Mu gitondo ubwirakabiri bwuzuye bwakoze Ukwezi kudasanzwe kw'amaraso

Ukwezi kuba umutuku wijimye ubwo kuba kurimo guca mu gicucu cy'isi

Ahavuye isanamu, Reuters

Insiguro y'isanamu, Ukwezi kuba umutuku wijimye ubwo kuba kurimo guca mu gicucu cy'isi

Abakunzi b'ikirere banyuzwe n'urukerera rwa none kuwa mbere ubwo birebeye ibidasanzwe - ukwezi kw'amaraso.

Nyuma gato ya saa 03:30 GMT kuwa mbere (hari 05:30 i Gitega na Kigali), mu gihe cy'iminota myinshi umubumbe wacu wari hagati neza neza y'izuba n'ukwezi.

Muri icyo gihe, ukwezi kose kwari mu gicucu cy'isi - bituma guhita guhinduka kugasa n'umutuku wijimye.

Ibyo biterwa n'uko imirasire y'izuba iba ica mu kirere cyacu igicucu cyayo akaba ari cyo kigera ku kwezi.

Ubu bwirakabiri butuma haba icyizwi cyane nka - Ukwezi kuzuye k'umutuku.

Aha nibwo ukwezi kuba kuri hafi cyane y'isi bityo kandi kukanaboneka nk'ukunini kurushaho.

Ukwezi kw'amaraso

Ahavuye isanamu, EPA

Insiguro y'isanamu, Ifoto y'ukwezi kwabonetse muri iki gitondo muri Repubulika ya Macedonia ya ruguru

Byatangiye kuboneka saa 05:29 ku isaha y'i Kigomagoma ya Makamba mu Burundi n'i Butansinda bwa Kigoma ya Ruhango mu Rwanda, icyo gihe ubwirakabiri bwuzuye bwatangiye kuboneka mu gice cy'uburengerazuba bw'isi.

Mu gihe kigera ku isaha n'igice nyuma y'aho, bwagiye buboneka no mu bindi bice by'isi, ubwo imirasire y'izuba itageraga ku kwezi irimo guca mu kirere cy'isi igatuma guhinduka umutuku.

Mu Bugereki, abakunda kureba ibi bahuriye ku ngoro y'ikigirwamana Poseidon hafi ya Athens ngo berebe ibi bibaho gacye

Ahavuye isanamu, Reuters

Insiguro y'isanamu, Mu Bugereki, abakunda kureba ibi muri iki gitondo bahuriye ku ngoro y'ikigirwamana Poseidon hafi ya Athens ngo bihere ijisho

Muri Africa, ku mbuga nkoranyambaga hari abavuga ko babonye uku kwezi ari kunini cyane mu kirere gikenkemuye mu rukerera.

Dr Gregory Brown, inzobere mu by'isanzure mu kigo Royal Observatory i Londres, mbere y'uko biba yavuze ko biba bitangaje kubona "urumuri rwose rw'izuba rucanye ku kwezi ariko kose gukingirijwe n'isi".

Yabwiye BBC ati: "Ubaye uhagaze ku kwezi muri uwo mwanya ureba ku isi, wabona urugori rw'umutuku ruzengurutse uyu mubumbe wacu."

Igishusho cy'ukwezi kose kunyura mu bwirakabiri