Venezuela: Umujyanama wa hafi wa Perezida Maduro yoherejwe muri US

Umwe mu bajyanama ba hafi cyane ba Perezida wa Venezuela Nicolás Maduro yoherejwe na Cap-Vert (Cape Verde) muri Amerika, aho aregwa gukoresha amafaranga afite inkomoko mu cyaha.
Minisiteri y'imari y'Amerika ivuga ko Alex Saab yakoze nk'uwo ubutegetsi bwa Bwana Maduro bwashyiraga imbere akaba ari we ugaragara ariko ari bwo bumukoresha.
Nyuma yaho gato leta ya Venezuela yahagaritse ibiganiro n'abatavuga rumwe na yo bashyigikiwe n'Amerika.
Ibyo biganiro byari ibyo gucyemura ibibazo bya politiki byatumye habaho ibikorwa by'urugomo ndetse n'ubukungu bugahirima.
Ibiganiro byari byitezwe gusubukurwa muri iyi mpera y'icyumweru muri Mexique (Mexico).
Minisiteri y'imari y'Amerika ishinja Bwana Saab - umunyemari wavukiye muri Colombia akaba n'intumwa ya Venezuela - gukoresha konti ze zo mu mabanki yo muri Amerika mu guhishira amafaranga afite inkomoko muri ruswa.
Yafunzwe mu kwezi kwa gatandatu mu mwaka ushize ubwo indege ye yari ihagaze gato muri Cap-Vert ngo inywe ibindi bitoro.
Bwana Saab yavuze ko yari ari mu butumwa bw'akazi bwo kwakira ibikoresho byo mu buvuzi byo guhangana n'icyorezo cya Covid-19. Ahakana ibirego byose akanavuga ko bishingiye ku mpamvu za politiki.
Leta ya Venezuela yashinje Amerika gushimuta umudipolomate wayo, inatangaza ko ihagaritse ibiganiro n'abatavuga rumwe na yo byari byitezwe gusubukurwa muri iyi mpera y'icyumweru.
Bwana Saab yari yitezwe kuba umwe mu bagize itsinda rya leta ya Venezuela bari kuba bari muri Mexique mu biganiro n'abatavuga rumwe na yo.
Ihagarikwa ry'ibyo biganiro ryatangajwe na depite Jorge Rodríguez wo mu ishyaka rya gisosiyalisti riri ku butegetsi muri Venezuela, akaba ari we ukuriye itsinda rya leta muri ibyo biganiro.
Bwana Rodríguez yavuze ko icyo cyemezo ari "ukugaragaza kwamagana bikomeye kwacu k'ubushotoranyi burimo urugomo" bwakorewe Bwana Saab.
Bwana Saab ashinjwa gukorera amafaranga menshi binyuze muri za kontaro zakabirijwe agaciro, ndetse n'ayo yakuye mu buryo bw'ivunjisha leta ya Venezuela yashyiriyeho agaciro k'ifaranga ko gukurikiza, hamwe no mu buryo bwashyizweho na leta bwo kwinjiza mu gihugu ibiribwa by'ibanze.
Venezuela yugarijwe n'ikibazo cy'ibiribwa n'imiti bidahagije, gituruka ku myaka iki gihugu kimaze mu bibazo byo mu rwego rwa politiki n'urw'ubukungu.
Abatavuga rumwe n'ubutegetsi muri Venezuela bavuze ko Bwana Saab ari we washyirwaga imbere n'ubutegetsi bwa gisosiyalisti bwo kwikundisha abaturage (populist) bwa Bwana Maduro, akabukorera mu masezerano y'ubucuruzi atandukanye yo mu buryo bwa rwihishwa.
Perezida wa Colombia Iván Duque yanditse kuri Twitter ko kohereza Bwana Saab muri Amerika ari "intsinzi mu rugamba rwo kurwanya ubucuruzi bw'ibiyobyabwenge, amafaranga afite inkomoko mu cyaha na ruswa by'ubutegetsi bw'igitugu bwa Nicolas Maduro".










