US: Yatsindiye $450,000 mu rubanza kuko yakorewe isabukuru y'amavuko mu biro atabishaka

Ahavuye isanamu, Getty Images
Umugabo wo muri leta ya Kentucky muri Amerika yatsindiye amadolari 450,000 (miliyoni 463 mu mafaranga y'u Rwanda), nyuma yuko ikigo yakoragamo kimutunguye kikamukorera ibirori byo kwizihiza isabukuru ye y'amavuko, nubwo yari yaburiye ko byamutera guhangayika no gushigukira hejuru.
Kevin Berling, watanze ikirego mu rukiko, avuga ko ibyo birori atashakaga by'isabukuru ye y'amavuko byo mu 2019 mu kigo Gravity Diagnostics, byamuteye urukurikirane rwo gushikagurika kubera ubwoba.
Ikirego cya Bwana Berling kivuga ko icyo kigo cyamukoreye ivangura rishingiye ku bumuga.
Icyo kigo cyahakanye kivuga ko nta kintu kibi cyakoze.
Nkuko bikubiye mu kirego cyagejejwe ku rukiko rw'akarere ka Kenton muri leta ya Kentucky, Bwana Berling - ufite ibibazo byo guhangayika - yari yasabye umuyobozi we kutizihirizwa ku kazi isabukuru ye y'amavuko nkuko icyo kigo cyari gisanzwe kibikorera abakozi bacyo.
Yavuze ko byashoboraga kumutera kugira ubwoba bigatuma yibuka ibintu bibi byamubayeho mu bwana bwe.
Nubwo Bwana Berling yari yatanze ubwo busabe, icyo kigo - gikora ibikorwa byo gusuzuma Covid-19 - cyaramutunguye kimukorera ibirori by'isabukuru y'amavuko mu kwezi kwa munani mu 2019.
Byatumye agira ikibazo cyo gushiguka. Yahise yihutira kuva muri ibyo birori, ifunguro rye ryo ku manywa arimarira mu modoka ye.
Ikirego yagejeje mu rukiko kivuga ko Bwana Berling "yibasiwe akananengwa" mu nama yabaye ku munsi wakurikiyeho, aho yashinjwe "kwiba ibyishimo by'abo bakorana" no "kwigira agakobwa".
Iyo nama yari irimo umwuka mubi, yatumye agira gushiguka kwa kabiri, nyuma yaho icyo kigo kimwohereza mu rugo ngo ahamare igihe gisigaye cyo ku itariki ya 8 n'iya 9 y'ukwezi kwa munani.
Ku itariki ya 11 y'ukwezi kwa munani, ikigo Gravity Diagnostics cyaramwirukanye, kivuga ko gifite impungenge ku mutekano we ku kazi.
Ikirego cye kivuga ko icyo kigo cyamukoreye ivangura kubera ubumuga bwe ndetse kimwihimuraho mu buryo burimo akarengane kubera gusaba ko ubusabe bwe bwubahirizwa.
Nyuma y'urubanza rwamaze iminsi ibiri rwabaye mu mpera y'ukwezi kwa gatatu, inteko y'abacamanza yategetse ko ahabwa amadolari y'Amerika 450,000, arimo amadolari 300,000 ku kababaro byamuteye hamwe n'amadolari 150,000 y'imishahara yatakaje.
BBC yagerageje kuvugana n'ikigo Gravity Diagnostics hamwe n'umunyamategeko ucyunganira ngo bagire icyo bavuga ku mwanzuro w'urukiko.
Julie Brazil, ukuriye imirimo muri icyo kigo, yabwiye igitangazamakuru cyaho Link NKY ko ikigo Gravity Diagnostics gihagaze ku cyemezo cyafashe cyo kwirukana Bwana Berling, avuga ko yahonyoye "amategeko ajyanye n'urugomo ku kazi".
Yabwiye icyo gitangazamakuru ati: "Abakozi banjye ni bo barenganye muri iki kibazo, si uwareze". Yongeyeho ko iki kigo kitanyuzwe n'umwanzuro w'urukiko kandi ko kirimo kwiga ku bujurire.
Tony Bucher, wunganira Bwana Berling, yabwiye BBC ko "nta kimenyetso na kimwe gihari" cyerekana ko yashyize ku nkeke umuntu n'umwe mu kigo Gravity kuburyo byari gutuma yirukanwa.
Bwana Bucher yagize ati: "Yagize gushikagurika. Ibyo birahagije. Ndetse, kuko abahagarariye Gravity Diagnostics batiyumvishije uko gushikagurika bakanababazwa na byo, bibwiye ko ateje inkeke.
"Kwibwira ko abantu bafite ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe bateje ibyago [kandi] nta kimenyetso na kimwe gihari cy'imyitwarire y'urugomo ni ivangura".
Imibare y'ikigo cy'Amerika ku burwayi bwo mu mutwe (National Alliance on Mental Illness) igaragaza ko Abanyamerika barenga miliyoni 40 - hafi 20% by'abaturage bose b'iki gihugu - bafite ibibazo byo guhangayika.










