Amatora muri Kenya mu 2022: Rigathi Gachagua na Martha Karua batoranyijwe nk'abakandida Visi Perezida

Ahavuye isanamu, AFP
- Umwanditsi, Evelyne Musambi
- Igikorwa, BBC News, Nairobi
Abakandida babiri bakomeye mu matora ya perezida muri Kenya bahisemo abo biyamamazanya nka visi perezida, bo mu bwoko bw'aba Kikuyu bubonekamo amajwi menshi mu matora, mu rwego rwo kongera amahirwe yabo yo gutsinda amatora yo mu kwa munani.
Visi Perezida wa Kenya William Ruto yahisemo umunyemari Rigathi Gachagua, mu gihe Raila Odinga wahoze ari Minisitiri w'intebe yahisemo Martha Karua wahoze ari Minisitiri w'ubutabera.
Umusesenguzi Javas Bigambo yabwiye BBC ati: "Uko ari babiri baratandukanye cyane, uretse [usibye] kuba bakomoka mu karere k'umusozi wa Kenya".
Akarere k'umusozi wa Kenya karangwamo abo mu bwoko bw'aba Kikuyu, aba bakaba ari ubufasha bushobora kuba ingenzi cyane mu kugena ibiva mu matora.
Gachagua azi gushaka amajwi cyane kandi avuga imvugo yumvwa n'aba Kikuyu b'amikoro macyeya, bamaze igihe bashyigikira Ruto kuri gahunda ze zo gucyemura ibibazo by'ubukungu.
Karua ni umunyapolitiki ufatirwaho urugero no hanze y'abo mu bwoko bw'aba Kikuyu - kandi azwiho kugira ishyaka (umurava) ryo kuvugurura urwego rw'ubucamanza ndetse ni impirimbanyi irwanya ruswa.
Abasesenguzi bamwe bavuga ko nubwo abajijutse bashobora gukurikira iyi mpirimbanyi irwanya ruswa, ingingo ahanini izagena ibiva muri aya matora ari amavugurura mu bukungu.
Umusesenguzi Bobby Mkangi yabwiye BBC ati: "Impande zombi ziriho icyasha [inenge] cy'ibirego bya ruswa ndetse iyo ni yo mpamvu nta n'umwe urimo gutunga undi intoki.
"Ruswa ntikiri ikibazo. Bisa nkaho ari uburyo bwacu bw'imibereho ndetse byabaye ibintu bigoranye kwerekana umuyobozi ukomeye utariho icyasha cya ruswa".
Gachagua akurikiranyweho ibirego bya ruswa no gukoresha amafaranga afite inkomoko mbi agera kuri miliyoni 65 z'amadolari y'Amerika (angana na miliyari 66 mu mafaranga y'u Rwanda). Ahakana ibyo birego, akavuga ko arimo gutotezwa na leta kubera gushyigikira Ruto.

Ahavuye isanamu, Getty Images
Perezida ucyuye igihe Uhuru Kenyatta arimo gushyigikira Odinga, uyu bamamaye hamwe mu gusuhuzanya n'ikiganza mu mwaka wa 2018 nk'ikimenyetso cyuko biyunze, nyuma y'imyaka yari ishize bashyamiranye muri politiki.
Abasesenguzi bamwe bavuga ko kuva icyo gihe, Odinga - wamaze igihe ari umukuru w'abatavuga rumwe n'ubutegetsi agatsindwa inshuro enye mu kugerageza kuba Perezida wa Kenya mu matora yabanje - ahanini ubu yirengagije ibitagenda byose byo muri guverinoma.
Kuba yarahisemo Karua nk'uwo biyamamazanya, na byo ni ukugerageza kwigarurira abatora b'abagore, ariko umusesenguzi Bigambo ntazi neza ukuntu Karua bizamuhira.
Bigambo ati: "Anyura abagore mu bijyanye n'amashuri no kwiga, ntabanyura mu ngiro [mu bikorwa]. Anyura gusa igice kimwe cy'ab'amikoro yo hagati na hagati ndetse n'abakora mu miryango itegamiye kuri leta badafite ijambo rinini mu kugena ibiva mu matora".

Ahavuye isanamu, Getty Images
Mu mwaka wa 2013, Karua yiyamamarije kuba Perezida, abona amajwi 43,881 - angana na 0.36% by'amajwi yose icyo gihe.
Ariko azwiho kuba ari umuntu ushize amanga no kugira ubushishozi mu guharanira demokarasi ishingiye ku mashyaka menshi.
Yarikubise (yarivumbuye) asohoka mu bikorwa bya babiri bari ba perezida.
Mu mwaka wa 2001, yasohotse mu birori byari byitabiriwe n'uwari Perezida Daniel arap Moi, mu kwamagana amagambo yavuzwe kuri Mwai Kibaki icyo gihe wari ukuriye ishyaka rye.
Mu mwaka wa 2009, Karua yeguye ku mwanya wa Minisitiri w'ubutabera, avuga ko yababajwe no kuba Kibaki, wari Perezida icyo gihe, yarashyizeho abacamanza we atabizi.
Bigambo, wa musesenguzi, aribaza ati: "Ikibazo gikomeye ni ukumenya niba afite ubushobozi bwo kwigaragaza nk'uyoboye akarere k'umusozi wa Kenya, muri iki gihe Perezida Uhuru arimo kujya mu kiruhuko cy'izabukuru.
"Azemerwa byuzuye n'abo mu byiciro byo hasi bo mu karere k'umusozi wa Kenya?"

Ahavuye isanamu, Getty Images
Ku rundi ruhande, Gachagua yashimwe n'abasesenguzi bamwe kubera ubushobozi bwe bwo kubyaza umusaruro itsinda yari arimo ubwo yari umujyanama wa Perezida Kenyatta ndetse no mu gihe yakoraga nk'umukozi w'akarere mu turere dutandukanye.
Mkangi, wa musesenguzi wundi, ati: "Ubushobozi bwe bwo kuba yarageze muri uyu mwanya urebye amazina y'abandi yari yatanzwe kandi azwi ku rwego rw'igihugu, ni ikintu gifite icyo kivuze".
Gachagua ni depite uhagarariye akarere ka Mathira, rwagati muri Kenya, kavuyemo batatu muri ba Perezida bane ba Kenya kugeza ubu. Abo ni Jomo Kenyatta, Mwai Kibaki na Uhuru Kenyatta.
Ni umunyemari ugira imbwirwaruhame (amagambo) zo kwiyamamaza zumvikanisha ko asobanukiwe n'ibibazo byibasiye aba Kikuyu.
Bigambo ati: "Ni umunyapolitiki utisukirwa Ruto yari acyeneye kugira ngo ashobore guhangana na Perezida Uhuru mu karere ko hagati".
Nubwo hari ibibazo by'ubukungu birimo kwigaragaza nk'ibishobora kuzashingirwaho mu buryo abantu bazatora, amoko aracyashingirwaho cyane n'abatora.
Iyi ni inshuro ya mbere kuva Kenya yabona ubwigenge mu 1963 umu Kikuyu atabaye umukandida perezida w'ibanze - Ruto ni umu Kalenjin, ubwoko bwa gatatu bugizwe na benshi muri Kenya, mu gihe Odinga ari umu Luo, ubwoko bwa kane bugizwe na benshi muri iki gihugu.
Bombi rero bagennye aba Kikuyu - ubwoko nyamwinshi mu gihugu - kugira ngo biyamamazanye na bo nk'aba Visi Perezida muri aya matora yo ku itariki ya 9 y'ukwezi kwa munani, icyemezo gishobora kugira akamaro cyangwa kikangiza ibikorwa byabo byo kwiyamamaza.
Mkangi ati: "Amahitamo y'abo kwiyamamazanya b'aba Kikuyu ni yo yari uburyo bwonyine bwo gushishikariza abo muri ubwo bwoko kuza bagatora".










