Wangari Maathai yatabarutse

Wangari Maathai

Ahavuye isanamu, Reuters

Insiguro y'isanamu, Wangari Maathai

Umugore wa mbere ku isi wahawe igihembo cya Nobel Peace Prize, Wangari Maathai, yatabarutse.

Uwo Munyakenyakazi, wari ufite imyaka 71, yaguye mu ivuriro rya Nayirobi aho yavurwaga kanseri.

Wangari Maathai yashinze ishyirahamwe The Green Belt movement riharanira ibidukikije, ryashishikarije abagore kurwanya gutsemba amashyamba.

Mu bikorwa byo kurwanya ruswa n'akarengane, Wangari Maathai yatewe imyuka iryana mu maso, akubitwa b'abapolisi aranafungwa.

Wangari Maathai yari umudepite, yigeze no kuba minisitiri muri leta ya Kenya.