Urukingo rwa malaria: 'Mureke turokore ubuzima, mureke dushyire hamwe' – uko rwacyiriwe muri Africa

Chulu Yebo
Insiguro y'isanamu, Chulu Yebo yavuze ko uru rukingo rwari rwaratinze cyane

Bamwe mu batuye Afurika bakomeje kuvuga ku itangazwa ryanditse amateka ry'urukingo rwa malaria rwemejwe ko rugiye gukoreshwa mu gukingira iyi ndwara abana ba henshi kuri uyu mugabane.

Malaria yica abantu barenga 400,000 buri mwaka - bibiri bya gatatu byabo (abagera ku 260,000) bakaba ari abana bo muri Afurika.

Uru rukingo - rwiswe RTS,S - mu myaka itandatu ishize ni bwo byagaragaye ko rutanga umusaruro nyuma y'imyaka irenga 100 hakorwa ubushakashatsi.

Ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) rivuga ko uru rukingo rukwiye gutangira gutangwa mu bihugu by'Afurika yo munsi y'ubutayu bwa Sahara mu turere turimo malaria iri ku kigero cyo hagati na hagati kugeza ku two irimo yo ku kigero cyo hejuru.

Twinomujuni Charles Keith Eswau, wo muri Uganda

Twinomujuni Charles Keith Eswau

Narwaye malaria inshuro nyinshi cyane - nkiri umwana no mu bugimbi bwanjye. Irabangamye rwose - hari ukuruka, kugira iseseme, kugira isereri (ikizunguzungu mu Kirundi). Nataye (nagabanutse) ibiro.

Rero niba urukingo rubonetse kuri malaria nabwira ababyeyi bose bo muri Afurika - igihe cyose mushobora kubona inkingo ku bana banyu - rwose nimubakingize. Icyo ni cyo ducyeneye cyane ubu kurusha kuzishidikanyaho.

Mureke turokore ubuzima, mureke dukorere hamwe, mureke twishyire hamwe. Covid yatwigishije byinshi ku kuba umwe.

Chulu Yebo, wo muri Zambia

Kwemezwa k'urukingo rwa malaria byari byaratinze cyane. Ntidushobora kuba tukirwara indwara nk'izi muri iki kinyejana cya 21.

Indwara nk'izi zikwiye kuba iz'agaciro gacye. Ntidushobora kugira abantu bicwa na malaria mu 2021, ntibyumvikana. Nakiriye neza byuzuye kwemezwa k'urukingo n'ishami ryita ku buzima ku isi. Ntekereza ko ari ingenzi cyane.

Malaria, ndakubwiza ukuri, ni indwara mbi cyane, narayirwaye mbere. Ndishimye cyane kubera ko uru rukingo rwemejwe.

Dr Rose Jalang'o, umuhanga mu ikorwa ry'inkingo wo muri minisiteri y'ubuzima ya Kenya (yavuganye n'ibiro ntaramakuru Reuters)

Narwaye malaria nkiri umwana no mu gihe nimenyerezaga umwuga, ndetse no mu gihe nitaga ku bana barwariye mu bitaro kubera malaria y'igikatu bari bacyeneye guhabwa amaraso kandi birababaje ko bamwe muri bo bapfuye.

Ni indwara nakuranye na yo, kandi kuba mbonye ibi byose mu buzima bwanjye, ni igihe gishimishije.

Hassan Osman, wo muri Sudan

Malaria ni mbi cyane kandi ifite ingaruka mbi cyane ku buvuzi muri Afurika.

Ubu ndwaye malaria y'igikatu cyane, none ndi mu buriri. Mu kwezi kwa cumi iyo imvura iretse kugwa, habaho igihe cya malaria. Umubiri wanjye wose urimo guhinda umuriro mwinshi. Ntekereza ko malaria atari iy'abana gusa. Maze iminsi itatu ndi mu buriri. Ariko ni ikintu tuzi mu buryo buhoraho.

Ibitekerezo byose byakusanyijwe n'ikiganiro BBC OS cyo kuri radio y'ishami ry'isi rya BBC keretse aho byasobanuwe ko byavanywe ahandi.