon ahubwo zizanira abakozi b'abanyamahanga. Urwego rw'ibitoro n'urw'ibiti bivamo imbaho ni zo zonyine ziteye imbere. Izindi nzego ntiziteye imbere."

Ahavuye isanamu, EPA
Gabon yamye ifitanye umubano ukomeye n'Ubufaransa bwahoze buyikoloniza, ndetse ibikorwa by'Ubufaransa muri Gabon biboneka cyane mu mujyi wa Port-Gentil uri ku nkombe. Ni wo zingiro ry'ibikorwa by'ubucukuzi bw'ibitoro n'ibijyanye n'imbaho muri Gabon.
Hano i Port-Gentil, hatuye Abafaransa benshi, ndetse bahafite za resitora n'utubari. Muri uyu mujyi humvikana kwanga Ubufaransa, mu 2009 bimwe mu bikorwa by'ubucuruzi by'Abafaransa byaratwitswe. Ibi byatumye Bongo aca (abuza) imyigaragambyo yamagana Ubufaransa.
Agatsiko kari ku butegetsi ntikaragaragaza niba kazakuraho uko kubuza gukora imyigaragambyo yo kwamagana Ubufaransa.
Bitandukanye no muri Niger, ikindi gihugu cyahoze gikolonizwa n'Ubufaransa, hano muri Gabon nta myigaragambyo yo kwamagana Ubufaransa yari yaba kuva haba ihirikwa ry'ubutegetsi.
Ariko Kévin Moukadi, impirimbanyi ikomeye yamagana Ubufaransa y'i Port-Gentil, yavuze ko ashaka ko "Abafaransa bava muri Gabon".
Yambwiye ati: "Turifuza kubona ubufasha bw'ibindi bihugu bikomeye. Ntitugishaka Abafaransa. Bagomba kuva mu gihugu cyacu kugira ngo dushobore kwisanzura."
Udutsiko twa gisirikare twafashe ubutegetsi muri Niger, hamwe no muri Mali no muri Burkina Faso, twagaragaje kwanga Ubufaransa, tubushinja gukomeza kugenzura ibyo bihugu na nyuma y'igihe kirekire gishize bibonye ubwigenge.
Ariko Minisitiri w'intebe Sima yavuze ko Gabon itazakurikiza urugero rw'utwo dutsiko.
Yavuze ko Gabon izakomeza kugirana umubano wa hafi n'Ubufaransa kuko ari umushoramari ukomeye muri Gabon, kandi ko izongerera imbaraga umubano n'ibindi bihugu mu rwego rwo guteza imbere ubukungu.
Yongeyeho ati: "Mu gihe cyashize, nta mubano mwinshi twari dufitanye... n'ibihugu byo muri Aziya, ariko uyu munsi Abashinwa bahindutse abafatanyabikorwa bashya."
Ariko Sima yasobanuye neza ko umubano n'Ubufaransa ari wo aha agaciro cyane, ati: "Ni igihugu cyakolonije icyacu kandi ni igihugu dufitanye umubano umaze igihe kirekire cyane, rero ni ibintu byumvikana ko uyu ari umubano ukomeye cyane."
Ayo magambo ye azatuma Ubufaransa bwiruhutsa, nyuma yuko mu myaka ya vuba aha ishize kugira ijambo kwabwo kwagabanutse mu bihugu bwahoze bukoloniza muri Afurika.
Ariko kugira ngo gakomeze kugirirwa icyizere n'abaturage, aka gatsiko ko muri Gabon bizagasaba guteza imbere imibereho – no gushyira mu ngiro ibyo kasezeranyije byo gukoresha amatora yizewe.
Sima afite icyizere ko hazaba impinduka.
Ati: "Ibirimo kuba biratuje kandi biratanga ituze. Buri kintu cyose kiraba mu mahoro. Nta kajagari. Turashaka icyerekezo cyiza kuri ejo hazaza."










