Bernie Sanders yasabye imbabazi Clinton

Ahavuye isanamu, AFP

Bernie Sanders yasabye imbabazi umukandida bahanganye mu ishyaka ry'aba Demokarate, Hillary Clinton, nyuma y'uko umukozi we yibye amakuru y'ingenzi yerekeye abashyigikiye Clinton.

Mu gihe cy'impaka kuri televiziyo, yagize ati:"Iyi si yo mitingi dukora." Aba bakandida bombi banenze umukandida uri ku isonga mu ba Repubulikani, Donald Trump, ku magambo aherutse gutangaza avuga ko abayisilamu bose bakwiye gucibwa kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.