Rwanda: Imvo n'Imvano ku buhinzi bw'avoka n'ubucuruzi bwazo mu mahanga n'ibizikomokaho

Ndabashuhuje nshuti muteze amatwi BBC, uyu ni umwanya w'ikiganiro Imvo n'Imvano, turi ku wa gatandatu tariki 8 y'ukwezi kwa mbere mu mwaka wa 2022.

Ikiganiro cyacu uyu munsi kiribanda ku buhinzi bw'avoka mu Rwanda n'ubucuruzi bwazo n'ibizikomokaho ku isoko mpuzamahanga.

Imibare itangwa n'ikigo cy'igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi (NAEB), igaragaza ko mu myaka ibiri ishize u Rwanda rwohereje toni zisaga 700 z'avoka ku isoko mpuzamahanga, zinjiza asaga miliyoni 1 n'ibihumbi 500 y'amadolari y'Amerika.

Ibyo ngo bituma mu mbuto u Rwanda rwohereza hanze, avoka ifata umwanya wa mbere mu kwinjiza amadevize menshi mu gihugu.

Muri iki kiganiro, turasura abahinzi b'avoka ndetse na ba rwiyemezamirimo bazongerera agaciro bazikuramo ibicuruzwa bitandukanye birimo nk'amavuta yo kurya n'ayo kwisiga, amasabune, ibiryo by'amatungo, n'ibindi.

Turavugana kandi na ba rwiyemezamirimo bacuruza avoka ku masoko mpuzamahanga. Ese ni akazi kabyara inyungu bashobora gushishikariza abandi gushoramo imari?

Turajya no mu kigo cya NAEB, batubwire uko isoko ry'avoka rihagaze ku ruhando mpuzamahanga, icyo u Rwanda ruvanamo n'ubufasha baha abashoye imari mu mishinga y'ubuhinzi bw'avoka.

Ikiganiro ni Imvo n'Imvano kuri BBC, mwagiteguriwe kandi murakigezwaho na Yves Bucyana.