Umusemuzi wafashije mu gutabara Biden mu 2008 yavuye muri Afghanistan

Bwana Khalili (wa gatatu uvuye iburyo) hamwe n'umuryango we

Ahavuye isanamu, Safi Rauf/Human First Coalition

Insiguro y'isanamu, Bwana Khalili (wa gatatu uvuye iburyo) hamwe n'umuryango we

Umusemuzi wo muri Afghanistan wafashije mu gutabara Joe Biden wari ukiri senateri akamukura mu nkubi y'umuyaga mu cyaro cyo muri icyo gihugu yashoboye guhunga ava muri ako karere hamwe n'umuryango we.

Mu 2008, inkubi y'umuyaga yatumye indege ya kajugujugu ya gisirikare yari itwaye Bwana Biden n'abandi bo mu nteko ishingamategeko y'Amerika biba ngombwa ko igwa mu kibaya kirimo urubura aho bashoboraga kugwa mu mutego w'abagizi ba nabi.

Aman Khalili yari umwe mu bakozi bo muri Afghanistan ba leta y'Amerika batwaye mu modoka abagize iryo tsinda bakabajyana ahari umutekano.

Kuva mu kwezi kwa munani, yari yakomeje gusaba ubufasha ngo ibibazo by'uruhushya (visa) rwo kuva mu gihugu bicyemuke abone uko ahava.

Ubu yabaye umwe mu Banya-Afghanistan babarirwa mu bihumbi bamaze guhunga icyo gihugu aho kukibamo ku butegetsi bw'aba Taliban.

Ku wa mbere, uhagarariye ibiro by'ububanyi n'amahanga by'Amerika yabwiye BBC ko Bwana Khalili n'umuryango we "bavuye muri Afghanistan mu mutekano ndetse banatangiye iby'urugendo rukurikiraho ruva muri Pakistan".

"Babikoze habayeho uruhare runini kandi rwo ku rwego rwo hejuru n'ubufasha bya Leta y'Amerika, kandi turashimira abandi benshi na bo bamufashije mu nzira".

Imyaka 13 nyuma yuko ahuye by'amahirwe n'uyu waje kuba Perezida - hamwe kandi na ba senateri Chuck Hagel na John Kerry - Bwana Khalili yari arimo kugorwa no kubona uruhushya rwihariye rw'umwimukira, ruzwi nka Special Immigrant Visa (SIV), ngo ashobore guhunga Afghanistan.

Nyuma yo kuhava kw'ingabo z'Amerika kwabayemo akajagari ku mpeshyi y'uyu mwaka, Bwana Khalili yasabye Bwana Biden kumutabara, hamwe n'umugore we n'abana batanu. Yabwiye CNN ati: "Ndamwizeye. Nizeye ko ashobora gukora igishoboka cyose".

Ubwo mu kwezi kwa cyenda yabazwaga ku kibazo cya Bwana Khalili, Jen Psaki ushinzwe itangazamakuru mu biro bya Perezida w'Amerika bya White House yamushimiye "gufasha bamwe mu bantu nkunda cyane ubakura mu muyaga mwinshi urimo urubura no ku kazi kose wakoze", avuga ko Amerika "yiyemeje" guhungisha inshuti zayo.

Umuryango Human First Coalition ufasha mu gutabara Abanya-Afghanistan barenga 200 ubu bari muri Pakistan, wabwiye BBC ko "ushimiye cyane" abategetsi b'Amerika n'abategetsi ba Pakistan kubera gufasha "mu bikorwa byacu byo kugeza mu mutekano umusemuzi wa Perezida Biden hamwe n'umuryango we".

Uruhushya rwihariye rw'umwimukira rwa SIV rwashyiriweho by'umwihariko Abanya-Afghanistan n'Abanya-Iraq bakoranye n'ingabo z'Amerika muri ibyo bihugu byombi mu ntambara zabibayemo. Ntibizwi niba Bwana Khalili yarahawe iyi 'visa', cyangwa niba arimo kwerekeza muri Amerika.

Kuva mu mwaka wa 2008, Abanya-Afghanistan bagera hafi ku 70,000 bamaze kwimurirwa muri Amerika hakoreshejwe uruhushya rwa SIV.