Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Imvo n'Imvano ku mpaka hagati y'abatwara moto na leta y'u Rwanda (ikiganiro gisubiwemo)
Mwaramukanye amahoro mwese muteze amatwi Imvo n'Imvano yo kuri uyu wa gatandatu tariki 5 z'ukwa kabiri mu 2022.
Kubera ikibazo cy'ubuhinga, ikiganiro twari twabateguriye uyu munsi ntitwashoboye kukibagezaho, byabaye ngombwa ko tuzongera kugitegura.
Kubera iyo mpamvu rero, turabasubiriramo ikiganiro cyahise mu cyumweru gishize, ikiganiro cyavugaga ku mpaka ziri hagati y'abakora ubucuruzi bwo gutwara abagenzi ku mapikipiki, cyangwa moto, na leta y'u Rwanda. Abatwara moto bose mu gihugu bagera ku bihumbi 46, naho umujyi wa Kigali ukaba ufite ibihumbi hafi 24.500.
Abo batwara moto, biganjemo abakiri bato, ntibumvikana n'ubutegetsi ku gikoresho cyitwa MUBAZI leta itegeka ko buri moto itwara abagenzi igomba kuba igifite.
Icyo kibazo cya MUBAZI cyagiye ahagaragara ku itariki ya 13 z'uku kwezi kwa mbere, ubwo abatwara moto bisutse mu mihanda mu mujyi wa Kigali, mu myigaragambyo yo kwamagana MUBAZI.
Amajwi y'abamotari, yumvikanye cyane cyane ku miyoboro ya televiziyo zikorera kuri YouTube, yumvikanaga arimo agahinda n'umujinya. Bavugaga ko MUBAZI zibatera igihombo aho kubazanira inyungu. Hari amajwi yatunze agatoki umucuruzi wa MUBAZI mu Rwanda ko ari we ubifitemo inyungu kurusha ba nyiri moto cyangwa abazikoresha bashaka ubuzima.
Muri iyo myigaragambyo, banavuze ko bafite n'ibindi bibazo birimo ubwishingizi buhanitse, imisoro n'imisanzu bacibwa.
Bose bahurizaga amajwi k'uwo bise 'umubyeyi', ari we Perezida Paul Kagame, bamusaba ko abakuraho icyo bavugaga ko ari akarengane.
Mu gihe kitarenze umunsi umwe iyo myigaragambyo ibaye, leta yatangaje ko ifashe icyemezo cyo kuba ihagaritse by'agateganyo ikoreshwa rya MUBAZI, dore ko ivuga ko MUBAZI zifitiye akamaro abakora ubwo bucuruzi, abagenzi ndetse hatirengagijwe n'iterambere rijyanye n'igihe ku isi.
Ni byo koko, ikoreshwa rya MUBAZI rikoreshwa hamwe na hamwe ku isi, cyane cyane mu ma modoka. Uregero ni hano mu mujyi wa Londres mu Bwongereza.
Kubera uburemere bw'icyo kibazo, BBC Gahuzamiryango yahisemo gutegura ikiganiro cy'Imvo n'Imvano kigamije gucukumbura icyo kibazo.
Abatumire bacu, twari twatumiye Daniel Ngarambe ukuriye ishyirahamwe ry'abamotari mu Rwanda, FERWAKOTAMO, na Immaculée Ingabire, umuyobozi wa Transparency International mu Rwanda, bemera kuza mu kiganiro ariko twarinze tuva muri studio tudashoboye kubabona kuri telefone.
Uwo twashoboye kubona ni Frank Tumwesigye utwara taxi zikoresha MUBAZI mu mujyi wa hano i Londres mu Bwongereza. Twanatumiye n'uruhande rwa leta y'u Rwanda ariko Alain Mukuralinda, umuvugizi wungirije wa leta, ambwira ko bidakwiye ko ubu yajya muri iki kiganiro kuko ari mu biganiro bishakira umuti icyo kibazo, anyizeza ahubwo ko yavuga bamaze kubona igisubizo.
Nanagiye muri RURA, ikigo ngenzuramikorere cy'igihugu ku mirimo imwe n'imwe ifitiye igihugu akamaro, cyafashe icyemezo cyo gushyiraho MUBAZI, njya ndetse no mu kigo cyakoze izo MUBAZI, cyitwa Yego Innovation, ariko bose ntibyadukundiye kubabona muri iki kiganiro.
Iki kiganiro mwagiteguriwe kandi murakigezwaho na Félin Gakwaya.