Laurent Gbagbo yatawe muri yombi

Laurent Gbagbo

Ahavuye isanamu, BBC World Service

Insiguro y'isanamu, Laurent Gbagbo

Uwari umukuru w'igihugu cya Cote d'ivoir bwana Laurent GBAGBO, wari warahakanye kurekura ubutegetsi ngo abwegurire uwo bari bahanganye Allasane Ouatara, uyumunsi yatawe muri yombi.

Uhagarariye umuryango w'abibumbye muri Cote d'ivoir nawe yaje kwemeza iyo nkuru.

Ati nejejwe no kubamenyeshako uwari umukuru w'igihugu cya Cote d'ivoir Laurent Gbagbo yatawe muri yombi, ameze neza arakomeye ndetse azashyikirizwa ubutabera.

Minisitiri w'ingabo w'ubufaransa yatangaje ko yafashwe n'ingabo zishigikiye Allassane Ouatara zibifashijwemo n'izumuryango w'abibumbye ndetse n'ubufaransa.

Mugitondo cy'uyumunsi izo ngabo zose zerekeje kungoro y'umukuru w'igihugu aho zamukuye mugice cyo munsi y'ubutaka yaramazemo igihe.

Yahise ajyanwa kucyicaro cy'umuryango waBibimbye kuri Hotel du Golf mumugi wa Abidjan aho acingiwe umutekano hamwe n'umugorewe ndetse n'umuhungu we.

Uhagarariye umuryango w'abibumbye muri Cote d'ivoir yatangaje ko Bagbo ameze neza ko atagiriwe nabi ndetse ngo ko ashobora gushyikirizwa ubutegetsi.